Ingabo za USA zirifuza umwambaro uhisha umusirikare ku rugamba

Mu mezi 18 igisirikare cya Amerika kiratangira kugerageza umwambaro uzajya uhisha umusirikare uwambaye ku rugamba ntabonwe n’umwanzi. Uyu mwambaro ngo uzaba ushobora gukora ahantu hose, haba mu butayu cyangwa mu mashyamba kandi no ku bushyuhe bwose.

Kompanyi yo muri Canada yo yagaragaje ko ikora imwe mu myambaro nk'iyi ihisha umuntu iyambaye
Kompanyi yo muri Canada yo yagaragaje ko ikora imwe mu myambaro nk’iyi ihisha umuntu iyambaye

Igisirikare cya Amerika cyasabye kompanyi zisanzwe zikora imyambaro ya gisirikare gukora umwambaro ufite ubushobozi nk’ubw’uruvu, ushobora guhinduka bitewe n’ibara ry’aho uwambaye ari ku buryo uwambaye ataboneka.

Abazatoranywa kuri iki kiraka cyo gukora iyo myenda bazatanga imyambaro 10 itandukanye yo kugerageza ngo barebe niba yakora ahantu hose.

Uwo mwambaro ngo nuramuka usaba imbaraga z’amashanyarazi ngo ntugomba kurenza 0,45Kg kandi ugomba gukora mu gihe nibura cy’amasaha umunani.

Mu 2006  John Pendry umuhanga mu bugenge wo muri Imperial College i London, yagaragaje ko bishoboka hari uburyo bushoboka bwo guhisha ikintu runaka kubera urumuri rukiriho.
Hari kompanyi zimwe na zimwe zivuga ko zo zamaze gukora ibintu nk’ibi.

Hyperstealth yo muri Canada isanzwe ikora imyambaro yo kwihisha, umuyobozi wayo avuga ko umwaka ushize yeretse umushinga nk’uyu ingabo za Amerika, ubu ngo agiye kubereka ko bishoboka afate ako kazi.

Iyi kompanyi ariko ntabwo yerekanye mu bantu bose uko ibikora cyangwa ngo itange amafoto yabyo.

Bavuga ko bo bari bategereje ko igisirikare cya Amerika gitanga iryo soko ubundi nabo bagahita bakorana nacyo.

Igisirikare cya Amerika gifite abasirikare barenga 160,000 bari mu bihugu bigera ku 150 ku Isi, hamwe na hamwe bahora biteguye intambara, ahandi bayihoramo.

UMUSEKE.RW

4 Comments on Ingabo za USA zirifuza umwambaro uhisha umusirikare ku rugamba

  1. Imana izi byose, ireba hose, yumva byose kandi ishobora byose.

    Imana niyo izi neza kuturusha ibiri kubera mu Burundi. Twe dushobora kuba turebesha amaso ibyo tubona, tukumvisha amatwi ibyo twumvwa, ariko mu byukuri tukaba tutabona kandi tutanumva icyihishe inyuma ya biriya byose.

    Ariko Imana ntakiyinanira, izatanga igisubizo mu gihe gikwiye, TWIZERE RERO.

Leave a Reply

Your email address will not be published.


*