Gatsibo: Umusaza w’imyaka 75 yitabiriye Siporo rusange

Camille Bonane (Uwo ufite inkoni) wo mu murenge wa Kabarore ufite imyaka 75 witabiriye siporo guhera itangiye kugeza irangiye. (Photo/Courtsey)

Ku cyumweru tariki ya 15 Mutarama 2017, mu karere ka Gatsibo hatangijwe imyitozo ngororamubiri rusange. Icyo gikorwa ngarukakwezi cyitabiriwe n’ingeri zose harimo n’umusaza w’imyaka 75 y’amavuko.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, aganira na Panorama, yadutangarije ko iyi gahunda ije mu rwego rwwo kwesa imihigo akarere ndetse n’igihugu muri rusange bihaye, kugira ngo abaturage bose bakore siporo bibafashe kugira ubuzima bwiza.

Agira ati “Twazindukiye mu gikorwa cy’imyitozo ngororamubiri rusange. Hitabiriye abantu benshi kandi mu byiciro bitandukanye, Komite nyobozi y’Akarere, abakozi b’Akarere, urubyiruko, abantu bakuru, inzego zishinzwe umutekano….., nyuma hatanzwe ubutumwa bukangurira abantu gukora siporo kugira ngo bagire ubuzima buzira umuze.”

Uyu muyobozi w’Akarere yakomeje atangaza ko imyitozo ngororamubiri itareba urubyiruko gusa, kuko buri wese mu cyiciro arimo bimufasha kugira ubuzima buzira umuze. Ati “Agashya kagaragaye ni umusaza witwa Camille Bonane wo mu murenge wa Kabarore ufite imyaka 75 witabiriye siporo guhera itangiye kugeza irangiye. Yirukanse hamwe n’abandi mu rugendo rugera kuri Kilometero enye anakora n’indi myitozo yo kunanura umubiri.”

Nk’uko Umuyobozi w’akarere yakomeje abidutangariza, nyuma y’imyitozo abayitabiriye bahawe ubutumwa bujyanye no kumenya akamaro k’imyitozo ngororamubiri mu buzima bw’umuntu, banahabwa n’ubundi butumwa bw’incamake, burebana na gahunda zinyuranye za Leta.

Iyi gahunda ni ngarukakwezi izajya iba mu cyumweru cya mbere cy’ukwezi, ariko abaturage ndetse n’ibigo by’abikorera bashobora kwitabira siporo ya buri cyumweru yo ku wa gatanu, bakifatanya n’abakozi b’akarere.

Mu kwezi kwa kabiri biteganyijwe ko abaganga bo mu bitaro bya Kiziguro na Ngarama bazafasha abaturage kwisuzumusha indwara zinyuranye mu rwego rwo kureba uko umubiri wabo uhagaze, kandi kikazaba igikorwa gihoraho uko bakoze imyitozo ngororamubiri ku bantu bose (Siporo rusange).

Panorama

Ubuyobozi bw'akarere, abayobozi mu nzego zinyuranye n'abantu b'ingeri zose bitabiriye siporo rusange mu karere ka Gatsibo. (Photo/Courtesy)
Ubuyobozi bw’akarere, abayobozi mu nzego zinyuranye n’abantu b’ingeri zose bitabiriye siporo rusange mu karere ka Gatsibo. (Photo/Courtesy)
Umunsi wo gutangiza siporo rusange mu karere ka Gatsibo witabiriwe n'abantu batari bake. (Photo/Courtesy)
Umunsi wo gutangiza siporo rusange mu karere ka Gatsibo witabiriwe n’abantu batari bake. (Photo/Courtesy)
Imyitozo ngororamubiri yakorewe mu mujyi wa Kabarore. (Photo/Courtesy)
Imyitozo ngororamubiri yakorewe mu mujyi wa Kabarore. (Photo/Courtesy)
Nyuma y'imyitozo ngororamubiri abayitabiriye baganirizwa akamaro kayo mu buzima bw'umuntu, bakanahabwa n'ubutumwa bw'incamake kuri gahunda zinyuranye za Leta. (Photo/Courtesy)
Nyuma y’imyitozo ngororamubiri abayitabiriye baganirizwa akamaro kayo mu buzima bw’umuntu, bakanahabwa n’ubutumwa bw’incamake kuri gahunda zinyuranye za Leta. (Photo/Courtesy)

 

Be the first to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.


*