Mugwiza Désiré yongewe manda yo kuyobora FERWABA

Mugwiza Desire yongeye kugirirwa icyizere n'abanyamuryango ba FERWABA. (Ifoto/Kigalishowz)

Mugizwa Désiré wari usanzwe ari Umuyobozi w’Ihuriro ry’Umukino w’Intoki (Basketball) mu Rwanda (FERWABA), yongeye kugirirwa icyizere cyo kuriyobora muri manda y’imyaka ine.

Ku cyumweru tariki ya 18 Ukuboza 2016, mu cyumba cy’inama cya Minisiteri y’Umuco na Siporo, hateraniye inteko rusange ya FERWABA yanatoye Komite Nyobozi nshya y’iryo huriro.

Komite nyobozi icyuye igihe yari isanzwe iyobowe na Mugwiza Désiré wari waratanzwe n’ikipe ya APR BBC ni we wongeye kugirirwa ikizere cyo kuyobora iri huriro mu gihe cy’imyaka ine ni ukuvuga kugeza mu 2020.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, nk’uko tubikesha kigalishowz.com, Mugwiza Désiré yatangaje ko bagiye kwibanda mu kurushaho kubaka ibibuga ahantu henshi hatandukanye mu gihugu kandi no kuba umubare w’abategarugori wiyongereye muri Komite Nyobozi, bigiye kurushaho kubafasha kuzamura umubare mwinshi w’abakobwa bakina Basketball.

Abagize Komite Nyobozi nshya

Perezida: Mugwiza Désiré
Visi Perezida wa mbere: Madamu Mugwaneza Pascale
Visi Perezida wa kabiri: Nyirishema Richard
Umunyamabanga Mukuru: Mutabazi Richard
Umubitsi: Madamu Muhongerwa Alice
Umujyanama mu birebana na tekiniki: Madamu Habimana Mugwaneza Claudette
Umujyanama mu birebana n’amategeko: Uwimana Bernard Ismael

Panorama

Madamu Mugwaneza Pascale, Visi Perezida wa mbere
Madamu Mugwaneza Pascale, Visi Perezida wa mbere (Ifoto/kigalishowz)
Nyirishema Richard, Visi Perezida wa kabiri. (Ifoto/kigalishowz)
Nyirishema Richard, Visi Perezida wa kabiri. (Ifoto/kigalishowz)
Mutabazi Richard, Umunyamabanga Mukuru. (Ifoto/kigalishowz)
Mutabazi Richard, Umunyamabanga Mukuru. (Ifoto/kigalishowz)
Madamu Muhongerwa Alice, Umubitsi. (Ifoto/kigalishowz)
Madamu Muhongerwa Alice, Umubitsi. (Ifoto/kigalishowz)
Madamu Habimana Mugwaneza Claudette, Umujyanama mu birebana na Tekiniki. (Ifoto/kigalishowz)
Madamu Habimana Mugwaneza Claudette, Umujyanama mu birebana na Tekiniki. (Ifoto/kigalishowz)
Uwimana Bernard Ismael, Umujyanama mu birebana n'amategeko. (ifoto/kigalishowz)
Uwimana Bernard Ismael, Umujyanama mu birebana n’amategeko. (ifoto/kigalishowz)

abitabiriye-amatora-ferwaba

Be the first to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.


*