FERWAFA ikeneye ibimenyetso bingana iki ngo ikurikirane RUSWA mu mupira?

Abakunda n’abakurikirana cyane umupira w’amaguru bumva kenshi ruswa iwuvugwamo kenshi iyo shampionat z’ikiciro cya mbere n’icya kabiri zigana ku musozo. N’ubu niko bimeze. Inama ‘technique’ ya bamwe mu bayobozi n’abatoza b’ikipe y’Isonga FC yateranye kuwa 21 Mata 2015 yasesenguye umukino wari wahuje iyi kipe na Mukura VS inavuga kuri ruswa yavuzwe ku mutoza. Yemeje ko yayihawe ariko akayigarama.

Ruswa imunga iterambere ry'umupira cyane mu bihugu ukiri hasi
Ruswa imunga iterambere ry’umupira cyane mu bihugu ukiri hasi

FERWAFA itungwa agatoki n’abakurikirana umupira kwirengagiza kenshi ruswa ivugwa mu mupira, kutayihagurukira no kwirengagiza bimwe mu bimenyetso byaherwaho mu iperereza.

Ruswa ni imungu y’iterambere ryose, ndetse n’iry’umupira.

Abakinnyi bagera kuri batanu ba Etincelles FC bo batawe muri yombi kuva muri week end ishize, bakekwaho kwakira ruswa ngo bitsindishe imikino bahe amahirwe Musanze FC izagume mu kiciro cya mbere.

Ku mukino wahuje Isonga na Mukura VS tariki 18 Mata 2015 ukarangira amakipe yombi anganyije 1 -1. Wari wavuzwemo ruswa, byavugwaga ko umutoza yahawe ruswa ngo yorohere Mukura ive mu kaga k’amakipe ashobora kumanuka.

Muri ‘reunion technique’ yasesenguraga uyu mukino yarimo umuyobozi wa ‘technique’ wa Isonga FC, umutoza mukuru, umwungirije, utoza abazamu, team manager ndetse na Perezida w’ikipe wari waje nk’umutumirwa. Inyandikomvugo y’iyi nama yerekana ko bavuganye no kuri ruswa yavuzwe mbere na cyane nyuma y’uriya mukino.

Ruswa kuri uyu mukino yavuzwe cyane umukino urangiye ubwo havutse umwuka mubi kuko hari abavugaga ko umutoza wa Isonga FC yahawe ruswa ariko ntagire icyo amarira Mukura VS yashakaga gutsinda ikanganya.

Inyandikomvugo y’iyi nama Umuseke wabonye ivuga ko “umutoza mukuru Seninga Innocent yemera ko yahuye n’umutoza wungirije wa Mukura VS Fils Muvunyi tariki 17 Mata 2015 mu kabari i Remera amusaba amanota ku mukino wari kubahuza bucyeye ngo kuko Isonga FC(ya nyuma ubu) ntacyo igiharanira” naho Mukura ishaka kutamanuka.

Seninga Innocent avuga ko “bamuhaye amafaranga ibihumbi magana atatu (300 000Rwf) ariko akayanga ababwira ko azapfa kigabo

Sibwo bwa mbere ruswa mu mupira w’amaguru mu Rwanda yaba ivuzwe, umuvugizi wa FERWAFA Musa Hakizimana aherutse gutangariza umunyamakuru w’Umuseke ko nta bimenyetso FERWAFA irayibonera uretse kubyumva mu itangazamakuru.

Jean Paul NKURUNZIZA
UMUSEKE.RW

12 Comments on FERWAFA ikeneye ibimenyetso bingana iki ngo ikurikirane RUSWA mu mupira?

  1. Nonese Degaule yiba ibikombe ngo abitware muri salon ye mujyema?cyangwa waba waramubwiye ngo abikwibire akagutera utwatsi akaba ariyo mpamvu umushinja ubujura bw’Ibikombe

  2. nyina ububyara ni umwe ruswa kuri ferwafa kuba umukino A P R BIBA BINZWI KO IRI BUTSINDE KUBERA ABASIFUZI BABO ESE HAGATIO YA KIYOVU NA A P R MUZABIREBE UKO BIBA BIMEZE

    • GUSA UVUZE UKURI UMKINO WA A P R NA KLIYOVU URIMO IKIBAZO KUKO KIYOVU ITUMVIYE KIYOVU BABIMA AMAFRANGA BAGENERWA NA KARERE IBYO NABYO FERWAFA NIYO IBIKORA BYOSE

  3. Kamali, uzabaze amakipe y’Utugari agira abafana benshi cyane. Burya niho umupira ushingiye, ariko harirengagijwe. burya ujya kubaka inzu ntabwo ahera ku gasongero, ahubwo ahera kuri foundation. Umupira wo mu Rwanda ho rero biracuritse. Ntawamenya impamvu.Nk’ubu buri mudugudu wose usabwe kugira ikibuga naho cyaba ari gito, bagahabwa imipira,ndakubwiza ukuri , mu Midugudu ikabakaba 14,000 iri mu Rwanda n’iyo buri Mudugudu watanga umukinnyi umwe ntimwazabona aho mushyira abakinnyi. Championat yacu yagira za division nka 20. Ariko ubu ngo batagendeye kubakinnyi 15 bo mu Isonga fc, ngo umupira ntiuwabaho mu Rwanda. nimushake abantu bafite ibitekerezo, aho kwirirwa bahanganye n’abafana ba Rayon bibwira ko aribyo bizazamura umupira bakibagirwa gukora ibyo batorewe.

  4. Uzarebe abafana baba bari kuri Stade uko baba bangana!! wagira ngo ni amakipe y’Utugali aba yakinnye!!! ahubwo turasaba za TV zo mu Rwanda zijye ziducishirizaho imikino yose ya Vol ball ,bazubake stade nini ingana nka stade amahoro ,n’isiganwa ry’amagare nibyo bisigaye bishimisha Abanyarwanda, nidushaka kureba Football tuzajya tureba za CHELSE ,Arsenal ,Mu ,Fc Barcelona ….

  5. Mwebwe mubona muri iki gihe FERWAFA iriho, cyangwa ni Igicucucu (Silouete) cyayo? Ahubwo nimusenge nibura mandat ya Degaule izarangire nibura hakiri ibisigisigi byawo, kugirango abazamusimbura bazabone nibura ubusabusa baheraho! Ubivugaho iki kubona umukino wa Volley ball usigaye winjiza amafranga aruta kure igiteranyo cy’amafranga imikino ya championat y’umupira w’amaguru yose uko ari 7 yinjiza? Wowe ubona bidateye ubwoba?
    Ndifuza ko abayowe na Degaule bikorera autoevaluation bakareba aho barimo berekeza umupira w’u Rwanda, niba Atari inyungu zabo ku giti cyabo bagamije gusa, ubundi bafate umwanzuro ukwiye.

  6. Ferwafa kuva yayoborwa na DE GAURRE ubwayo irajegera ni dagadaga irajya se gukosora amakipe yakwihereye ho !!!!!

    Ingero zabyo ni nyishi sinazitanga ngo mbivemo ubikeneye yasoma archive y’UMUSEKE.RW byuzuye mo.

    Umuti nu guhindura STAFF ya FERWAFA

    • TRUE ALL RIGTH nta gufu umupira wa maguru ufite Ferwafa bayisubize Maj Gen Alexis KAGAME adusubize mu CAN.abandi nukotsa amateke.

Leave a Reply

Your email address will not be published.


*