Gatsibo: Ikibazo cy’amazi cyatangiye kuvugutirwa umuti

Abaturage bishimira ko baciye ukubiri n'amazi y'ibishanga. (Photo/Courtesy)

Tumwe mu duce tugize akarere ka Gatsibo, abaturage bahangayikishijwe no kubona amazi meza kuko bamwe batunzwe n’ayo mu mariba, abandi mu bishanga abandi ndetse bakayasangira n’amatungo.

Ku wa mbere tariki ya 13 Gashyantare 2017, abaturage bo mu Mirenge ya Remera, Muhura, Kageyo na Rugarama, batangiye kuvoma amazi meza aturutse ku muyoboro wubatswe ku nkunga y’igihugu cy’u Buyapani wataye amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 165, ayo mazi akazagera ku baturage basaga 18,000.

Umuyoboro watashywe wubatswe mu gihe cy’umwaka, wubatsweho amavomo 51.

Abaturage mu murenge wa Remera bishimira ko babonye amazi meza bakaba batazongera kugira ibibazo by’indwara baterwaga n’amazi mabi bakoreshaga.

Epiphanie Mukamushumba utuye mu kagari ka Nyagakombe yabwiye Rwanda Updates ko abana be bajyaga bakererwa ku ishuri kubera kubanza kujya kuvoma kure y’aho batuye, ariko ubu kuba babonye amazi hafi kandi meza bizafasha abana kudakererwa ku ishuri.

Ati “Ubusanzwe twavomaga kure ariko kuva tubonye amazi bizadufasha. Abana banjye bajyaga bakererwa ku ishuri ariko kuko tubonye amazi hafi ntibazongera gukererwa.”

Denis Ndayisaba ahamya ko ikibazo cy’imvune baterwaga no kujya gushaka amazi kivuyeho kandi ko isuku iziyongera ndetse n’igiciro cy’amazi kikaba kizagabanuka.

Ati “Twavomaga kure kugira ngo tugire isuku bikatugora, tukarya dukerewe kubera kubura amazi yo gutekesha. Ijerekani yaguraga amafaranga maganabiri cyangwa maganabiri mirongo itanu, ntekereza ko igiciro kigiye kugabanuka ikindi isuku ikaba igiye kwiyongera kubera ko twabonye amazi.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Remera Jean Claude Ndayisenga agira inama abaturage b’uyu murenge gufata neza ibikorwaremezo. Ati “Inama tugira abaturage, ni ugufata neza uyu muyoboro birinda gusenya ibi bikorwa remezo no gutanga amakuru y’ahaba hangiritse kugira ngo hasanwe hakiri kare.”

Akomeza avuga ko hari undi muyoboro wa Biyanga-Remera uri kubakwa mu murenge wa Remera, imirimo ikaba igeze ahashimishije bityo na wo ukazabafasha kugeza amazi meza ku mubare munini w’abaturage b’umurenge wa Remera.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gatsibo Jolly Nankunda, yabasabye abaturage kurinda ibi bikorwa by’iterambere bahawe ndetse abasaba kuba ijisho rireba ibikorwa byiza.

Mu kiganiro n’Ikinyamakuru Panorama, Nankunda yadutangarije ko biteganijwe ko abaturage bose bo mu karere ka Gatsibo bazaba bagezweho n’amazi meza mu mwaka 2019-2020, kuko bageze kuri 71%, mu gihe umuhigo w’akarere ari abaturage bagera kuri 73% bagomba kubona amazi meza muri uyu mwaka.

Akomeza adutangariza ko umuhigo bihaye uyu mwaka bagomba kuwesa kuko hari indi miyoboro ibiri irimo gukorwa, izageza amazi meza ku baturage basaga 9200, umwe uri mu murenge wa Rwimbogo  (Kabeza-Munini).

Ku kibazo cy’imiyoboro y’amazi yari iraho idakora kandi imaze igihe, Nankunda Jolly yadutangarije ko akarere kahaye rwiyemezamirimo akazi ko gucunga iyo miyoboro no kuyikurikirana ku buryo nta muturage uzongera kubura amazi hasigare ikibazo cy’ahataregera imiyoboro.

Ambasaderi Takayuki Miyashita uhagarariye igihugu cy’u Buyapani mu Rwanda, ni we wafunguye ku mugaragaro uwo muyoboro w’amazi, yashimye ibikorwa igihugu ahagarariye giteramo inkunga u Rwanda kandi ko bigaragaza umubano ibihugu byombi bifitanye.

U Buyapani butera inkunga ibikorwa bitandukanye bubinyujije mu mushinga wa AVIS.

Panorama

Ambasaderi Takayuki Miyashita uhagarariye igihugu cy’u Buyapani mu Rwanda afungura ivomo, (Photo/Courtesy)
Ambasaderi Takayuki Miyashita uhagarariye igihugu cy’u Buyapani mu Rwanda afungura ivomo, (Photo/Courtesy)

IMG-20170213-WA0023

Be the first to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.


*