Ku isoko ry’umurimo habonetse 32 bize ubwubatsi mu buryo bugezweho

Abiga kubaka amakaro

Umushinga w’ubufatanye muri TVET washyize ku isoko ry’umurimo  aba mbere bize mu buryo bushya  iby’ubwubatsi.

Abanyeshuri ba mbere mu Rwanda  bize iby’ubwubatsi mu buryo bushya bwo kwiga igice kimwe ku ishuri ikindi gice mu masosiyete y’ubwubatsi , bahawe impamyabushobozi nyuma y’amasomo y’umwaka yatanzwe ku bufatanye bw’Ishuri rikuru ryigisha imyuga n’ubumenyingiro mu ntara y’Iburasirazuba (IPRC East) n’ihuriro ry’abakora imyuga n’ubukorikori (Chamber of skilled crafts) rya Koblenz mu Budage.

Umuhango wo gutanga izi mpamyabushobozi wabaye ku wa gatanu tariki ya 02/12/2016 muri IPRC East witabiriwe n’abayobozi mu nzego za Leta n’abikorera ndetse n’abahagarariye igihugu cy’Ubudage.

Abanyeshuri 32 bari bamaze  umwaka  biga ikintu kimwe gusa muri bitatu ari byo gusiga amarangi, kubaka amakaro n’ubufundi (masonry), bakaba barigiye 50% by’amasomo kuri IPRC East , indi 50% babyigiye mu bigo bifite imirimo ijysnye n’ibyo bize, kuko naho bahasanze abateguwe kubigishiriza aho imirimo y’ubwabatsi ikorerwa kuri shansiye (Chantier).

Leta y’ubudage yateye inkunga ishyirwa mu bikorwa ry’uyu mushinga.

Uyu mushinga wahereye ku mubare muto w’abanyeshuri ngo habanze hakorwe  igeragezwa hanarebwe ibisabwa. Umuyobozi wa IPRC East Dipl.-Ing. Ephrem Musonera avuga ko umubare w’abanyeshuri uziyongera umwaka utaha kuko amasosiyete y’ubwubatsi agenda agaragaza ubushake bwo kubigiramo uruhare.

Uyu mushinga umaze imyaka ibiri, umwaka wa mbere wari uwo guhugura abarimu  bahuguwe n’inzobere (master trainers) zaturutse mu Budage. Higishijwe abarimu bo kwigishiriza muri IPRC East, hanigishwa abigishiriza muri aho imirimo y’ubwubatsi ikorerwa (in-company trainers).

Ubusanzwe mu Rwanda haba uburyo bwo kwigishiriza mu ishuri gusa, abanyeshuri bakajya hanze mu bikorera bagiye kwimenyereza gusa. None muri ubu buryo bushya abanyeshuri bigishirizwa habiri .

Mu budage ho ni umuco bamenyereye bisanzwe bikorwa kandi bigatanga umusaruro, niyo mpamvu IPRC East n’abafatanyabikorwa bazanye  ubu buryo bushya  mu Rwanda, uyu mushinga ukaba warahuriweho n’inzego zitandukanye zirimo ikigo cy’igihugu giteza imbere imyuga n’ubumenyingiro (WDA), urwego rw’abikorera, NCBS, amasosiyete y’ubwubatsi ndetse nn’ihuriro ry’abanyamyuga n’ubukorikori (CSC Koblenz) ryo mu Budage.

Umuyobozi wa IPRC East Dipl.-Ing. Ephrem Musonera abona ko ibi bije gutanga umusaruro wifuzwaga.

Yagize ati ”Biragaragara ko ari uburyo butanga umusaruro. Aba nibo banyeshuri bambere dushyize ku isoko ry’umurimo tuvuga tuti ‘aba banyeshuri bagiye ku kazi bahita batangira gukora badakeneye undi muntu ubanza kuberekera cyangwa kubamenyereza akazi, kuko bamaze igihe gihagije muri companies, bafite ubumenyi bwose buhagije kuburyo bahita batangira akazi bagakora, akazi kanoze gatanga umusaruro.”

Mu gutangira uyu mushinga, hari harakozwe inyigo  yaje kugaragaza ko abubatsi  bafite ikibazo mu bijyanye no kunoza imirimo y’inyubako, kuko ababikoraga batabikoraga neza uko byifuzwa kandi babaga barabyize   mu ishuri, ibyo bikaba biterwa nuko baba barize ibintu muri rusange nta kunonosora birambuye buri kimwe.

None ubu aba bagiye ku isoko ry’umurimo bize agashami kamwe gusa mu mwaka wose kandi bakigira ahantu habiri (ku ishuri n’ahakorerwa imirimo y’ubwubatsi).

Irené Nsengiyumva, umuyobozi mukuru wungirije wa WDA ushinzwe amahugurwa avuga ko mu ngamba za politike y’uburezi ari ukugira ngo haboneke abantu barangiza bashoboye.

Ati ”N’ubu ni uburyo bwo kugira ngo turebe uko twaziba icyuho kiri hagati y’ibyifuzwa n’abakoresha bikorerwa ku isoko ry’umurimo n’ibyo abanyeshuri barangiza mu ishuri bazi …byanatweretse muri rusange uburyo dushobora gukorana n’abikorera kugira ngo dushobore kunoza imyigishirize y’imyuga n’ubumenyingiro.”

Stefan  Sckel ushinzwe ubutwererane muri Ambasade y’u Budage mu Rwanda avuga ko Leta y’u Budage yishimiye gutera inkunga ubu buryo bushya bwo kwigishiriza ahantu habiri – mu mashuri no mu masosiyete (companies), kuko ubu ari uburyo bwatanze umusaruro ushimishije mu bihugu bitandukanye birimo u Budage,  Busuwisi, Austria na Korea y’Epfo.

Nsengumuremyi Alexis ukuriye ishyirahamwe ry’Abakora umwuga w’Ubwubatsi mu Rwanda ( AEBTP) avuga ko ubu buryo bushya bwo kwigisha bwitezweho umusaruro kuko mu buryo bunyuranije n’ubu usanga abarangije kwiga baza mu kazi maze bikabatwara igihe kinini cyo kumenyera gukora mu ngiro (pratique) .

Yongeyeho ko abize muri ubu buryo bushya bazajya baza badahuzagurika , badatinya, kuko bazaba barakoreye mu bigo hakikiri kare,  bakamenyera gukorana n’abandi .

Rurema Deogratias urangije amasomo mu bijyanye n’amarangi avuga ko barangije biyizeye kandi bizewe kubw’ubumenyi bwo hejuru bahawe. Amasosiyete y’ubwubatsi bigiyemo, ngo yashimye ibyo bakora bituma babwirwa ko nyuma bashobora kujya kwakamo akazi bakagahabwa, kuko bafite ubushobozi bwo gukora ibyifuzwa kandi binoze.

Theogene Ishimwe/IPRC East

Abayobozi bashyikiriza impamyabushobozi umwe mu barangije amasomo
Abayobozi bashyikiriza impamyabushobozi umwe mu barangije amasomo
Umuyobozi wa IPRC East Dipl.-Ing. Ephrem Musonera avuga ko uburyo bushya bwo kwigishiriza imyuga ahantu habiri butanga umusaruro ugaragara
Umuyobozi wa IPRC East Dipl.-Ing. Ephrem Musonera avuga ko uburyo bushya bwo kwigishiriza imyuga ahantu habiri butanga umusaruro ugaragara

 

 

 

Be the first to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.


*