Gatsibo: Komite ya PSD yongerewe imbaraga

Abayoboke ba PSD mu mahugurwa mu makerere ka Gatsibo

Ishyaka Riharanira Demokarasi n’Imibereho myiza y’abaturage (PSD) mu karere ka Gatsibo, ku wa 11 Kamena 2016, ryujuje Komite nyobozi yaryo muri ako karere, hinjizwamo abagore babiri.

Nk’uko tubikesha itangazo rya Perezida wa PSD mu ntara y’I Burasirazuba, Bwana Dukuzumuremyi Francois, imyanya yatorewe abayijyamo hari uwa Visi Perezida wegukanywe na Kazayire Marie Chantal, Umunyamabanga ushinzwe inyandiko n’imari wegukanywe na Gikundiro Gertulde, ndetse n’Umwanya w’ushinzwe imyitwarire wegukanywe na Ngabonzima Jeremie.

Iki gikorwa cy’amatora cyabaye nyuma y’uko abahagarariye PSD kuva ku rwego rw’akagari kugeza ku rwego rw’akarere mu karere ka Gatsibo bari basoje amahugurwa ku bijyanye no gushinga ndetse no gucunga amakoperative.

Iyi nsanganyamatsiko ikaba ihabwa abayobozi ba PSD kuva ku kagari kugeza ku rwego rw’akarere mu gihugu hose, ariko bakaba baratangiriye mu ntara y’I Burasirazuba.

Panorama

Itangazo ryatanzwe na Perezida wa PSD mu ntara y'i Burasirazuba
Itangazo ryatanzwe na Perezida wa PSD mu ntara y’i Burasirazuba
Abayobozi ba PSD kuva mu kagari kugeza ku rwego rw'akarere barahabwa amahugurwa ku gushinga no gucunga amakoperative
Abayobozi ba PSD kuva mu kagari kugeza ku rwego rw’akarere barahabwa amahugurwa ku gushinga no gucunga amakoperative
Abinjjwe muri Komite Nyobozi ya PSD mu karere ka Gatsibo bahise barahirira imbere y'ababatoye
Abinjjwe muri Komite Nyobozi ya PSD mu karere ka Gatsibo bahise barahirira imbere y’ababatoye

Be the first to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.


*