Mu itangazo Bralirwa yageneye abanyamakuru ivuga ko yahuye n’ibibazo mu bucuruzi bwayo mu mpera z’umwaka wa 2013 kugeza mu gihembwe cya mbere cya 2014, ariko ngo byaje guhinduka mu gihembwe cya kabiri birushaho mu gihemwe cya kane cy’uwo mwaka.

Mu mwaka wa 2014 Brallirwa ivuga ko urwunguko rusange rwazamutseho 0.9%. Ingano y’ibyacurujwe yazamutse ku kigereranyo cya 1.9%.
Ibicuruzwa ku bakiriya imbere mu gihugu byazamutse ku kigereranyo cya 5.6%, muri byo ibinyobwa bisembuye byazamutseho 6.4%, naho ibinyobwa bidasembuye bizamuka ku kigero cya 3.7%.
Cyane cyane ibinyobwa bidasembuye byungutse ku rugero rwo hejuru mu gihembwe cya kane bitandukanye no mu bihembwe bitatu byabanje.
Primus ya Cl 50 imenyerewe nka Knowless, yashyizwe hanze mu gihembwe cya gatatu cya 2013, ikagezwa mu gihugu hose muri 2014, yatumye Primus imenyekana cyane ndetse iranakundwa bituma isoko rizamuka.
Turbo King ya Cl 50 yashyizwe hanze mu Ugushyingo 2014 yarakunzwe cyane bitanga icyizere cy’uko izakomeza gukundwa mu mwaka wa 2015.
Amafaranga BRALIRWA yinjije yose hamwe utarakuramo inyungu ndetse n’imisoro yagabanutseho 11.6%, bingana na miliyari cumi n’icyenda na miliyoni magana ane na mirongo itanu n’ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda ( Frw 19 452 000 000).
Inyungu nyuma yo gukuramo imisoro, yagabanutseho 14.3%, bingana na miliyari cumi n’eshatu na miliyoni magana abiri mirongo ine n’ebyiri (Frw 13 242 000 000).
Ibi bikaba byaratewe cyane cyane n’ihindagurika ry’ifaranga ry’igihugu ku isoko mpuzamahanga.
Kwishyura inyungu ku migabane mu mafaranga (Cash) mu mwaka wa 2014, ku mafaranga arindwi n’ibice mirongo itanu (Frw 7.50) kuri buri mugabane w’amafaranga atanu, inama ngaruka mwaka y’abanyamigabane ni yo izagena agaciro fatizo k’umugabane ibyo bita ‘Check well what nominal value is.’
Inyungu ku migabane nimara kwemezwa mu nama rusange, izishyurwa ku wa 25 Kamena 2015. Inyungu kuri buri mugabane izaba ingana n’amafaranga y’u Rwanda 7.50 bingana n’amafaranga 7 714 275 000.
Uku ni nako umugabane wanganaga mu mwaka wa 2013.
Uko bigaragara mu ntangiriro z’umwaka, umwaka wa 2015 uzagaragaza impinduka mu bukungu rusange ndetse no ku isoko rusange.
Ariko, haracyari impungenge ku byerekeranye n’ubukungu rusange ku isi (Global economy) ndetse n’ihindagurika ry’agaciro k’ifaranga bitewe ahanini na gahunda yo kongerera agaciro idorari rya Amerika ugereranyije n’amafaranga y’ibindi bihugu.
UMUSEKE.RW
Im thankful for the blog post.Thanks Again. Much obliged.
Thanks so much for the article post.Really looking forward to read more. Great.
Really informative article post. Want more.
wow, awesome article.Thanks Again. Keep writing.
What central processing unit careers occupy the work that a computer revamp technician otherwise technological hold specialist does?
Thank you for your blog post.Really thank you! Awesome.
This is one awesome blog article.Thanks Again. Really Cool.
ydza0R Thanks-a-mundo for the blog article.Really thank you! Really Great.