Habiyaremye yavuye mu muhanda atangira ubugeni bumuteje imbere

Habiyayemye Jean Marie, umusore wahoze mu muhanda, ubu akora imitako ivuye mu mahembe y'inka zabazwe. (Photo/Courtesy)

Ubusanzwe amahembe y’inka barayajugunya kuko agaragara nk’adafite akamaro, ariko Habiyaremye, wahoze mu muhanda, ubu niyo amutunze kuko akoramo imitako itandukanye abyaza amafaranga.

Habiyaremye Jean Marie ni musore w’imyaka 20 y’amavuko, akorere mu karere ka Kicukiro. Avuga ko nyuma yo gukurwa mu buzima bwo mu muhanda (mayibobo) akigishwa umwuga wo gukora imitako, yashatse igishoro akakibura yigira inama yo gukoresha amahembe y’inka kuko yo batayishyuzaga. Aritangira ubuhamya.

Yagize ati “Njyewe  nahoze mu muhanda ndi inzerezi, nza gukurwamo; nigishwa imyuga harimo kubaza no gutunganya imitako ikozwe mu mbaho. Maze kugera iwacu nabuze igishoro nk’uko urubyiko rwinshi rubivuga, nigira inama njya kureba amahembe y’inka Nyabugogo ku ibagiro, kugira ngo ndebe niba nayakuramo imitako. Nasanze ikora kimwe n’imbaho ahubwo iyirusha ubwiza, nibwo natangiye gukoramo ibikomo, amaherena, amapesi, n’indi mitako itandukanye kandi nari ntarabona imashini nkoresha intoki gusa, ariko nkabona bifite amafaranga.”

Habiyaremye  akomeza avuga ko  yabonye ibikoresho bike ariko amahembe yo aracyayabona kuko iyo agiye mu ibagiro ahabwa imifuka myishi ku bihumbi icumi, kandi yabonye aho akorera heza kuko ibyo akora abicuruza kuri Simba Supermarket ya Kicukiro.

Akomeza ashimira inama y’igihugu y’urubyiruko yamufashije kugira ngo umushinga we utere imbere. Yagize ati “Inama y’igihugu y’urubyiko yaramfashije inshakira ibikoresho bimwe na bimwe by’ibanze bafatanyije n’abafatanyabikorwa muri gahunda yo guteza imbere ba rwiyemezamirimo bato.”

Amahembe y’inka ntawakumva ko hari icyo yamara, ariko atunze uyu musore na bagenzi be  yahaye akazi. Agira inama bagenzi be b’urubyiruko bavuga ko nta gishoro, bakwiye kwicara bagatekereza icyo baheraho kidasaba amafaranga nk’uko yabigenje, kandi bazamuka kuko haba amarushwana, akayitabira, yamurika iyo mitako yakuye mu mahembe y’inka agabwa ibihembo bitandukanye birimo n’amafaranga kandi ibyo byose bituma arushaho kugenda yiyubaka.

Mutesi Scovia

Be the first to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.


*