Sano James yakuwe ku buyobozi bwa WASAC yerekeza mu maboko ya Polisi

James Sano wahoze ari umuyobozi Mukuru wa WASAC ari mu maboko ya Polisi aho akurikiranywe gukoresha nabi umutungo w'igihugu (Photo/Courtesy)

Uwahoze ayobora Ikigo cy’amazi n’isukurura, James Sano, hamwe n’Umuyobozi w’ishami rishinzwe kongera ingufu z’amashanyarazi-EDCL, Emmanuel Kamanzi, bari mu maboko ya Polisi bakurikiranyweho gukoresha nabi umutungo wa Leta.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Polisi y’Igihugu rivuga ko ku wa 02 Nzeri 2017, yataye muri yombi Sano James wahoze ari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe amazi n’isukura, Wasac, na Kamanzi Emmanuel Umuyobozi w’ishami rishinzwe kongera ingufu z’amashanyarazi, EDCL, bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano no gutanga amasoko ya Leta mu buryo bunyuranye n’amategeko.

Polisi y’Igihugu ivuga ko Sano yatawe muri yombi akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano no gutanga amasoko ya Leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko kandi bibujijwe n’ingingo ya 628 y’igitabo gihana ibyaha mu Rwanda.

Iperereza ry’ibanze rya Polisi ryagaragaje ko uyu mugabo yatanze mu buryo bunyuranyije n’amategeko isoko rya miliyoni 61 ariha ikigo Cerrium advisory Ltd. Iri soko ryari rigamije gutegura no gukoresha ibizamini abakozi bashya.

Yanatanze binyuranyije n’amategeko isoko ryo kubaka uruganda rw’amazi i Kayenzi mu karere ka Kamonyi rifite agaciro ka miliyoni 371 z’amafaranga y’u Rwanda, ritangwa hatabayeho kugaragaza inyigo yaryo ari na byo bishingirwaho mu kugena ibiciro ku bapiganira isoko.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe kongera ingufu z’amashanyarazi-EDCL, Emmanuel Kamanzi, Polisi ivuga ko yatawe muri yombi akurikiranyweho gutanga amasoko ya Leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko no gukoresha nabi umutungo wa Leta.

Polisi ivuga ko Kamanzi yatanze mu buryo bunyuranyije n’amategeko isoko ry’ibihumbi 45 by’amadolari ryo kugura ‘transformateur’ icumi n’iryo kugura ibyuma 400 by’amashanyarazi (electric poles) rifite agaciro k’ibihumbi 280 by’amadolari ya Amerika. Iperereza rikaba rikomeje ku byaha bombi bashinjwa.

Kamanzi ayobora ishami rishinzwe kongera ingufu z’amashanyarazi (EDCL) mu kigo cy’igihugu gishinzwe Ingufu-REG, guhera ku wa 13 Gashyantare 2015 ubwo yemezwaga n’inama y’abaminisitiri, yasimbuye Nyamvumba Robert wari umaze kugirwa umuyobozi ushinzwe ingufu muri Minisiteri y’ibikorwa remezo.

Kamanzi yari yavuze ko agiye gukora ibishoboka byose mu kurangiza imishinga y’ingufu igihugu gifite hagamijwe ko igihugu kigera kuri MW 563 cyifuzaga mbere y’uko umwaka 2017 urangira nk’uko byari biteganyijwe muri Gahunda ya Guverinoma 2010-2017, kandi amashanyarazi akagera ku baturage ku kigero cya 70%.

Sano James yagiye ku buyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amazi n’Isukura-WASAC muri Nyakanga 2014 ubwo Ikigo cyari gishinzwe Ingufu, Isuku n’Isukura-EWSA, cyaseswaga kigacibwamo ibigo bibiri byigenga; Rwanda Energy Group-REG na Water and Sanitation Corporation-WASAC.

Ku wa 2 Nzeri 2017, nibwo James Sano yakuwe ku buyobozi yari amazeho imyaka isaga itatu asimburwa na Aimé Muzola. Sano aheruka kugaragara mu ruhame ku wa 1 Nzeri ubwo yitabiraga ibirori byo Kwita Izina ingagi 19 mu Karere ka Musanze.

Panorama

Emmanuel Kamanzi Byegeka Umuyobozi Mukuru wa EDCL akurikiranyweho gukoresha nabi umutungo wa Leta (Photo/TNT)

Be the first to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.


*