Bugesera: Abayoboke ba PSD basabwe gushyira ku isonga gahunda za Leta

Abayobozi batandukanye ba PSD mu rwego rw'intara y'iburasirazuba (Photo/Courtesy)

Ubuyobozi  bw’ishyaka riharanira demokarasi n’imibereho myiza y’abaturage (PSD) bwasabye abayoboke baryo gushyira imbere umurimo mu gusigasira gahunda ya Ndi Umunyarwanda no kuba umunyafurika nyawe.

Kongere yahuje abayoboke ba PSD bo mu karere ka Bugesera ku cyumweru tariki ya 26 Gashyantare 2017, bayisoje basabwe gushyira imbere umurimo nta n’umwe basubije inyuma, kuko ari byo bizatuma bakomeza gusigasira gahunda ya Ndi Umunyarwanda ntihagire n’uwabayobya.

Umunyamabanga ushinzwe imibereho myiza muri PSD mu karere ka Bugesera, Amani Mageza, avuga ko bari bagamije kubigisha gahunda ya Ndi Umunyarwanda no kuba umunyafurika nyawe, kandi ko banabaganirije ku matora u Rwanda rurimo kwitegura.

Agira ati «Turashaka ko abayoboke ba PSD basobanukirwa neza Ndi Umunyarwanda ndetse no kuba umunyafurika nyawe- Panafricanisme. Ikindi turashaka ko bagira imyumvire imwe mu matora y’umukuru w’igihugu kugira ngo ntihazagire ushyiramo imyumvire iyobya abayoboke, kuko n’ubundi ufite ubukwe abutegura hakiri kare.»

Abayoboke ba PSD bavuga bagiye gufatanya n’abayoboke b’indi mitwe kubaka igihugu, ariko bagashyira umurimo imbere nk’intwaro.

Mukamuganga Sala wo mu murenge wa Ngeruka agira ati «mu gihe Umuntu yateye imbere nta bukene afite ntawaza kumuhindura, ngo amwangishe igihugu kuko n’abigishije Abanyarwanda urwango rwagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, babafatiye mu bukene bari bafite. Tugiye gukora cyane nta murimo dusuzuguye tunabyigishe n’abandi, kuko bizatuma tuba Abanyarwanda nyabo n’abanyafurika beza.»

Mbarubucyeye Ephrem na Dusabimana Violette, na bo bavuga ko batazabangamira andi mashyaka mu guteza u Rwanda imbere.

Perezida wa PSD mu ntara y’Iburasirazuba Dukuzumuremyi François, avuga ko kuba inzego zaryo zubatse kugeza mu midugudu, bizabafasha kugera ku ntego.

Agira ati «ibitekerezo by’ishyaka ryacu ni ibiteza u Rwanda imbere, tugakangurira abaturage kwitabira gahunda za guverinoma cyane cyane n’ubumwe n’ubwiyunge,   bityo kandi abayoboke ba PSD bahore ku isonga mu kuba umusemburo w’impinduka muri gahunda zose ziteza abanyarwanda imbere, kandi ntutazahwema kwigisha Abanyarwanda gahunda z’iterambere, bibumbira mu mashyirahamwe kuko iyo ubukene bwaje butera ibibazo mu baturage ; tugomba rero gukora tukazamurana.»

Dukuzumuremyi kandi asaba abayoboke gukomeza kubahiriza gahunda za Leta uko bikwiye, ndetse bakabishishikariza n’abandi banyarwanda batari muri PSD. Iri shyaka ryavutse mu 1991, kuri ubu rikaba rimaze imyaka irengaho gato 25.

Izi kongere za PSD zirakorwa hirya no hino mu turere kugira ngo ibitekerezo bizivuyemo bizashyikirizwe Kongere y’igihugu y’ishyaka biyifashe gutegura Manifesite bazagenderaho mu matora y’umukuru w’igihugu kuko PSD yamaze kwemeza ko izatanga umukandida.

Cypridion Habimana

Perezida wa PSD mu ntara y’Iburasirazuba Dukuzumuremyi François (Photo/Courtesy)
Perezida wa PSD mu ntara y’Iburasirazuba Dukuzumuremyi François (Photo/Courtesy)

 

Be the first to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.


*