Muhanga: Kwibumbira mu bimina byahinduye imibereho y’abaturage

Mukabyagaju Charlotte, ni umubyeyi wihangiye umurimo wo gucuruza ubushera abitewemo inkunga n’ikimina. (Photo/Elias H.)

Ibimina cyangwa amatsinda yo kwizigama bikunze gukorwa n’abantu bishyize hamwe kugira ngo bahuze ubushobozi buke bwa buri wese binyuze mu bwizigame bwo mu matsinda.

Hirya no hino mu Rwanda, aya matsinda amaze gufasha benshi kwiteza imbere cyane cyane urubyiruko n’abagore aho usanga bamwe barageze ku rwego rwisumbuyeho.

Tuyisenge Jean Claude w’imyaka 20 ni umusore utuye mu Kagari ka Gifumba, Umudugudu wa Rugarama  Umurenge wa Nyamabuye, Akarere ka Muhanga, avuga ko ibimina mu gace batuyemo bimaze guhindura byinshi mu mibereho y’abaturage.

Agira ati ”Ibimina hano mu gasanteri ka bugarama birakora, urebye umusanzu wabyo uragaragara kuko turakora tukagira abo tuguriza bahuye n’ikibazo.”

Tuyisenge  ariko avuga ko n’ubwo ibimina bikora ariko bifite intege nkeya.

Ati  ”Twafunguje konti muri SACCO hashize amezi atandatu ariko ubushobozi ni bukeya, tubonye nk’ubushobozi twakora koperative tukaagura ibikorwa byacu.”

Avuga ko ubu bamaze kugera ku banyamuryango 30 mu gihe batangiye ari 18 bizigama amafaranga maganatatu.

Mukabyagaju Charlotte, ni umubyeyi wihangiye umurimo wo gucuruza ubushera abitewemo inkunga n’ikimina.

Ati ”Aya matsinda yadufashije kugura ibikoresho by’abana, nk’umwana ntiyabura ikayi ndetse n’utundi dukoresho two mu rugo.  Twatangiriye ku giceri cy’ijana turi benshi  cyane, ariko dusanga abantu benshi nibagabana rya jana ntacyo tuzageraho vuba dushyira ku gihumbi tukajya dutombora buri cyumweru tugaha umunyamuryango, ubwo twari  28.”

Avuga ko ayo mafaranga yunganira abafite ibikorwa nk’ubucuruzi kongera imari ndetse no gukora indi mishinga iciriritse. Uyu mubyeyi we yaguze amategura kugira ngo yunganire umugabo biyubakire inzu bave mu bukode.

Uwamariya Beatrice, Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, avuga ko ibimina kenshi bitangira biri ku rwego rwo hasi ariko bikaba byakura.

Asobanura ko bimwe mu bimina biterwa inkunga n’imiryango itegamiye kuri Leta nka Care International, AEE, Union Chretienne Feminine n’abandi; bagafasha ibimina mu kugerageza kwizigama.

Ati  ”Ikimina rero kigira uruhare runini cyane,  icya mbere ni ukwigisha abantu kumenyera gukoresha amafaranga kuko abenshi barayatinya, ikindi ni uburyo bwo kwigomwa nko kubamenyereza umuco wo kwizigama, hari rero ibimina bigenda bikura, ugasanga barenze kuba ikimina baratangiye ari abahinzi b’ ibigori, ubu hari abageze ku rwego rw’inganda, rimwe na rimwe hari n’ibihindukamo amabanki n’ibigo by’imari biciriritse.”

Avuga ko kugeza ubu nta bimina birasenyuka cyangwa bikora biguruntege ku buryo bikeneye ubufasha bwihariye n’ubwo hari bamwe mu baturage bavuga ko bibiba.

Avuga ko bikwiye kuba isomo ubuyobozi bugakurikirana ibimina ku buryo bakumira ubujura aho bamwe batwara amafaranga y’abanyamuryango.

Ati ”Icyo tubakangurira n’uko iyo batangiye guhuzahuza amafaranga bagomba no kubitsa muri banki, kuko umuntu afashe ka gasanduku akakirukankana cyangwa agapfumura idirishya agacamo akajya i wabo w’umubitsi yagiye guhinga akagaterura kiba ari ikibazo,”

Mu kwezi ku Ukwakira umwaka ushize wa 2016, Guverineri wa Banki nkuru y’igihugu John Rwangombwa yasabye ibigo by’imari bitandukanye kwiga uburyo byakwegera ibimina nyuma y’uko bigaragaje ko bishobora gutanga umusaruro mu kugabanya ubukene.

Hakizima Elias

Be the first to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.


*