Amoko yazanywe n’Abanyapolitiki

Musenyi Smaragde Mbonyintege, Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi, mu muhango wo Kwibuka wabereye i Kabgayi
Musenyi Smaragde Mbonyintege, Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi, mu muhango wo Kwibuka wabereye i Kabgayi
Musenyi Smaragde Mbonyintege, Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi, mu muhango wo Kwibuka wabereye i Kabgayi

Muhanga – Mu gikorwa cyo Kwibuka ku ncuro ya 22 Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, Musenyeri MBONYINTEGE Smaragde akaba n’umushumba wa Diyozese ya Kabgayi yatangaje ko ikibazo cy’ubwoko bw’abahutu, abatutsi n’abatwa cyazanywe n’Abanyapolitiki bashaka kugera ku nyungu zabo.

Ibi Musenyeri  Mbonyintege Smaragde, yabigarutseho mu ijambo yavugiye mu muhango wo Kwibuka ku nshuro ya 22  bitaro bya Kabgayi, mu Karere ka Muhanga.

Musenyeri Mbonyintege Smaragde yabanje kugaruka ku byo bamwe mbere bitaga ibitekerezo (Mythes) bakihimbira ibifitiye inyungu ubutegetsi bwabo, uhereye kuri bamwe mu bami bagiye bima ingoma mu Rwanda  kugira ngo babone uko baramba ku ngoma.

Uyu mutego w’amoko kandi ngo waje kugwamo bamwe mu banditsi bakandika ko mu Rwanda hari amoko y’abahutu, abatutsi n’abatwa, kandi ko imiterere yabo itandukanye.

Musenyeri Mbonyintege yavuze ko aya mateka yanditse mu bitabo no ku mitima ya bamwe ariyo abanyamahanga n’abategetsi ba mbere ya Jenoside bagiye bashingiraho bigisha Abanyarwanda bigisha ko ntaho umuhutu n’umututsi bahuriye, ari nabyo byatumye Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda iba, aho abaturage batari bafite icyo bapfa hagati yabo bahereye ku nyigisho mbi bahawe n’ubutegetsi bubi bagafata imihoro bakica bagenzi babo badafitanye ikibazo.

Yagize ati “Uyu muhango wo Kwibuka wari ukwiye kuba umwanya wo  kuganiriramo icyatumye abantu bemera ko  mu Rwanda dufite amoko atatu, noneho tugafata umwanya wo kugorora ibidatunganye,…hari n’abize bagifite ingengabitekerezo y’amoko.”

Mbonyintege yongeyeho ko we iyo batanze umunota umwe wo Kwibuka ibyabaye muri Jenoside, ahitamo kwifata bitari uko yabuze abo yibuka, ahubwo ngo ari ukugira ngo bidatuma arushaho gusakuza.

SEBASHI Claude, umuyobozi mu Karere ka Muhanga ushinzwe uburezi wari waje kwifatanya n’abakozi b’ibitaro  bya Kabgayi mu muhango wo Kwibuka, yasabye Abanyarwanda bose guhurira ku Bunyarwanda, bakarandura ikitwa amoko.

Sebashi yavuze ko uko abantu bagenda bibuka, ikibazo cy’ingengabitekerezo ishingiye ku bwoko kigenda kigabanuka, ku buryo ngo n’abagifite ingengabitekerezo bayireka, ahubwo bakaraga abana babo u Rwanda rutarimo amacakubiri ashingiye ku moko.

Inkuru dukesha umuseke.com

Abakozi b'ibitaro bya Kabgayi bakurikirana ibiganiro
Abakozi b’ibitaro bya Kabgayi bakurikirana ibiganiro

7 Comments on Amoko yazanywe n’Abanyapolitiki

Leave a Reply

Your email address will not be published.


*