Wari uziko mu bwanwa habamo umwanda nk’uw’umusarani

Hari abagore bakunda ubwanwa bwinshi bw’abagabo, bakabukorakora bakabusomagura ba nyirabwo nabwo bagahora babukoramo. Nyamara ubushakashatsi bwagaragaje ko mu bwanwa bwinshi habamo za ‘bacteries’ nk’iziba mu mwanda w’umuntu yituma mu musarani.

Ni ishyamba ry'umwanda nk'uwo mu musarani utagaragarira amaso 1
Ni umuderi kuri bamwe ariko ni ishyamba ry’umwanda nk’uwo mu musarani utagaragarira amaso 1

Ikigo cya Quest Diagnostics d’Albuquerque cyo muri New Mexico muri USA cyakoze ubushakashatsi ku tuntu duto cyane dushobora kugaragara mu bwanwa bw’abagabo. Ngo nta keza karimo.

Bakoze isuzuma ku bagabo babishatse bateretse icyanwa nk’icy’amasekurume, aba bakoreweho isuzuma nyamara ngo ni abasanzwe basa neza kandi banagira isuku ihagije.

Ibyavuyemo ni uko ubu bushakashatsi bwerekanye ko mu bwanwa ari mu ishyamba ry’inzitane ryuzuyemo ibihumbi n’ibihumbi by’utuntu duto cyane tw’insobamboni (bacteries).

Utu dukoko dutera indwara ngo twibera mu mutuzo muri ibyo bihuru kuri two, muri two ngo harimo utumeze neza nk’utuba mu mwanda uva mu nda y’abantu bajya kwituma mu musarani, cyangwa ku bikoresho byo mu musarani.

Usibye kuba icyari cy’utu dusobamboni dutera umwanda, ubwanwa bwinshi kandi ngo bwakira ibice bito byinshi bitandukanye biba bicaracara imbere y’umuntu. Muri byo harimo nk’ibice by’ibiryo iyo umuntu w’ubwanwa bwinshi ari kurya bigomba byanze bikunze kugwa mu bwanwa maze bigahita bihinduka (decomposition) vuba cyane kubera undi mwanda biba bisanze.

Kuko uyu mwanda utagaragarira amaso benshi mu batereka icyanwa cyangwa ababareba bashobora kwibeshya cyane ko isuku ari yose, nyamara si uko biri.

Carol Walker umuhanga mu bya ‘bacteriology’ yatangarije Dailymail ko imiterere y’isura y’umuntu yihitisha cyane ihererekanywa ry’umwanda. Kuba ubwanwa buri hafi cyane y’umunwa n’amazuru ahantu hashobora kugera kenshi za ‘bacteries’ ngo bituma nabwo buhinduka indiri yazo.

Carol avuga ko ubwoya bw’ubwanwa butandukanye n’ubundi bwoya nk’umusatsi. Ati “Ubwanwa buratyaye cyane, bituma bufata cyane umwanda mu buryo bworoshye.”

UMUSEKE.RW

12 Comments on Wari uziko mu bwanwa habamo umwanda nk’uw’umusarani

  1. umugabo ufite ubwanwa aba ari sexy, ubwanwa ubushakashatsi bwagaragajeko hari imbaraga zakigabo bwongera, ikindi ninikimenyetso cy’ubugabo nokubwogosha bikagereranywa nokwisanisha nabigitsinagore…

  2. Ubuze Icyo Atuka Inka At:dore Icyo Gicebe Cebe Cyayo!Ikiremba Cyabonye Umugore Akubta Umugabo Kit:iki Nicyo Cyatumye Ntazana Umugore!Umugabo Utagira Ubwanwa Nawe At:bugira Umw…

  3. Jye ndemeranywa na mwe.ubwo abantu babe bumvako bagomba kubureka,bakajya batunga buke cyane.ariko se izo bacterie zitera indwara?

  4. Nonese imisatsi y’abagore yo ubwo si nka Toilette? Ese igitera umwanda ni ubwanwa cg ni ukutabukorera isuku nkuko n’akanwa kawe utakaborosa kamera nka toilette? Ubwanwa ni bwiza ariko isuku nayo ni ngombwa buri gihe nubwo waba uri umukobwa cg umugore. Mureke gusebya ubwanwa rero.

  5. Murakoze abagize ikinyamakuru umuseke kutumar’amatsiko n’impaka,so dukunze kuvuga ko ubganwa ar’umwanda,ariko ababutunze bakaduter’utwatsi,uzi kugira ngo wogoshe umusatsi ugakutura ariko ugasiga icanwa nki ca ya sekurume igenda inukir’inzira yose!Ni nka ya nkoko imara gukora mu mazirantoke ikongera kuyacisham’umunwa ngo irimo irakaraba!Nta tandukaniro rwose na Ruhaya cg se iyo !Rusake da…

Leave a Reply

Your email address will not be published.


*