Diane Rwigara yatangiye gukorwaho iperereza

Diane Rwigara Nshimyimana ntiyemeranya na Komisiyo y'Igihugu y'Amatora ku cyemezo cy'uko abamusinyiye biyimuye aho bari basanzwe batorera kandi ko ku rutonde harimo n'abatakiriho (Photo/Archives)

Amakuru yabyutse acicikana ku mbuga nkoranyambaga yavugaga ko Diane Rwigara Nshimyimana n’umuryango we bari ahantu hatazwi gihera ejo hashize ku wa kabiri tariki ya 29 Kanama 2017, ariko Polisi y’u Rwanda yatangaje ko ayo makuru ari ikinyoma ariko by’umwihariko uwo mwari arimo gukorwaho iperereza ry’ibanze ku byaha akurikiranweho.

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, ACP Theos Badege, yahakaniye itangazamakuru ko Polisi y’Igihugu yataye muri yombi Diane Rwigara ndetse n’umuryango we, ariko kandi yemeza ko arimo gukorwaho iperereza ry’ibanze.

ACP Badege yagize ati “Diane Rwigara ntabwo afunzwe. Icyo Polisi yakoze ejo, mu kazi kayo ko gukora amaperereza y’ibanze mu gihe hagaragaye ibimenyetso biganisha ku cyaha, ni uko ejo hakozwe gusakwa, hashakwa ibimenyetso by’ibyo byaha. Icya mbere ni ugukoresha inyandiko mpimbano, ikindi ni ukunyereza imisoro. Icya mbere kirajya kuri Diane Rwigara, ikindi kikajya ku ikompanyi y’umuryango n’abayifitemo ubuyobozi.”

Nk’uko ACP Badege yakomeje abitangaza, icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano kijyanye n’ibyo Komisiyo y’Igihugu y’Amatora iherutse kugaragaza ivuga ko Diane Rwigara yatanze imikono y’abantu bashyigikiye kandidatire ye irimo n’abatakiriho.

Ati “Inyandiko mpimbano ni igihe yahimbaga imikono ashakisha umubare yasabwaga na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora.”

Akomeza agira ati “Ikindi ni ibijyanye no kunyereza imisoro, mu iperereza duhuriyeho n’Ikigo cy’Igihugu cy’imisoro n’amahoro, kandi nabo barabizi, hari n’ibyo biyemereye muri Rwanda Revenue Authority.”

Icyaha Diane Rwigara yatangiye gukorwaho iperereza ry’ibanze gishingiye ku kuba ku wa 7 Nyakanga 2017, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) yaremeje abakandida bagombaga guhatanira umwanya wa Plerezida wa Repubulika barimo Habineza Frank watanzwe n’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije, Philippe Mapyimana umukandida wigenga na Perezida Paul Kagame umukandida w’Umuryango FPR Inkotanyi.

Abo uko ari batatu nibo bemejwe na NEC guhatanira umwanya w’umukuru w’igihugu mu matora y’umukuru w’igihugu yabaye ku wa 3 Kanama ku banyarwanda batoreye hanze y’igihugu no ku wa 4 Kanama 2017 ku banyarwanda batoreye imbere mu gihugu. Muri aya matora intsinzi yegukanye Umukandida w’Umuryango FPR Inkotanyi, Paul Kagame ku majwi angina na 98,79%.

Abandi bari batanze ibyangombwa byabo bashaka guhatanira umwanya w’umukuru w’igihugu barimo  Mwenedata Gilbert na Barafinda Sekikubo Fred batanze kandidatire zabo ku wa 12 Nyakanga 2017, ndetse na Madamazela Rwigara Nshimyimana Diane watanze kandidatire ye ku wa 20 Nyakanga 2017. Aba uko ari batatu kandidatire zabo ntizemewe.

Ku mwihariko wa Madamazela Rwigara Nshimyimana Diane, NEC yatangaje ko ku rutonde yatanze rw’abamusinyiye hariho abantu bapfuye, aribo Rudahara Augustin wari ufite nimero y’indangamuntu 1196380003823002, waguye mu bitaro bya Kibagabaga tariki ya 16 Mata 2016, agashyingurwa tariki ya 17 Mata 2016; hariho kandi Maniraguha Innocent wari ufite nimero y’Indangamuntu 1199898000414103 na Byiringiro Desire ufite nimero y’indangamuntu 119780002226035.

Ariko kandi si Rwigara wagaragajwe ko afite inyandiko mpimbano, NEC yavuze ko na Mwenedata atatanze urutonde rw’abamusinyiye mu karere ka Burera na ho Barafinda we akaba ataruzuje imikono yose yasabwaga, hari n’uturere atagezemo ndetse hari n’ibindi byangombwa atatanze.

Irindi kosa NEC yagaragaje kuri Madamazela Rwigara Diane, ni uko afatanyije afatanyije n’umukorerabushake wayo wo mu Karere ka Rulindo, biganye imikono y’abantu bagasinyira 26 imyirondoro yabo ikuwe ku makarita y’itora uwo mukorerabushake yari afite atarayashyikiriza beneyo.

Umunyamategeko Rudakemwa Jean Felix, wunganira Dr Mugesera Leo umunsi umwe nyuma yaho ibi bitangarijwe; yasobanuriye igihe.com ko niba koko Diane Rwigara na Mwenedata barasinyishije abantu bapfuye, mu rwego rw’amategeko bihanwa n’ingingo ya 609 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda, ivuga ku ikoreshwa ry’impapuro mpimbano.

Iyi ngingo ivuga ko ‘umuntu wese uhimba cyangwa uhindura mu buryo ubwo ari bwo bwose inyandiko, ashyiraho umukono cyangwa igikumwe bitari byo, yonona inyandiko cyangwa imikono, asimbuza abantu abandi, ahimba amasezerano, imiterere y’ingingo zayo, igitegetswe gukorwa cyangwa icyarangije kwemeranywa, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu kugeza ku myaka irindwi.

Iki gihano cyiyongeraho ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi 300 kugeza kuri miliyoni eshatu. Ingingo ya 610 yo iteganya ko ‘umuntu wese uzi ko inyandiko ari impimbano, akayikoresha ku buryo ubwo ari bwo bwose ahanishwa ibihano bimwe n’iby’uwayihimbye’, bisobanuye ko n’ababasinyishirije bashobora kurebwaho.

Ku wa 8 Nyakanga 2017, nyuma y’itangazwa ry’abuzuje ibyangombwa byo guhatanira umwanya wa Perezida wa Repubulika, ndetse no kugaragaza impamvu abandi batemerewe, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Theos Badege, yari yabwiye itangazamakuru ko icyakorwa cyose kijyanye no gukurikirana Mwenedata na Rwigara cyaturuka ku mikoranire isanzwe hagati ya NEC n’izindi nzego.

Panorama

Be the first to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.


*