Amafoto agaragaza ko umubumbe dutuye wugarijwe

Ikegeranyo cyashyizwe ahagaragara n’Ikigo kiga ku miterere y’urusobe rw’ibinyabuzima ihanitse (the Foundation for Deep Ecology) gifatanyije na Population Media Center cyashyize ahagaragara amafoto yerekana ko ibikorwa by’abantu ku rusobe rw’ibinyabuzima ruzagira ingaruka zirenze izo twe dutekereza niba NTA GIKOZWE.

Kwiyongera gukabije kw’abaturage, kohereza ibyuka bishyushe mu kirere, gushimuta inyamaswa zimwe na zimwe, no gucukura amabuye y’agaciro bizatuma abavutse abo bazabyara ndetse n’abazabakurikira bazahura n’akaga gakomeye cyane bakibaza uko byagenze bikabashobera!

Bamwe bazibaza niba ari Imana ibateza ibiza kamere cyangwa Satani babure ibisubizo kuko ubukana bizagira buzaba bukomeye cyane.

Aya mafoto agaragaza ko umubumbe dutuye wugarijwe

Aha ni mu Bwongereza kimwe mu bihugu bikize kuri iyi SI
Aha ni mu Bwongereza kimwe mu bihugu bikize ku isi, ibyuka bohereza mu kirere bitwika akayungirizo kizuba maze uko imyaka ishira imirasire yaryo ikarusho kugera ku isi nta rutangira.
Mu kirwa cya Java muri Indonesia. Iki kicyo kirwa gituwe n'abantu benshi ku Isi . Ikirwa kinini ariko kidatuwe cyane kubera amashyamba ni Madagascar
Mu kirwa cya Java muri Indonesia. Iki nicyo Kirwa gituwe n’abantu benshi ku Isi. Amazi yacyo yangizwa n’abantu
Iki kirombe kinini kurusha ibindi ku Isi nibyo bicukurwamo Diyama  nyinshi. Giherereye mu Burusiya ahitwa Mir
Iki kirombe kinini kurusha ibindi ku Isi nibyo bicukurwamo Diyama nyinshi. Giherereye mu Burusiya ahitwa Mir
Iyi essence mubona  dushyira mu binyabiziga bikoresha moteri izadukoraho! Aha ni Kern River Oil muri Calfornia , USA
Aha ni Kern River Oil muri Calfornia , USA ahacukurwa lisansi ijya mu modoka
Iyi nyamaswa yitwa Ikirura yapfuye yagiye guhiga muri Norway ahitwa Svalbard,. Ygezeyo isanga. Igezeyo yasanze urubura rwabagamo amafi yarubaga rwayenze yicwa  n'inzara
Iyi nyamaswa yitwa Ikirura yapfuye yagiye guhiga muri Norway ahitwa Svalbard,. Igezeyo yasanze urubura rwabagamo amafi yarobaga rwayenze yicwa n’inzara
Muri 2011 mu mujyi wa Fukushima habaye ikitwa Tsunami . Tsunami iterwa n'amazi asunikwa n'urusukume ruva munda y'Isi rugasunika amazi nayo agasenya amazu n'abantu.
Muri 2011 mu mujyi wa Fukushima habaye ikitwa Tsunami . Tsunami iterwa n’amazi asunikwa n’urusukume ruva munda y’Isi rugasunika amazi nayo agasenya amazu n’abantu. Mu byangiritse harimo iby’ingufu za kirimbuzi zatumukiye mu kirere
Aha ni muri Nevada muri USA. NIba muri USA hari ahantu hameze gutya ubu koko mu myaka iri imbere tuzaba tukibona aho gukandagira
Nevada muri USA. Uyu ni umwanda uzagira ingaruka zikomeye ku buzima bwa muntu ejo hazaza
Uru rubura rwabaye nk'ibuye niruyenga amazi azaba angana ate?
Uru rubura rwabaye nk’ibuye uko izuba riba ryinshi rugenda ruyenga, inyanja zikazamuka
Ibikoresho by'Ikoranabuhanga bajugunya aho babonye hose birahumanya
Ibikoresho by’Ikoranabuhanga bajugunya aho babonye hose birahumanya, ingagruka zizagera cyane cyane ku bazadukurikira.
Ibyuka bizamuka mu nganda byangiza ibihaha
Ibyuka bizamuka mu nganda byangiza ibihaha. Cancer zidasonutse ziri kwica abantu ndetse n’abana ikizitera hari abahanga bakibonera muri ibi
Aha ni New Dheri mu Buhinde. Gutura abantu bacucitse biteza akaga!
Aha ni New Delhi mu Buhinde. Gutura abantu bacucitse biteye akaga
Colorado, USA, naho inkongi z'umuriro zijya zibibasira
Colorado, USA, naho inkongi z’umuriro zijya zibibasira
Iki kirwa cya Maldive nicyo cyugarijwe kurusha ibindi ku Isi.
Iki kirwa cya Maldive nicyo cyugarijwe kurusha ibindi ku Isi inyanja ishobora kukirenga igihe icyo aricyo cyose
Mbere y'uko Serwakirwa ya Karahabutaka yiswe Katrina iba, ibicu byabaje kwisuganya bitya birirekura birasenya n'imvura yabyo nayo irasonga
Mbere y’uko Serwakirwa ya karahabutaka yiswe Katrina iba(2005), ibicu byabanje kwisuganya birirekura birasenya n’imvura yabyo nayo irasonga
Bizagora cyane ibinyabuzima guhumeka umwuka uyunguruye mu myaka mike niri imbere!
Bizagora cyane ibinyabuzima guhumeka umwuka uyunguruye mu myaka mike iri imbere!

UMUSEKE.RW

 

12 Comments on Amafoto agaragaza ko umubumbe dutuye wugarijwe

  1. Uretse n’Isi,haranditse ngo”Isi n’Ijuru n’ibiriho byose BIZASHIRA,hasigare URUKUNDO gusa. Mwe nimureke twimakaze urukundo,kuko rudashira-ntirujya rupfa.

  2. Abasoma iyi nkuru mwese ntimugire ubwoba. Igihe cyo kurimbura abarimura isi kirageze, byarahanuwe ko mu minsi y’imperuka, abantu bari kuzarimbura isi. Ariko kuko Imana yayiremye kugira ngo iturweho n’abantu, abo bagizi ba nabi, Imana ntizabyihanganire iteka ryose. Musome aho byahanuwe mu Byahishuwe 11:18.

  3. Gusa urahare rwacu kubushobozi bwacu rwubahirijwe hari byinshi byafasha nkaho ubu amashashi yacitse iwacu,gutera amashyamba hanyuma uhumanya akabyishyurira hiyongereyeho na amande.Naho uteye amashyamba akabyishyurirwa kuko aba yagize icyo afashwa kurwego rwisi kandi ikirere ntikigira imipaka ngo twigumanire ibyacu byiza nabo baguma ibibi biturutse iwabo.

  4. Ntamahoro yumunyavyaha! Umuntu yahawe ishingano zogutegeka isi nibiyiriko vyose ariko kubwo kutumvirimana umuntu atera yangiriza isi nibiriko vyose. turetse nomubihugu buteyimbere, nahiwacu murwanda, muburundi ahandi ibinyabuzima nibidukikje birabangamiwe cane.
    Ikindi nuko umuntu atora inyishu yingorane mugukora iyindi, kiretse uwisunze ijambo ryimana.

  5. nonese diama bareke kuyicukura? imiyaga ,imyuzure, tsunami are indepandent factors, niko isi iteye, gusa ibikoresho byimyanda ababishinzwe bakwiye gushyiraho ingamba zabyo

  6. icya mbere ni ukugabanya umuvuduko w’ubwiyongre bw’abantu, inganda zohereza imyuka mibi mu kirere zikagabanuka bikomeye, bishobotse umuntu agasubira kubaho nko mu gihe cya Kera cyane hashize imyaka ibihumbi ijana.

  7. ibyo nibyiza kubitugezaho bituma tumenya aho isi igeze yangirika amakuru nkaya ntakabure kurubuga rwanyu.ahari abantu twakwisubiraho.

Leave a Reply

Your email address will not be published.


*