JUMIA irakataje mu gukorana n’abacuruza ibikorerwa mu Rwanda

Umuyobozi wa Jumia mu Rwanda, Alvin Katto (Photo/Pascy)

Ikigo gifasha abantu guhahira kuri interineti cyitwa Jumia gikora ubucuruzi, gikomeje gufatanya n’abacuruzi batandukanye, cyane cyane abacuruza ibikorerwa imbere mu gihugu hagamijwe gukomeza guteza imbere agaciro kabyo kuruta ibituruka mu mahanga.

Iki kigo cyashyizeho gahunda yo kwibanda cyane ku  bicuruzwa bikorerwa mu Rwanda birimo imyenda, inkweto, amaherena, imikufi n’ibikomo bigurishirizwa kuri interineti, nyuma yo kubona  ko ibicuruzwa byinshi byo mu Rwanda, abantu babibona mu mamurikagurisha, ariko nyuma y’aho ntibongere kubibona ntibamenye n’aho babibariza.

Jumia ifite ingamba zo gukangurira abantu kwitabira ubucuruzi bukorerwa kuri interineti, abacuruzi bakabona inyungu zo kuhacururiza n’abaguzi bakabona ibyiza byo kuhahahira nk’uko bisobanurwa n’

.

“Ubucuruzi bukorewe kuri interineti bwibanda ku bikorerwa mu gihugu imbere, ni amahirwe menshi ku baguzi n’abacuruzi, kuko abantu babona ibintu byiza bikorerwa mu Rwanda, bakabibona bitabagoye kandi ku giciro cyiza; ndetse n’abacuruzi bakarushaho kumenyakanisha ibicuruzwa byabo kandi n’ubucuruzi bwabo bugatera imbere.”

Iyi gahunda y’iki kigo yo gukorana n’abacuruza ibikorerwa mu Rwanda igiye gushyirwamo imbaraga nyuma y’uko Leta y’u Rwanda ishyize imbere gahunda ya “Made in Rwanda” hagamijwe kugabanya ibituruka mu mahanga hakongerwa ibyoherezwayo.

Iki kigo cyatangiye igerageza ry’amezi abiri rikoresheje amafoto y’ibikorerwa mu Rwanda, kibinyujije ku rubuga rwacyo www.jumia.rw. Ubu buryo bushya bukaba bworohereza abacuruzi kuko ukorana na bo muri aya mezi y’igerageza nta kiguzi azajya atanga  mu gihe cy’iminsi 30, kandi ubusanzwe umucuruzi yishyuraga amafaranga ari hagati ya  5% na 20% ku bicuruzwa bye byagurishirijwe kuri uru rubuga.

Jumia, ni ikigo cyari gisanzwe kizwi ku izina rya Kaymu, gikora ubucuruzi bunyuze kuri interineti, kimaze imyaka ibiri gikorera hano mu Rwanda, kikaba gifite amashami  mu bihugu  15 byo muri Afurika.

 Pascy

Be the first to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.


*