RGB irashima imyitwarire y’itangazamakuru mu matora y’umukuru w’igihugu

Dr Usta Kaitesi, Umuyobozi Mukuru wungirije w'Ikigo cy'igihugu cy'imiyoborere -RGB (photo/Panorama)

Urwego rw’igihugu rw’imiyoborere (RGB) mu matora y’umukuru w’igihugu yo ku wa 3 no ku wa 4 Kanama 2017, rwohereje abakozi 42 b’indorerezi gukurikirana hirya no hino mu gihugu imigendekere y’amatora. Mu byo uru rwego rushima harimo imyitwarire y’itangazamakuru mbere y’amatora, mu matora ndetse n’aho amatora arangiriye.

Ibi byagarutsweho na Dr Usta Kaitesi, Umuyobozi Mukuru wungirije wa RGB, mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa mbere tariki ya 7 Kanama 2017, batangaza icyerekezo cya raporo yakozwe n’indorerezi zoherejwe gukurikirana imigendekere y’amatora.

Agira ati “Ibitangazamakuru byo mu Rwanda byagaragaje gukurikirana mu buryo bwimbitse imyiteguro y’amatora no kwiyamamaza kw’abakandida, kandi abakandida bose bumvikanye bashima itangazamakuru. RBA nk’igitangazamakuru cya rubanda gisabwa guha umwanya ungana abakandida kandi cyarabyubahirije. Icyakora bimwe mu bitangazamakuru byo hanze y’u Rwanda byagaragaje kwibasira umukandida umwe, hamwe binakoresha imvugo zidakwiye.”

RGB ishima kandi uburyo abanyarwanda bitwaye mu matora kuko yaranzwe n’umutekano, umwete n’umuhate haba ku bakandida igihe biyamamaza ndetse n’ababakurikiranaga no mu gihe cyo gutora. Dr Kaitesi agira ati “Aya matora yari inzira y’amahoro irangwa no kubahana.”

Mu bitaragenze neza RGB igaragaza ko abakandida bakunze guhindura gahunda batanze bikagora indorerezi ndetse n’inzego z’ibanze zasabwaga kuborohereza mu bikorwa byo kwiyamamaza. Ariko kandi bagaya bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze batitwaye neza ngo borohereze abakandida mu bikorwa byo kwiyamamaza.

Hari kandi abaturage bibuze kuri lisiti z’itora kandi barihinduje banafite ubutumwa bubabwira ko byatunganye n’indorerezi z’abakandida zitari zifite ibyapa biziranga, ariko kuri aba bo ngo batangaga ibaruwa bahawe n’uwo bahagarariye bakabareka bagakora akazi kabo.

Icyongerwaho ku ndorerezi za bamwe mu bakandida ngo ni uko batatindaga ku masite y’itora, byatumaga badakurikirana ibihabera byose. Ati “Nanjye aho narindi nabonye icyo kibazo, ariko yerekanaga urwandiko yahawe n’uwo ahagarariye bakamureka. Indorerezi z’abakandida babiri zo ntizahatindaga.”

RGB ishima cyane inzego z’umutekano, sosiyete sivile ndetse n’abanyarwanda bose muri rusange kuko bagize uruhare mu gutuma amatora agenda neza.

Dr Usta Kaitesi agira ati “Aya matora kandi yongeye gushimangira indangagaciro shingiro z’imiyoborere mu Rwanda zirimo kudaheza, ubufatanye ndetse no guha agaciro uruhare rw’umuturage.”

Mu bitaragenze neza byagarutsweho n’abanyamkuru harimo kubangamira abakandida cyane cyane uw’Ishyaka riharanira Demokarasi no Kurengera ibidukikije, Dr Frank Habineza, aho mu karere ka Nyagatare ngo yabuze aho yimamariza, mu karere ka Kirehe atezwa abana bo mu mashuri abanza ndetse barikumwe n’abarimu babo, no muri Rusizi ngo ntiyakiriwe neza. Naho umukandida wigenga Mpayimana Philippe ngo yahuriye n’ikibazo mu karere ka Rubavu, byagize n’ingaruka ku muyobozi wako. RGB ishima ko ayo makosa yose nyuma yakosowe kwiyamamaza bikagenda neza nta nkomyi.

Panorama

Abanyamakuru bitabiriye ikiganiro (Photo/Panorama)

Be the first to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.


*