APR FC yashyikirijwe igikombe ku mukino yanganyije n’Isonga FC

Gasabo – Kuri uyu wa gatanu kuri stade Amahoro, imbere y’abafana bacye, abayobozi barimo Umugaba w’Ingabo, Minisitiri w’imikino n’umuyobozi wa FERWAFA, APR FC yanganyije n’Isonga FC ya nyuma ku rutonde rwa shampionat. Wari umukino wagombaga kurangira APR igahabwa igikombe cya shampionat.

Umugaba w'Ingabo wakiriye igikombe cya 15 cyegukanywe n'iyi kipe y'ingabo
Umugaba w’Ingabo wakiriye igikombe cya 15 cyegukanywe n’iyi kipe y’ingabo

APR FC yatwaye shampionat nta hatana rikomeye rigaragaye, byageze kuri uyu mukino nta gishyika icyo aricyo cyose cy’irushanwa, abafana bari bacye, umukino n’Isonga nawo ntiwari ushamaje.

Michel Ndahinduka wa APR FC niwe watsinze ibitego byombi bya APR FC yahaye umwanya wo gukina abakinnyi bakiri bato nk’umuzamu Yves Kimenyi, Bertrand Iradukunda n’abandi.

Isonga FC ibitego byayo byatsinzwe na  Danny Usengimana uherutse kugurwa na Police FC, ibi ntibyabujije iyi kipe nayo kuzamanuka mu kiciro cya kabiri kuko ari iya nyuma n’amanota 17 gusa mu gihe yahanganaga na APR FC y’amanota 51 mu mikino 24 yakinnye.

Mu gutanga igikombe cya 15 mu myaka 20 cya APR FC cyateruwe na Vincent de Gaulle Nzamwita uyobora FERWAFA agishyikiriza Minisitiri w’Umuco na Siporo Julienne Uwacu nawe agiha Nshutinamagara Ismael kapiteni w’abandi muri APR FC.

Mashami Vincent utoza APR FC yabwiye Umuseke ko yishimiye ko batwaye igikombe cya kabiri bikurikiranya.

Avuga ko icyo barushije abandi ari  ubuyobozi bwiza bwababaye hafi bukumva ‘philosophy’ yabo (ikipe).

Uyu mutoza wahawe kandi amasezerano y’umwaka umwe mu ikipe y’igihugu yabwiye Umuseke ko imbere he muri APR  hazagengwa n’abayobozi b’iyi kipe.

Ngabo Albert myugariro wa APR we yatangaje ko icyo barushije abandi kugira ngo batware igikombe ari ubuyobozi butuma ikipe itagira ikibazo igahemberwa ku gihe bakabona ibyo bakenera byose nk’ikipe.

Ati “Iki gikombe ngituye iyi mfura yanjye.”

Abasore nka Fiston Nkinzingabo, Bertrand Iradukunda, Yves Kimenyi na Yves Rwigema ni igikombe cyabo cya mbere batwaye cya shampionat.

'Bugesera' yagoye cyane ba myugariro b'Isonga
Ndahinduka bita ‘Bugesera’ yagoye cyane ba myugariro b’Isonga
Rusheshangoga ku ruhande azamukanye umupira
Rusheshangoga ku ruhande azamukanye umupira
Abafana ba APR bari bicaye mu bice bimwe bya stade
Abafana ba APR bari bicaye mu bice bimwe bya stade
Mu gice kimwe (10) ho bakunze kuba ariho begeranira
Mu gice kimwe (10) ho bakunze kuba ariho begeranira bagatiza umurindi ikipe yabo
Abasore barishimira igitego cya Ndahinduka (wa kabiri uvuye ibumoso)
Abasore barishimira igitego cya Ndahinduka (wa kabiri uvuye ibumoso)
Uhereye ibumoso, Maj. Gen. Jacques Musemakweli umuyobozi wa APR FC, Umugaba w'ingabo General Patrick Nyamvumba, Minisitiri wa Siporo n'umuco Julienne Uwacu n'umuyobozi wa FERWAFA Vincent de Gaulle Nzamwita
Uhereye ibumoso, Maj. Gen. Jacques Musemakweli umuyobozi wa APR FC, Umugaba w’ingabo General Patrick Nyamvumba, Minisitiri wa Siporo n’umuco Julienne Uwacu n’umuyobozi wa FERWAFA Vincent de Gaulle Nzamwita
Minisitiri aragira ibyo asobanurira Umugaba w'ingabo mu bya siporo ashinzwe
Minisitiri aragira ibyo asobanurira Umugaba w’ingabo mu bya siporo ashinzwe
Isonga FC iha icyubahiro ikipe yegukanye igikombe
Isonga FC iha icyubahiro ikipe yegukanye igikombe
Ngabo Albert yavuze ko iki gikombe agitura iyi mfura ye y'umukobwa
Ngabo Albert yavuze ko iki gikombe agitura iyi mfura ye y’umukobwa
Nzamwita ateruye igikombe ngo bagihe APR FC
Nzamwita ateruye igikombe ngo bagihe APR FC
Agishyikiriza Minisitiri Uwacu
Agishyikiriza Minisitiri Uwacu
Nawe agiha Nshutinamagara bita Kodo wakishimiye cyane
Nawe agiha Nshutinamagara bita Kodo wakishimiye cyane
Igikombe bagihaye n'umutoza wabo barishimana
Igikombe bagihaye n’umutoza wabo barishimana
Mu byishimo n'umugaba w'ingabo
Mu byishimo n’umugaba w’ingabo
Nawe yanyuzagamo agaseka mu byishimo
Nawe yanyuzagamo agaseka mu byishimo
Eric Rutanga na mugenzi we bishimira igikombe
Eric Rutanga na mugenzi we bishimira igikombe

Photos/JP Nkurunziza/UMUSEKE

Jean Paul NKURUNZIZA
UMUSEKE.RW

29 Comments on APR FC yashyikirijwe igikombe ku mukino yanganyije n’Isonga FC

  1. LFEy0x This is very interesting, You are a very skilled blogger. I have joined your feed and look forward to seeking more of your fantastic post. Also, I have shared your site in my social networks!

  2. mes vives felicitations chers frères, dukomereze aho. my congratulations dear brothers, dukomereze kw’iyo mihigo.

  3. dushaka umupira uryoshye ushimisha abanyarwanda ufite ishyaka , abakinnyi barabaha za ruswa bagakina nabi bakitsindisha bafite inda nini nta rukundo bafite rwo gukunda amakipe yabo ese buri mukinnyi azakine mu ikipe afana abivanye kumutima ubundi urebe ngo umupira uraryoha.

  4. Ariko football iterimbere aruko Rayon sport yatsinze naho yatsindwa ikaba isubiye inyuma?bafana ba Rayon sport muranshimisha kabisa iyo rayon itsinze apr 4:0 icyo gihe sport iba yateye imbere kandi ntakubogama kuba kwabaye nyamara apr yatsinda rayon1:0 habakaba habayemo kubogama,ese mwumva Abarayon murusha iki and maequipe ngo muvuge ko adashoboye?ikindi harya mwe iyo muri gutwara ibikombe iyo mugeze hanze mugera he cyangwa equipe y’Igihugu muri kurengera yo igerahe kuberako mwajyanye icy’Amahoro cyanga championat?tutagiye kure ko mumaze gukina cecafa nyinshi mumaze kuzana zingahe ngo tuvuge ko hano babiba ariko hanze muba mwakoze?nyamara apr imaze kuza eshatu imaze kugera kure muri champion’s league inatsinze zamalek ejobundi yabagaraguye,mujye muceceka namwe ntacyo muragaragaza ngo nibura bigaragare ko mu rwanda babiba ariko ubushobozi mufite,ikindi mumenye ko niba degaule koko ari mubi ntabwo ari mubi kuri rayon gusa ahubwo nimubi kuri football kandi niba ari mwiza ni mwiza kuri football yacu apana kumva ngo yakoze amakosa agamije kurwanya rayon ukibaza ngo hari inzigo mufitanye.

  5. ariko sha rekambabwire niyo mpanvu mutazigera muterimbere kabisa mukunda ibyubusa mwagiye mushimishwa niterambere mwigejejeho abahe abonnement c mwayishakiye naho uwonguwo avuga ngo APR FC yiruka yonyine ayandi ajyakwiyandikisha aziyuko bagiye gufata iposho ibintu byose nukubikorera my dear ntimukamenyere gutamikwa rwose.

    • ariko sha rekambabwire niyo mpanvu mutazigera muterimbere kabisa mukunda ibyubusa mwagiye mushimishwa niterambere mwigejejeho abahe abonnement c mwayishakiye naho uwonguwo avuga ngo APR FC yiruka yonyine ayandi ajyakwiyandikisha aziyuko bagiye gufata iposho ibintu byose nukubikorera my dear ntimukamenyere gutamikwa rwose.

  6. Mwabonye aho equipe y igihugu itwara championnant koko. Nkaho yahanganye na za Nigeria, Cameroun, Egypt …… iraza gukina naza club zirya zikimara. Mbega football nyarwanda!!!!!! His excellence kbsa atwihere abonnement na Tv twirebere iy iburayi kuko mu rwanda warwara umutima p

  7. @ Mulama

    Ndagusetse kabisa! None se niba utanga uburenganzira bwo gutangira kwiruka areka bamwe bagatangira mbere y’abandi, byakomera hagati akagira abo ahagarika urumva byarangira bite? Naho ibyo inda nini byo ba ubyihoreye kuko ubanza yo n’amatiku ari icyorezo hose ni uko hari aho bitajya hanze kubera impamvu zitandukanye! Ubundi rero gukina wenyine ntacyo bimaze kuko uretse n’ingaruka ku ikipe y’igihugu, na APR FC biyisubiza inyuma kuko nyine yiruka yonyine ikagirango ni igitangaza kandi ari akanyamassyo!

    • Ariko Rayon ishaka ibikombe bingahe bayibihe ituze?! umuntu agutsinda muri allee na retour ugakomeza bwe bwe aho wakomeje ikipe yawe ugahangana mu bikorwa apana mu magambo?!

  8. none se mwese muri kuvuga ayo magambo ubwo APR bayiha igikombe itagitwaye? none se kuki iyo rayon sport yagitwaye nka cya gihe abdallah yayiyoboraga ntawajyaga impaka , ubwo nta cyaba arikibazo cyimyunvire?

  9. ubuse ntawajya kwanduza amaso ibyo ubyanditse utarebye?ese ubundi yiruka wenyine abandi bagiye he uretse gutwarwa namatiku nishyari nindanini ziri mu buyobozi bwa za equipe zanyu

  10. Hari comments zivuga ko stade yari yambaye ubusa zinyibukije ko mu byatumye Nzamwita a.k.a. De Gaulle akora amahano yo gutegura gahunda yo gutanga igikombe kitaratwarwa ngo harimo no gushaka abantu benshi bo kuzura stade Amahoro! None arasebye bose bamureba! Iyo aba ataragiye akora amakosa cyangwa ayashyigikira mu gihe shampiyona yari iri kuba, ntabwo abantu bakunda andi makipe bari kubura kuza kwihera amaso ibyo birori. Naho APR FC yo ngira ngo yiboneye ko nta bafana benshi bajya bayitirira ifite!

  11. N’impumyi yakorarakora ikabibona, abanyarwanda bamaze kurambirwa kuza kureba umupira utarimo ishyaka, ukinwa hazi abazatwara igikombe. De Gaule ajye awurebana na famille ye n’abandi batekereza nkawe.

  12. Ndumva hari igikwiye gukorwa ngo football itere imbere. Football ni competition. Ugomba kugura competition na umuntu munganya imbaraga nibyo bigukomeza. naho kwihererana amakipe ngo watsinze hano i Kigali utazarenga Congo. Maputo. Cairo. etc…. Yego APR nka ikipe tuba dutsinze ariko Ntacyo bizamarira ikipe y igihugu.

  13. Nimugitware,ariko uburyo stade yambaye ubusa birerekana ko ntawaza kwanduza amaso NGO arareba muteteri.uwiruka wenyine aba uwambere.

  14. Congrats APR FC ariko mubwire De Gaulle agabanye kubogama no kugira ubunyamwuga buciriritse cyane! Akomeje gutya ntaho umupira wacu waba ujya kandi byibura aho uva tuhazi ko atari heza…

  15. Mbega Ruhago Ibishyeeee Weeeeeeee !!!!
    Stade Yambaye Ubusa Kumunsi Wo Gutanga Igikombe Kweli !+!?
    .Bajye Bashyira Igikombe Mumodoka Bagishyire Afande Muri Office…

  16. Ariko ibyo kwa Gikona ni ukwigirita ugaseka koko….
    Nkubu igikombe mwatatse amabara y’icyunamo, mwari mwabuze ayandi????
    Yewe ibyabyu byose nta cyanga kabisa!!!

    • umva ibimwaro!none se ayo mabara uvuga yaremeye icyunamo cyangwa ni convention z’abantu?!bibaye icyunamo se byo ikibazo kiri he?uyobewe ko turi mu minsi ijana yo kwibuka?ubuze icyo atuka inka…….

      • Bouc we, niba ariko ubyumva uri umunyabwengebuke nka De Gaule wanyu!!! Arakunyarukira araruza igikombe agipampa n’amabara yo kwibuka mu cyunamo akibahaye mukoma amashyi!!!!!!!!!!!!!!

Leave a Reply

Your email address will not be published.


*