Huye: Kagame yibukije urubyiruko kubyaza umusaruro amahirwe rufite

I Huye, Perezida Paul Kagame yasabye urubyiruko kubyaza umusaruro amahirwe rufite (Photo/Courtesy)

Umukandida wa FPR-INkotanyi, Paul Kagame, ubwo yazaga mu karere ka Huye, yibukije urubyiruko ko rufite amahirwe akomeye cyane yo kwishakamo ibisubizo by’iterambere, maze abasaba kuyabyaza umusaruro.

Kagame yabwiye urubyiruko ko kuba mbere na mbere bari mu gihugu kidaheza kandi kirimo kwihuta mu iterambere, ari amahirwe bafite akomeye nyuma y’imyaka 23 u Rwanda ruvuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ibi Kagame yabivugiye imbere y’imbaga y’abaturage barimo abanyamuryango ba FPR Inkotanyi n’abandi bari bitabiriye igikorwa cyo kwiyamamaza yakoreye mu karere ka Huye, ku iki cyumweru tariki 16 Nyakanga 2017, ubwo yari avuye mu karere ka Nyamagabe mu gikorwa nk’iki.

Yagize ati “Ibikorwa by’iterambere twasezeranye byarakozwe n’ibindi biri mu nzira. Rubyiruko, mukoreshe neza amahirwe mufite, n’andi azakomeza kuza. Ibyiza bisanga ibindi. Turifuza ko amahirwe atangwa na politiki nziza ya FPR Inkotanyi yagera kuri buri munyarwanda wese.”

Yababwiye ko kugira ngo bakomeze baryoherwe n’amahirwe bashyiriweho, bakwiye gutora umukandida utarigeze abatererana. Ati “Umunsi ni wawundi, twese tuzitabire turi benshi nta mpfabusa.”

Yavuze ko kuva aho Abanyarwanda bigobotoreye amateka yabatandukanyaga, bakwiye gukorera hamwe kugira ngo hatagira usigara inyuma mu majyambere.

Ati “Uyu munsi ni ukujya inama, tukishima ku byo tumaze gukora n’ibindi byinshi tugiye gukora. Ni njye namwe. Inzira turimo ni ukuyinoza, tugakora twikorera, ntawe dusiganya.”

Nyuma y’aho Kagame yakomereje urugendo rwo kwiyamamaza mu karere ka Kamonyi, ibikorwa byo kwiyamamaza bikaba bizakomeza kugera tariki 02 Kanama.

Hakizimana Elias/Huye

Kimwe n’ahandi Perezida Paul Kagame yiyamamarije, abanyehuye bari baje kumwakira ari benshi (Photo/Courtesy)

Be the first to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.


*