AS Kigali irategura irushanwa rishobora guhuza amakipe y’ibigugu muri Afurika

Ikipe ya AS Kigali mu myitozo (Photo/Courtesy)

Ikipe ya AS Kigali irimo gutegura irushanwa rishobora kuzahuza amakipe yo mu Rwanda n’andi y’ibigugu muri Afurika, birimo amakipe yo mu bihugu byo mu Majyaruguru ya Afurika, na AS Vita Club na TP Mazembe zo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Umunyamabanga mukuru wa AS Kigali Nshimiye Joseph yatangarije RuhagoYacu ko mu rwego rwo kwitegura gutangira shampiyona itaha ya 2017-2018, barimo gutegura irushanwa rishobora kuzahuza amakipe ane ya mbere muri shampiyona y’u Rwanda y’uyu mwaka n’andi yatwaye ibikombe mu mijyi akomokamo cyangwa akunzwe cyane.

Icyakora ntiharagera ngo bemeze amakipe azitabira iryo rushanwa n’ubwo hari ayo bandikiye bayamenyesha gahunda, ariko hakaba hagitegerejwe ko haboneka abafatanyabikorwa n’abaterankunga b’irushanwa ngo babone kohereza ubutumire ayo makipe yose bifuza ko azitabira.

Nshimiye yagize ati “Ntabwo turatumira. Twabandikiye tubamenyesha gusa ko irushanwa rihari, tuzabatumira tumaze kubona abaterankunga.”

Yakomeje avuga ko iryo rushanwa bateganya ko ryazakinwa kuva hagati mu kwezi kwa Kanama kugeza mu ntangiriro za Nzeri uyu mwaka.

Amakuru agera kuri RuhagoYacu avuga ko amwe mu makipe AS Kigali yandikiye ari AS Vita Club na TP Mazembe zo muri DRC, Wydad Casablanca yo muri Morocco, El Merrekh yo muri Sudani, Gormahia yo muri Kenya , Yanga Africans, Simba Sports club na Azam FC zo muri Tanzania, akazaba ahatana na Rayon Sports, Police FC na APR FC.

AS Kigali yabanje ku isoko ry’igura ry’abakinnyi mu Rwanda, ndetse ubu ikaba imaze kwigwizaho bamwe mu bakinnyi b’ibikomerezwa nka Nshuti Dominique Savio, Jimmy Mbaraga na Ndarusanze Jean Claude iyi kipe yakuye mu gihugu cy’u Burundi, n’abandi nka Ishimwe Kevin na Ngandu Omar, ikaba iri muri gahunda yo kubaka ikipe yazayihesha igikombe cya shampiyona bwa mbere mu mateka yayo.

Ruhagoyacu.com

Be the first to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.


*