Papa Francis yemeje ko yasezeranyije Bikira Mariya kutareba TV ukundi

Nyirubutungane Papa Francis yabwiye La Voz del Pueblo ko yagiranye na Bikira Mariya isezerano ry’uko atazongera kureba Televiziyo. Iryo sezerano ngo barigiranye muri 1990. Kuva icyo gihe kugeza ubu ngo ntarongera kureba TV ndetse na internet ukundi.

Papa Francis yemeza ko yasezeranyije Bikira Mariya ko atazongera kurebe TV
Papa Francis yemeza ko yasezeranyije Bikira Mariya ko atazongera kurebe TV

Si televiziyo gusa yasezeranye na Bikira mariya gutazongera gukoresha kuko yongeyeho ko ba Internet ngo yayishyize ku ruhande.

Nyirubutungane Papa Francis avuga ko atararuhuka n’umunsi n’umwe guhera muri 1994 kuko ngo akora buri munsi.

Uyu munyacyubahiro yabwiye kiriya kinyamakuru ko kubera indahiro yagiriye kiriya Kinyamakuru atabashije kureba umukino w’Ikipe y’iwabo muri Argentine yitwa San Lorenzo de Almagro ariko ngo amakuru y’uko byagenze yayabwiwe n’umwe mu bamurinda wawukurikiye kandi ngo uyu niwe uhora aha Papa za ‘updates’ z’uko umupira w’amaguru umeze iwabo no ku Isi hose.

Abajijwe niba hari impamvu yaba yaramuteye kurahira iriya ndahiro, yasubije ko ari ibintu byizanye gusa aravuga ati : “ Ibi si ibyanjye, Hehe na TV, Hehe na Internet!”

Buri gitondo ngo Papa arazinduka agasoma ikinyamakuru atavuze izina mu minota icumi.
Francis azwiho kuba Papa ukora cyane kandi ugaragara nk’ufite ingufu kurusha benshi mu bamubanjirije. Agenda yemye kandi nta nkoni afite.

Ku rundi ruhande ariko, Papa yavuze ko ubu akazi kamubanye kenshi cyane.

Yagize ati: “Ubu mfite akazi kenshi ndetse n’abandi dukorana akaz katubanye kenshi. Ubu dufite gahunda zirenga ibihumbi runaka tugomba kuba twarangje gukora mbere y’uko ukwezi gutaha kurangira.”

UMUSEKE.RW

22 Comments on Papa Francis yemeje ko yasezeranyije Bikira Mariya kutareba TV ukundi

  1. Baba mtakatifu anahitaji kuwa makini, TV na INTERNET ni vyombo vya habari ambavyo vina haribu akili, habari anapata kwa njia nyingine, vitabu, magazeti radio nk. Mungu akubariki, chaguo lake ni sahihi.

  2. Ni urugero rwiza rw’abakozi b’Imana. Ngo byose tubifitiye uburenganzira ariko si ko byose bidufitiye umumaro. Natwe twisuzume turebe niba ibyo dutaho umwanya byose ari ko bidufitiye akamaro cyane cyane mu by’umwuka. May God help him.

  3. Ubwo ni ubuhezanguni mu bundi. Kuki asoma ibitabo se? cg nabyo ntabyo asoma. Yagiye areba ibifite akamaro hazamo ibyo guta umwanya akabireka? yibagiwe ko kuri internet abantu bahabonera za Doctora? yibagiwe za channels nziza kuri TV zigisha ubumenyi bw’ingenzi?

  4. ubundi iyi si dutuye irimo byinshi ,ibyiza ni bibi , ikiremwa muntu nacyo gifite ubushobozi bwo kwibikamo ibyo cyabonye nibyo cyunvise , kikagira nubushobozi bwo kurema no gutanga ibitekerezo bishya ,umuntu uri mumwanya nkuwa nyirubutungane Francis one kutareba TV no kudakoresha internet bimufasha kwegerana noguhorana n umwuka wuhoraho ,kurema no gutanga ibitekerezo bitunganye ,kuruhuka no kugubwa neza

  5. Papa yashaje k’uburyo aravye tv aruha cane,s’ukuvuga ko kubiraba ari icaha; kandi ngo banabivuganye na bikira Maria’atabibwiwe n’Imana. Nimureme ntimuvyiyumvireko ngo bibageze kure.

  6. “What is more, I consider everything a loss compared to the surpassing greatness of knowing Christ Jesus my Lord, for whose sake I have lost all things. I consider them rubbish, that I may gain Christ “, Philippians 3.8

  7. C’est ca vivre l’evangile a la lettre. En effet Saint Paul dit aux Philipiens 3.8: “Et certes, je regarde toutes les autres choses comme m’étant nuisibles en comparaison de l’excellence de la connaissance de Jésus-Christ mon Seigneur, pour l’amour duquel je me suis privé de toutes ces choses, et je les estime comme du fumier, afin que je gagne Christ.”
    Merci Saint Pere.

  8. Birashoboka ko TV na Internet byaberaga Papa ikigusha, natwe nk’abantu basanzwe ikintu kikugusha kikagutandukanya n’Imana ushobora kukirinda kabone n’ubwo cyaba kiza/kiryoshye.

Leave a Reply

Your email address will not be published.


*