Kayonza: Perezida Kagame yifatanije n’abaturage batunganya ibikorwaremezo

Perezida Paul Kagame mu kubaka inzira zitwara amazi ku mihanda itunganywa mu mujyi wa Kayonza

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, n’umuryango we, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 30 Mata 2016, bifatanije n’abaturage bo mu karere ka Kayonza, mu muganda ngaruka kwezi, batunganya umuhanda yubakwa mu mujyi wa Kayonza.

Hatunganjijwe Umuhanda n’inzira z’amazi, mu murenge wa Mukarange mu kagari ka Bwiza, mu rwego rwo gushyigikira igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kayonza, uzubakwamo imihanda ingana na Kilometero 13, hakaba hamaze gutunganywa Kilometero umunani.

Nyuma y’umuganda, Perezida Kagame yibukije abaturage b’Akarere ka Kayonza, kubyaza umusaruro imihanda minini inyura muri ako karere ihuza u Rwanda n’ibindi bihugu, bakarushaho kongera ubuhahirane n’abaturage babiturukamo.

“…ibyo bivuze ko iyo mihanda abayikoresha ari abava Uganda, ari abajya Uganda, ari abava muri Tanzania, abo bose bakwiye kuba babikora mu nyungu zabo, mukagira ibyo mucuruza mujyana muri ibyo buhugu cyangwa muvanayo bigahurira hano i Kayonza, aho imihanda ihurira… ibyo ni amahirwe.” Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.

Perezida Kagame yasabye abaturage kurinda ibikorwaremezo byubatswe, birinda gusatira imbago z’imihanda.

Umukuru w’igihugu kandi yababwiye ko ibikorwa remezo bafite cyane cyane imihanda bakwiye kuyibungabunga bareka kuyigabiza basatarira imbago zayo.

Agira ati “Hari abo usanga bahinga bakageza no mu muhanda cyangwa bakubaka bakageza no mu muhanda. Ntabwo dushaka ko hari umuntu tuzasenyera yubatse mu muhanda, umuhanda ntabwo ari uwo kubakamo.”

Yabasabye ko bakwiye kwitonda kuko iyo umuntu akoze neza ibyo asabwa ntawe usubira inyuma ngo amusenyere.

Panorama

Perezida Paul Kagame mu kubaka inzira zitwara amazi ku mihanda itunganywa mu mujyi wa Kayonza
Perezida Paul Kagame mu kubaka inzira zitwara amazi ku mihanda itunganywa mu mujyi wa Kayonza
Madamu Jeannette Kagame ateruye igitiyo batunganya inzira y'amazi
Madamu Jeannette Kagame ateruye igitiyo batunganya inzira y’amazi
Ange Kagame yifatanije n'abaturage b'Akarere ka Kayonza mu muganda
Ange Kagame yifatanije n’abaturage b’Akarere ka Kayonza mu muganda
Dr Vincent Biruta, Minisitiri w'Umutungo kamere yitabiriye umuganda
Dr Vincent Biruta, Minisitiri w’Umutungo kamere yitabiriye umuganda
Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Uwamariya Odette, yitabiriye umuganda
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Uwamariya Odette, yitabiriye umuganda
Perezida Paul Kagame asuhuza abaturage, nyuma y'umuganda
Perezida Paul Kagame asuhuza abaturage, nyuma y’umuganda
Perezida Paul Kagame aganira n'abaturage nyuma y'Umuganda
Perezida Paul Kagame aganira n’abaturage nyuma y’Umuganda
Perezida Pual Kagame aganira n'abaturage bitabiriye umuganda
Perezida Pual Kagame aganira n’abaturage bitabiriye umuganda

18 Comments on Kayonza: Perezida Kagame yifatanije n’abaturage batunganya ibikorwaremezo

  1. It as really a great and useful piece of information. I am glad that you shared this helpful info with us. Please keep us informed like this. Thank you for sharing.

  2. Wow! This could be one particular of the most useful blogs We ave ever arrive across on this subject. Basically Excellent. I am also a specialist in this topic so I can understand your hard work.

Leave a Reply

Your email address will not be published.


*