WASAC yahawe umuyobozi mushya, Uwigeze kuyobora RURA ajyanwa muri Minisiteri

Maj Regis Gatarayiha wari Umuyobozi wa RURA yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ikoranabuhanga n'Itumanaho (Photo/Courtesy)

Uyu munsi ku wa 2 Nzeri 2017, Perezia wa Repubulika Paul Kagame yahinduye ubuyobozi bw’Ikigo gishinzwe amazi, isuku n’isukura (WASAC) uwari umuyobozi mushya Aime Muzola asimbura James Sano. Major Regis Gatarayiha wigeze kuyoboraga ikigo cy’igihugu gishinzwe kugenzura imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro (RURA) agirwa Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga n’Itumanaho.

Abandi Perezida wa Repubulika yahaye imyanya harimo Fatina Mukakibibi wagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibidukikije, na ho Robert Nibishaka agirwa Umunyamabanga Mukuru muri Komisiyo y’Uburengenzira bwa muntu.

Panorama

Be the first to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.


*