Perezida Kagame mu isabukuru y’imyaka 59 y’amavuko

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame. (Photo/Courtesy)

Tariki ya 23 Ukwakira ni umunsi w’amavuko wa Perezida Paul Kagame. Kuri iyi tariki uyu mwaka, Perezida Kagame yizihije isabukuru y’imyaka 59 y’amavuko, kuko yavutse ku wa 23 Ukwakira 1957.

Perezida Kagame yavukiye i Nyarutovu mu cyahoze ari Komini Tambwe, Perefegitura ya Gitarama, ubu ni mu Karere ka Ruhango, Intara y’Amajyepfo. Ubu aho yavukiye hitwa Umudugudu wa Buhoro.

Nk’uko tubikesha Imvaho Nshya, kuri ubu Abanyarwanda benshi baramwifuriza isabukuru ari na ko bishimira iterambere, ubuzima bwiza, amahoro, umutekano, ubumwe n’ubwiyunge n’ibindi byinshi bagezeho nyuma y’uruhare rukomeye yagize mu kubohora u Rwanda no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Bishimira ko uretse kubohora u Rwanda Perezida Kagame yatanze urugero rufatika mu Rwanda, muri Afurika no ku Isi mu bijyanye n’imiyoborere ishyira imbere Demokarasi n’inyungu z’abaturage. Ibi byatumye buri mwaka ajya gutanga amasomo anyuranye muri kaminuza zikomeye.

Nyuma yo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, kugeza tariki ya 23 Werurwe 2000, Maj. Gen. Paul Kagame yari Visi Perezida wa Repubulika. Ku wa 24 Werurwe 2000 ni bwo yabaye Perezida wa Repubulika muri Leta y’Inzibacyuho asimbuye Perezida Pasteur Bizimungu wari umaze kwegura.

Ibikorwa bya Perezida Kagame byibanze ku guharanira iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza y’Abanyarwanda binyuze mu guhakira igihugu abashoramari bakorera mu Rwanda no kuborohereza no kwagurira amahanga amarembo mu bya Politiki, ubuhahirane n’ubutwererane.

Abaturage bashyiriweho gahunda zinyuranye, zirimo iya Girinka Munyarwanda, Mudasobwa imwe ku mwana n’Uburezi kuri Bose , Ubwisungane mu Kwivuza (Mituweli), Ikigega Agaciro, guca Nyakatsi, One Dollar Campain mu kubakira abana barokotse Jenoside batagira aho baba, Mwarimu Sacco mu gufasha abarimu kwiguriza no kwizigamira, n’izindi nyinshi.

Ibi kandi byatumye imibereho y’abarutage ikomeza kuba myiza kuko kuri ubu icyizere cyo kubaho kigeze ku myaka 66 nk’uko bigaragazwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare.

Abanyarwanda bahisemo guhindura Itegeko Nshinga ngo Perezida Kagame akomeze abafashe gutera intambwe igana imbere ndetse n’icyerekezo cy’igihugu gikomeze kuba ntamakemwa guhera mu mwaka wa 2017 nyuma ya manda ebyiri amaze ku buyobozi.

Igitabo cya Francois Soudan “Conversations with President of Rwanda” cyashyizwe ahagaragara mu 2015 kivuga ku buzima bwite bwa Perezida Paul Kagame.

Muri icyo gitabo Perezida Paul Kagame avugamo byinshi mu bireba ubuzima bwe bwite n’ibijyanye n’akazi abantu bamwe bashobora kuba batari bazi.

Perezida Kagame ngo ni umuntu ukunda gutekereza cyane. Yanga umuha amabwiriza cyangwa amategeko, kuko yubahiriza inshingano ze kandi akazira umuntu umutegeka icyo agomba gukora, cyaba kireba u Rwanda cyangwa we ubwe.

Avuga ko yemera ubutabera n’ubwubahane, akubahira umuntu uko ari kuko adakunda na gato gusuzugura abandi.

Perezida Kagame ngo yari afite inzozi zo kuzatwara indege cyangwa akaba injeniyeri, gusa n’ubwo amateka yatumye inzozi ze atazigeraho ngo yishimira kuba uwo ari we.

Ntatandukanye n’abandi mu kugaragaza ibyishimo bye, yishimira intsinzi ariko kugera ku byo yiyemeje bikamushimisha kurushaho. Cyakora ngo ntaragera ku ntego ye nyamukuru yo kubona u Rwanda ruteye imbere kandi rudategereje kubeshwaho n’imfashanyo z’abandi.

Avuga ko yifuza kubona u Rwanda na Afurika muri rusange yibeshejeho idategereje imfashanyo kandi abaturage bose babayeho neza. Ku bwe Jenoside ni ibyago bikomeye u Rwanda rwagize.

Nk’uko bigaragazwa na Kigalitoday, hari abantu bafatwa nk’intwari nka Alexandre le Grand, abantu baharaniye impinduramatwara nk’umufaransa Maximilien Robespierre n’umunya-Cuba Ernesto Che Guevara bamwe mu bayobozi baba bashaka gufataho urugero.

Perezida Kagame avuga ko yagiye asoma ibibavugwaho agafata n’umwanya wo gusesengura ibitekerezo bya bo, ariko iyo umubajije umuntu w’intwari yafataho urugero asubiza atazuyaje ko nta we.

N’ubwo amashusho ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 atabura kumugarukira, Perezida Kagame afite icyizere cy’ahazaza kubera intambwe u Rwanda rumaze gutera rukemura ibibazo isi yafataga nk’ibitabonerwa ibisubizo.

Panorama

Be the first to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.


*