Imbabazi za Perezida wa Repubulika ziragabanya ubucucike mu magereza

Mu gihe mu magereza havugwamo ubucucike ku mfungwa n’abagororwa, Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yahaye imbabazi abakobwa n’abagore bahaniwe icyaha cyo gukuramo inda, imanza zabo zikaba zarabaye itegeko n’abana bakatiwe bafite munsi y’imyaka 16, imanza zabo zikaba zarabaye itegeko. Abahawe imbabazi bagera kuri 62.

Nanone kandi, Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yo ku wa 9 Ukuboza 2016, mu itangazo ryayo yemeje Iteka rya Minisitiri ryemerera ifungurwa ry’agateganyo ry’abafungwa 814 bujuje ibisabwa n’Itegeko No 30/2013 ryo kuwa 24/05/2013 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha.

Nk’uko tubikesha ikinyamakuru Izuba Rirashe, hari byinshi bisobanurwa ku bijyanye n’ibyaha byatangiwe imbabazi, n’uburyo zitangwa ndetse n’imyitwarire y’abazihawe.

Ni ryari Perezida wa Repubulika atanga imbabazi?

Ingingo ya 109 y’Itegeko Nshinga ivuga ububasha bwa Perezida wa Repubulika bwo gutanga imbabazi, aho isobanura ko afite ububasha bwo gutanga imbabazi mu buryo buteganywa n’amategeko kandi amaze kubigishamo inama Urukiko rw’Ikirenga.

Na ho mu ngingo ya 39 yo mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko igihano cy’igifungo cya burundu cy’umwihariko ari igihano cy’igifungo cya burundu gituma ugihanishijwe adashobora guhabwa imbabazi izo ari zo zose, gufungurwa by’agateganyo cyangwa guhanagurwaho ubusembwa atararangiza nibura imyaka makumyabiri (20) y’igifungo.

Icyaha cyo gukuramo inda

Ingingo ya 162 ivuga ko cyaha cyo gukuramo inda isobanura ko umuntu wese wikuyemo inda ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe kugeza ku myaka itatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi mirongo itanu kugeza ku bihumbi magana abiri.

Naho iya 163 ivuga ko umuntu wese ukuramo umugore inda ariko nyir’ubwite atabyemeye, ahanishwa igifungo kuva ku myaka icumi kugeza ku myaka cumi n’itanu.

Mu gihe babyemeranyijweho, ukuyemo umugore inda ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri kugeza ku myaka itanu.

Umuntu wese, ku bw’uburangare cyangwa umwete muke, utuma umugore akuramo inda, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu kugeza ku mwaka umwe n’ihazabu y‟amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana abiri kugeza ku bihumbi magana atanu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Uretse abahawe imbabazi na Perezida Kagame Inama y’Abaminisitiri yenemeje ko imfungwa 814 zifungurwa by’agateganyo.

Dore icyo amategeko ateganya ku gufungurwa by’agateganyo k’umuntu wahamwe n’icyaha, nk’uko bigaragara mu itegeko No 30/2013 ryo kuwa 24/05/2013 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha.

Ingingo ya 246: Igihe cy’igifungo gisabwa usaba gufungurwa by’agateganyo

Usaba gufungurwa by’agateganyo ashobora kubyemererwa mu bihe bikurikira:

1° iyo yakatiwe igifungo kitarengeje imyaka itanu akaba amaze gufungwa kimwe cya gatatu (1/3) cyayo;

2° iyo yakatiwe igifungo kirengeje imyaka itanu (5) akaba amaze gufungwa bibiri bya gatatu (2/3) byayo;

3° iyo yakatiwe igifungo cya burundu cyangwa igifungo cya burundu y’umwihariko ntashobora gufungurwa by’agateganyo atarangije imyaka makumyabiri (20) y’igifungo.

Ingingo ya 247: Uburyo bwo gusaba ifungurwa ry’agateganyo

Ifungurwa ry’agateganyo ry’uwakatiwe risabwa Minisitiri ufite ubutabera mu nshingano ze.

Ifungurwa ry’agateganyo ry’uwakatiwe ryemezwa n’Iteka rya Minisitiri ufite ubutabera mu nshingano ze, amaze kumva icyo Ubushinjacyaha n’Umuyobozi wa Gereza babivugaho.

Icyemezo cy’ifungurwa ry’agateganyo ntikijuririrwa.

Ingingo ya 248: Kwambura ifungurwa ry’agateganyo

Minisitiri ufite ubutabera mu nshingano ze, abisabwe n’Ubushinjacyaha, ashobora kwambura umuntu ifungurwa ry’agateganyo bitewe n’uko akatiwe igihano gishya, n’uko atitwaye neza ku buryo bugaragara, cyangwa atubahiriza ibyategetswe mu cyemezo cyamufunguye by’agateganyo.

Mu gihe byihutirwa, kongera gufatwa k’uwahawe ifungurwa ry’agateganyo bishobora gutegekwa n’Umushinjacyaha Mukuru, Umushinjacyaha Mukuru wa Gisirikare, Umushinjacyaha uyobora Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye cyangwa Umushinjacyaha ku Rwego rw’Ibanze, agaherako
abimenyesha Minisitiri ufite ubutabera mu nshingano ze.

Ingingo ya 249: Ingaruka zo kwamburwa ifungurwa ry’agateganyo

Nyuma yo kwamburwa ifungurwa ry’agateganyo, uwakatiwe agomba gufungirwa igihano cyose cyangwa igice cyacyo yari ashigaje igihe ahabwa ifungurwa, giteranyije n’ikindi gihano cyose yaba yaraciwe nyuma.

Panorama

Be the first to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.


*