KVCS yatanze igisubizo ku macumbi y’abakozi

Inzu zuzuye iza mbere zamaze kubona benezo kandi gutunganya ibikorwaremezo birakomeje. (Photo/Panorama)

Koperative y’abasezerewe mu ngabo (KVCS: Kigali Veterans Cooperative Society) isanzwe imeneyerewe ku kwishyuza Pariki z’imodoka, ubu yatangiye gutanga ibisubizo ku macumbi cyane cyane ku mukozi binyuze mu kigo cy’ishoramari kiyishamikyeho cyitwa “Abadahigwa ku Ntego Ltd”

Ni mu mudugudu wa Butangampundu, Akagari ka Gako, Umurenge wa Masaka mu karere ka Kicukiro kuri metero zitarenze 300 uturutse ku muhanda munini Kigali-Kayonza, huzuye umudugudu wa Kijyambere wubatswe n’Abadahigwa ku Ntego Ltd.

Uyu mudugudu wubatswe ku buryo bugezweho ku nyubako imwe igizwe n’inzu enye aho imwe igura miliyoni 18,6 z’amafaranga y’u Rwanda, inzu 32 zikaba zimaze kuzura.

Abadahigwa ku Ntego Ltd ni ikigo cyashinzwe na Koperative y’abari abasirikare yishyuza parikingi z’imodoka mu Mujyi wa Kigali KVCS, akaba ari na yo munyamigabane mukuru. Abadahigwa ku Ntego Ltd ni ikigo cyashinzwe mu 2014 hagamijwe gushora imari mu bikorwa bitandukanye mu rwego rwo guteza imbere abasezerewe mu ngabo n’abasirikare bakiri mu kazi.

Intego ya mbere ni ukwihaza no gushakira akazi Inkeragutabara, abagore n’urubyiruko rwaturutse Iwawa, binyuze mu guhanga imirimo myinshi hagamijwe kurwanya ubukene bakora ibikorwa by’iterambere no kubaka igihugu.

Nk’uko bitangazwa na Willy Rukundo, Umuyobozi Mukuru w’Abadahigwa ku Ntego Ltd, intumbero nyamukuru y’ikigo ni ukugira uruhare mu iterambere ry’igihugu no mu mibereho myiza y’abaturage hakoreshejwe ubutaka buto kandi ku giciro gito ku buryo buri wese abona icumbi rimubereye.

“Ibikorwa byacu tuzabikwirakwiza n’ahandi mu gihugu, kuko dushaka gutunganya ibidukikije ku buryo abanyarwanda bakomeza kwishimira igihugu cyabo.”

“Twubaka inzu ziciriritse kugira ngo dufashe abakozi kubona amacumbi ku giciro umunyarwanda utarashobora kugira icumbi muri Kigali ku buryo yayigura bimworoheye.”

Akomeza atangaza ko umukozi uhembwa umushahara w’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana atatu (300,000Frw) ashobora kubona inzu yo kubamo yishyura kimwe cya gatatu (1/3) cy’umushahara we kandi umunsi yishyuriyeho aya mbere ahita atangira kuba mu nzu ye.

Umushinga wo kubaka inzu ziciriritse kandi zirimo ibyangombwa byose ni bumwe mu buryo bwo gufasha Abanyarwanda kubona amacumbi bitabagoye. Ayo macumbi yubatse mu buryo budasanzwe mu Rwanda kuko ni inzu imwe irimo enye (Four in One). Ikindi uretse gutura hari ni uko abantu bazarushaho kwegerana bizabafasha gukomeza kubaka ubunyarwanda.

Inzu zimaze kubakwa ni umunani ni ukuvuga ko imiryango 32 ishobora kubona aho kuba, muri yo inzu enye zamaze kwishyurwa, izindi 20 zarafashwe hasigaye kubakwa umuturirwa uzaba ugizwe n’inzu 20.

Ubu inzu imwe ifite agaciro ka miliyoni 18,6 kandi hamaze gushyirwamo umuriro w’amashanyarazi, harubaka amatara rusange yo mu mudugudu hose, harubakwa imihanda ndetse hashyirwamo amazi.

Uyu mudugudu watangiye kubakwa ku wa 5 Ukuboza 2014, ku ikubitiro hubakwa umunani yuzuye muri Werurwe 2015.

Nyuma y’umushinga w’i Kabuga, hazakurikizwaho ikibanza cya Hegitari 2,5 ziri Rugende mu karere ka Gasabo ndetse no mu mijyi itandatu yunganira Umujyi wa Kigali.

Uretse ibikorwa by’ububatsi Abadahigwa ku Ntego bafite Hegitari 100 bakuramo amabuye akoresha mu bwubatsi ariko kandi banateganya kujya bakusanya ibyuma by’ikoranabuhanga bishaje bakabihindura mu rwego rwo kugabanya imyuka ihumanya ikirere.

Willy Rukundo Umuyobozi Mukuru w'Ikigo Abadahigwa ku Ntego Ltd, ubwo yagiranaga ikiganiro n'Ikinyamakuru Panorama (Photo/Panorama)

Willy Rukundo Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Abadahigwa ku Ntego Ltd, ubwo yagiranaga ikiganiro n’Ikinyamakuru Panorama (Photo/Panorama)

Gutunganya ibikorwaremezo birakomeje (Photo/panorama)
Gutunganya ibikorwaremezo birakomeje (Photo/panorama)
Harakorwa imihanda yo hagati mu mudugudu ndetse n'iwuzengurutse (Photo/Panorama)
Harakorwa imihanda yo hagati mu mudugudu ndetse n’iwuzengurutse (Photo/Panorama)
Uko mu gikari hateye (Photo/Panorama)
Uko mu gikari hateye (Photo/Panorama)
Imikingo irubakiye ku buryo idashobora gupfa gutengurwa n'amazi (Photo/Panorama)
Imikingo irubakiye ku buryo idashobora gupfa gutengurwa n’amazi (Photo/Panorama)
Imboneko y'umudugudu ubwo uzaba waramaze kuzura
Imboneko y’umudugudu ubwo uzaba waramaze kuzura

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

Rwanyange Rene Anthere

anthers2020@gmail.com

Be the first to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.


*