Imwe mu myanzuro y’umwiherero wa 13 w’abayobozi iri munsi ya 75%

Perezida wa Repubulika Paul Kagame aganira na Minisitiri w'Intebe Anastase Murekezi (Photo/Village Urugwiro)

Ine mu myanzuro 14 yafatiwe mu mwiherero wa 13 w’abayobozi bakuru b’igihugu yagaragayemo ibibazo bituma ishyirwa mu bikorwa ryayo riba ku kigero kiri munsi ya 75%.

Nk’uko bigaragara ku rubuga rw’ibiro bya Minisitiri w’intebe, imyanzuro y’umwiherero wa 13 w’abayobozi bakuru b’igihugu wabaye kuva ku wa 12 kugeza ku wa 14 Werurwe 2016, imyanzuro 10 niyo imaze gushyirwa mu bikorwa ku gipimo kiri hejuru ya 75%. Muri rusange 71.4% irashyirwa mu bikorwa.

Iyo nyandiko kandi igaragaza ko imyanzuro ine yagaragayemo ibibazo mu ishyirwa mu bikorwa ryayo, byatumye bikorwa ku kigero cyo hasi guhera kuri 50% kugeza kuri 74%.

Umwanzuro wa kabiri wasabaga gushyira imbaraga mu kugaruza umutungo wa Leta wanyerejwe no kurwanya ruswa iyo ariyo yose, kandi mu byiciro byose. Uyu mwanzuro wagaragayemo imbogamizi nyinshi, zirimo kuba uburyo bw’ikoranabuhanga buzifashishwa mu kugaruza umutungo wa Leta butaratangira gukoreshwa, gusubiramo amategeko abigenga no kuba inzego za Leta zigifite imyumvire y’uko Minisiteri y’ubutabera ariyo izagaruza imitungo ya Leta.

Izindi nzitizi zagaragaye mu mwanzuro wa karindwi wo kwihutisha ishyirwa mu bikorwa rya gahunda zifasha abahinzi n’aborozi kubonera ifumbire n’imbuto ku gihe, hanashyirwa imbaraga mu gushyiraho gahunda zo gutubura imbuto z’indobanure, gukorera ifumbire no kunganira mu buryo buhoraho mu gucunga amazi n’ibikoresho byo kuhira mu byanya byatunganyijwe, kugira ngo hongerwe umusaruro ku buryo bugaragara.

Umwanzuro wa munani wo gushyira mu bikorwa ku buryo buhamye amasezerano hagati y’abahinzi, aborozi n’abanyenganda, agamije kongera umusaruro no kuwugemurira inganda kugira ngo zongere ubushobozi bwazo, wahuye n’inzitizi zirimo; uburyo bw’ubushakashatsi mu buhinzi butakozwe neza, kubura imbuto nk’ibishyimbo, soya n’imyumbati, amapfa, n’uburiganya mu gukwirakwiza ifumbire.

Undi mwanzuro utarashyirwa mu bikorwa neza ni uwa 13 wo gukurikirana abantu bose barebera bakanahishira abahohotera abana, cyane cyane abayobozi, no guhana ababyeyi batita ku bana babo.

Inzitizi zagaragaye zijyanye no gukererwa kuvugurura amategeko cyane cyane ahana, guhishira abakora ihohotera no kutagira ingamba zihagije zirebana no guhana abayobozi n’ababyeyi batita ku bana babo.

Ku bijyanye no guhindura imyumvire y’Abanyarwanda kugira ngo barusheho gukunda no gukoresha ibikorerwa mu Rwanda no gushyiraho uburyo bwo gukurikirana uko bishyirwa mu bikorwa, byagaragaye ko hari byinshi bimaze gukorwa birimo guha umwihariko ibikorerwa mu Rwanda mu itangwa ry’amasoko, imurikagurisha ryabyo no kongera inganda, aho izigera kuri 15 zimaze gutanga umusaruro ku isoko ryo mu gihugu.

Kugaragaza uko imyanzuro y’Umwiherero wa 13 w’abayobozi yashyizwe mu bikorwa, bigendanye n’umwiherero wa 14 w’abayobozi watangiye kuwa 24 Gashyantare kugeza ku wa 2 Werurwe 2017 mu kigo cy’ishuri rya gisirikare i Gabiro mu karere ka Gatsibo.

Kuba ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro y’umwiherero wa 13 w’abayobozi ryarahuye n’inzitizi, bishobora kugira ingaruka ku ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro izafatirwa mu mwiherero wa 14 w’abayobozi bakuru b’igihugu.

Panorama

Perezida wa Repubulika Paul Kagame aganira na Minisitiri w'Intebe Anastase Murekezi (Photo/Village Urugwiro)
Perezida wa Repubulika Paul Kagame aganira na Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi (Photo/Village Urugwiro)
Minisitiri w'Intebe asobanura ishyirwa mu bikorwary'imyanzuro yavuye mu mwiherero wa 13 w'abayobozi bakuru b'igihugu (Photo/Village Urugwiro)
Minisitiri w’Intebe asobanura ishyirwa mu bikorwary’imyanzuro yavuye mu mwiherero wa 13 w’abayobozi bakuru b’igihugu (Photo/Village Urugwiro)

 

Be the first to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.


*