Musanze: Akarere karacyari inyuma mu kuboneza urubyaro, abagabo ntibarabyumva

Umuyobozi ushinzwe ubuvuzi muri ibyo bitaro Dr Ngezahayo Leon (Photo/Scovia M.)

Mu minsi ine gusa abarenga 500 bamaze kuboneza urubyaro, ariko n’ubwo bangana batyo, akarere karacyari inyuma, abagabo na bo imyumvire yabo iracyari hasi.

Mu gihe hashize iminsi ine gusa Minisiteri y’Ubuzima n’Ikigo cy’ubuzima RBC batangije icyumweru cyahariwe ubukangurambaga mu kwita ku buzima, ibitaro bya Ruhengeri biravuga ko muri iyo minsi ine gusa abantu 536 bahawe serivisi zo kuboneza urubyaro.

Mu bikorwa by’ingenzi biteganyijwe muri icyo cyumweru harimo gukangurira abaturage kwitabira serivisi zo kuboneza urubyaro, kwipimisha indwara zitandura, kurwanya imirire mibi, gutanga ikinini cya Vitamini A, gukangurira abaturage gutanga ubwisungane mu kwivuza n’ibindi.

Mu bitaro bya Ruhengeri ni hamwe mu harimo gutangirwa izo gahunda zijyanye n’icyumweru cy’ubuzima.

ku wa 17 Werurwe 2017, yavuze ko kuva iki cyumweru cyatangira abamaze kwitabira gahunda zo kuboneza urubyaro ari 536. Yongeraho ko akarere ka Musanze ibyo bitaro bibarizwamo ubwitabire mu kuboneza urubyaro bukiri inyuma ugereranyije n’utundi turere.

Yagize “Uko duhagaze muri kano karere dufite imibare itari hejuru cyane, ugereranyije n’ ibindi bice by’igihugu kuko hano ubu tumaze kugera kuri 39% by’abaturage bose bakabaye bitabira serivisi zo kuboneza urubyaro. Abari imbere nko muri Huye bashobora kuba bageze kuri 60%.”

Dr Ngezahayo avuga ko bakangurira abaturage kwitabirira uburyo bwo kuboneza urubyaro bw’igihe kirekire kuko aribwo butanga icyizere 100%, ariko ngo ntabwo abaturage barabwitabira. Mu buryo bwo kuboneza urubyaro bw’igihe kirekire harimo no kwifungisha burundu ku bagabo buzwi nka Vasectomy gusa ngo abagabo ntibabwitabira.

Abaturage bo mu karere ka Musanze bavuga ko impamvu batitabira uburyo bwo kwifungisha burundu ariko umuntu ashobora kuzakenera kongera kubyara ntibimukundire.

Kuri iyo mpamvu Dr Ngezahayo yongeraho no kuba abaturage bafite imyumvire avuga ko atazi aho bayivanye yo kumva ko kwifungisha burundu ku bagabo ari ukwikonesha.

Ndaberetse Joseph, Umusaza w’imyaka 70 ukomoka mu karere ka Rulindo twasanze ku bitaro bya Ruhengeri yavuze ko kera babyaraga abana benshi ariko kuri ubu atagira abakiri bato inama yo kubyara benshi.

Uwimana Ruth ni umukecuru utuye mu kagari ka Rukereza, Umurenge wa Muhoza, Akarere ka Musanze; avuga ko muri iki gihe abaturage bakangukiye kuboneza urubyaro ariko ngo abagabo batarabyumva neza.

Yagize ati “Urebye abantu barimo kwitabira kuboneza urubyaro ariko si bose, abagabo bo ntabwo babyitabira! Usanga bavuga ngo ndajya kwikonesha nshaka iki? Aho ntuye ntabwo ndumva umugabo wifungishije burundu.”

Icyumweru cy’ubuzima cyatangiye tariki 13 Werurwe gisozwa ku wa 18 Werurwe 2017.

Muri 536 bitabiriye serivisi zo kuboneza urubyaro, 116 bahawe uburyo bw’igihe kirekire, 114 bahabwa uburyo bw’inshinge, abahawe uburyo bw’ibinini ni abantu 53, na ho agakingirizo gatwarwa na 253.

Mutesi Scovia

Be the first to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.


*