Ibikorerwa mu Rwanda byinjizwe mu bikorwa

Agaseke kateye intambwe ishimishije mu bikorerwa mu Rwanda.

Bikwiye kuva mumagambo  bigashyirwa mu bikorwa ku guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda.

Minisitiri w’inganda, ubucuruzi n’ibikorwa by’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba, Kanimba Francois, atangaza ko bikwiye kuva mu mvugo bigashyirwa mu bikorwa habaho ubukangurambaga mu guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda.

Ibi yabitangaje mu kiganiro n’abanyamakuru ku wa kabiri, agamije gusobanura imurikagurishwa ry’ibikorerwa  mu Rwanda (Made in Rwanda) ryatangiye kuri uyu wa gatatu tariki 14 Ukuboza 2016.

Minisitiri Kanimba yavuzeko hakiri imyumvire mike mu gukoresha ibikorerwa mu Rwanda kandi bikwiye kuba umuco, kuko hari ibiva hanze birushwa ubwiza n’iby’iwacu; abantu bakwiye guhindura imyumvire akaba ariyo mpamvu batangiye kubyamamaza hashyirwaho imurikagurishwa ry’ibikorerwa mu Rwanda.

Ubwo yabazwaga nu munyamakuru ku biciro by’ibikorerwa mu Rwanda bikiri hejuru, yatangaje ko bidahenze ukurikije ubwiza bwabyo, butandukanye n’ubwa caguwa.

Yagize ati “Nta kibazo cy’ibiciro gihari ku bikorerwa mu nganda zo mu Rwanda, kuko icya mbere ni byiza kurusha caguwa n’ibindi biva mu mahanga, n’ubwo byose atari bibi. Ikindi usibye imyumvire y’abakunda ibyo hanze kuko i Gatsibo bakora inkweto zikoze mu ruhu zigura make, bagurisha 15000 mu gihe ku Muteremuko nanjyagayo kugurira abahungu banjye ngasanga ari 25000; urumva ko bidahenze.”

Minisitiri Kanimba yakomeje avuga ko n’ubwo ibikorerwa mu Rwanda bigiciriritse ukurukije uko isoko rihagaze ku Isi, ariko nk’igihugu kiri mu nzira y’amanjyambere asanga mu myaka nk’itatu bizaba bimaze gufata umurongo, mu gihe abantu bose babigize ibyabo; kuko icyagoraga inganda byari ibiciro bihenze by’umuriro n’ibivanwa mu mahanga bikoreswa mu nganda, none bakaba barabigabanyije mu buryo bugaragara n’ibiciro bizagabanyuka ku bicuruzwa ku buryo buri munyarwanda azisanga ku isoko ku bushobozi bwe.

Ibyo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda  ni gahunda ya Leta kuva ku wa 2 Nyakanga 2016, ubwo bafataga icyemezo cyo kongeza imisoro kuri caguwa, hagamije guha agaciro ibikorerwa mu Rwanda, icyemezo kitishimiwe n’abacuruzaga caguwa.

Mutesi scovia

Be the first to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.


*