Amamaza hano/Advertise here

ADEPR mu buyobozi bushya bw’inzibacyuho

Abagize Komite y’inzibacyuho yatowe: Uhereye ibumoso; Past. Patrick Nsengiyumva, Aulerie Umuhoza, Past. Viateur Ruzibiza, Rev. Karangwa John (Umuvugizi wungirije) na Rev. Ephrem Karuranga, Umuyobozi akaba n’umuvugizi wa ADEPR (Photo/Courtesy)

Itorero ry’Umwuka wera mu Rwanda, ADEPR, ryahoze ryitwa Ishyirahamwe ry’amatorero ya Pantekoti mu Rwanda, kuri iki gicamunsi ryabonye abayobozi bashya b’inzibacyuho, nyuma y’aho abari basanzwe bariyobora ubu babarizwa muri gereza.

Nk’uko tubikesha ikinyamakuru Umuseke.com, mu nama yabaye mu muhezo w’itangazamakuru igateranira kuri Dove Hotel ku Gisozi, yitabiriwe n’abagera kuri 60 barimo abashumba bavuye mu turere, na bamwe mu bakirisito bo muri ADEPR, bashyizeho ubuyobozi bw’agateganyo, buhabwa manda y’umwaka urengaho ukwezi kumwe.

Kugeza ubu Umuyobozi akaba n’Umuvugizi wa ADEPR, ni Rev. Karuranga Ephrem, wari uwungirije umuyobozi w’Ururembo rw’Amajyarugu.  Umuyobozi wungirije akaba n’umuvugizi wungirije, hatowe Rev. Karangwa John wari umuyobozi w’ururembo rwa ADEPR Uganda.

Umunyamabanga mukuru  hatowe Past. Viateur Ruzibiza wakoreraga mu ishami ry’ivugabutumwa ashinzwe Urubyiruko n’Isanamitima. Ku mwanya w’ushinzwe ubutegetsi n’imari hatowe Aulerie Umuhoza  usanzwe ari umukirisito muri Paruwasi ya ADEPR Remera. Hatowe kandi n’umujyanama, umwanya wegukana Past. Patrick Nsengiyumva wari umuyobozi w’urubyiruko rwa ADEPR ku rwego rw’igihugu.

Aba bagiyeho mu gihe Komite yari isanzwe iyobora ADEPR, Umuvugizi wungirije Bishop Rwagasana Tom, Ushinzwe ubutegetsi n’imari, Christine Mutuyemarira n’abandi bakozi bane bahawe iminsi 30 y’agateganyo, bakaba bari muri gereza bakurikiranyweho imicungire mibi y’umutungo wa ADEPR.

Uwari Umuyobozi akaba n’Umuvugizi wa ADEPR, Bishop Sibomana Jean, na we ari mu maboko y’ubutabera, we akaba agifungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kimihurura, na we akurikiranyweho icyaha kimwe n’ibyo abamubanjirijwe mu gufatwa baregwa.

Panorama

Komite Nyobozi Nshya y’Inzibacyuho ya ADEPR (Photo/Courtesy)
Komite Nyobozi y’Inzibacyuho ya ADEPR iramburirwaho ibiganza nyuma yo guhabwa inshingano (Photo/Courtesy)

Be the first to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.


*