Abafite ubumuga bahagurukiye kwiga imyuga

Aba banyeshuri bafite ubumuga bariga ibijyanye no gutunganya imisatsi (Photo/Panorama)

Abagore, abagabo, inkumi n’abasore bafite ubumuga bunyuranye bari ku ntebe y’ishuri. Bose bahatanira kugira umwuga bamenya neza, kugira ngo uzabafashe mu iterambere ryabo.

Winjiye mu kigo, urakirwa n’urusaku rw’imashini zibaza, izisudira n’inyundo zikubita. Ukinjira mu byumba, urasanganirwa n’umuduhiro w’imashini zogosha, n’uw’izidoda. Abandi na bo nta n’umwe ukoma, barasuka, ku rundi ruhande baratunganya imisatsi bigezweho. Hirya gato, hari abarimo kubaka, abandi na bo bari mu masomo y’igikoni.

Ni Mujyi wa Huye, Umurenge wa Ngoma, Akagari ka Kabutare, Umudugudu wa Kabuye. Uhasanga ikigo cyigisha imyuga inyuranye cya Rwabuye (Rwabuye VTC). Abantu b’ingeri zinyuranye, buri wese mu mwuga yahisemo, bashishikariye gukurikira amasomo, abandi bari mu mikorongiro mu masomo bahawe.

Uwimana Genevieve, afite abana batatu, yarangije amashuri yisumbuye; abana n’ubumuga. Ati: “Nahisemo umwuga wo kudoda, kandi nzi neza ko bizangirira akamaro. Ninsoza amasomo, nzajya ku isoko ry’umurimo, mpangane n’abo nasize badoda. Gutanga serivisi nziza nibyo bizampa abakiriya. ”

Kankera Angela, afite imyaka 26 na we afite ubumuga. Akomoka mu murenge wa Ndera mu karere ka Gasabo. Avuga ko yarangije amashuri yisumbuye ntabone uko ajya muri kaminuza, ahitamo kwiga umwuga kugira ngo yunganire ubumenyi afite.

Agira ati: “Nahisemo gukora imisatsi, kuko numvaga mbikunze. Ubumenyi ngiro nzakura aha nzabuhuza n’ubundi bumenyi mfite, mpangane n’abari ku isoko ry’umurimo ubungubu. Kwiga igihe kinini bizamfasha kurushaho gusobanukirwa neza ku buryo nakwigisha n’abandi. ”

Hakomezimana Vital, akomoka mu murenge wa Ngoma mu karere ka Nyaruguru. Agendera mu igare ry’abafite ubumuga. Yicaranye na bagenzi be, bariga ibijyanye no gutunganya imisatsi no gusuka.

Agira ati: “Nahisemo kwiga ibijyanye no gutunganya imisatsi kuko bihura n’ubumuga mfite. Nanze kwicara mu rugo, nanze gusabiriza kandi mfite umutwe muzima. Mfite bagenzi banjye twigana hano, nidusoza amasomo tuzashinga koperative, dukorere hamwe, kandi tuzatera imbere turabyizeye.”

Br. Kayishema Augustin, Umuyobozi wa VTC Rwabuye, aganira n’Ikinyamakuru Panorama, yadutangarije ko ikigo cyabo cyakira abantu b’ingeri zose, ariko uyu mwaka hajemo akarusho kwakira abantu benshi bafite ubumuga bunyuranye, baje kwiga imyuga.

Agira ati: “Ubu dufite abanyeshuri ijana na makumyabiri na batanu, biga muri gahunda ya NEP Korawigire. Ni abanyeshuri bakurikira, usanga bafite amatsiko yo kumenya. Natwe dukora ibishoboka byose, kugira ngo bajyanye ubushobozi butuma bahangana ku isoko ry’umurimo. Turafatanya n’Inama y’Igihugu y’Abafite ubumuga.”

Niyomugabo Romalis, Perezida w’Inama y’igihugu y’abafite ubumuga (NCPD), yatangarije Ikinyamakuru Panorama ko ari politiki ya NCPD kwigisha imyuga abafite ubumuga, buri wese akiga umwuga ujyanye n’ubumuga afite.

Ku bijyanye n’icyo bazahabwa umunsi bazaba basoje amasomo, Niyomugabo avuga ko ubundi bahabwaga ibikoresho by’ibanze cyangwa amafaranga, ariko imbogamizi yabaye ko ibikoresho babigurishaga cyangwa amafaranga akagabanwa na Perezida n’umunyamabanga abandi ntibagire icyo babona.

Agira ati: “Ubu amafaranga tuzajya tuyanyuza muri BDF noneho BDF na yo iyanyuze muri SACCO. Abagenerwabikorwa bazajya baka inguzanyo BDF ibaber umwishingizi, na bo bishyure mirongo itanu ku ijana. Bashobora kwaka inguzanyo banyuze mu makoperative cyangwa se umuntu akayaka ku giti cye.”

VTC Rwabuye ni ikigo cyashinzwe n’abafurere b’Abamarisite mu 1975. Mu 1985 cyagize amasezerano y’ubufatanye na Leta. Abakigana bahaha ubumenyi ngiro burimo Kubaka, Kubaza, Gusudira, Amashanyarazi yo mu nzu, Guteka, Kudoda no Gutunganya imisatsi.

Abagana iki kigo, biga mu byiciro bitandukanye birimo abiga igihe kigufi kingana n’amezi atatu, ane cyangwa atandatu.

Hari n’abarangije icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, biga igihe kingana n’umwaka abarangije bagahabwa impamyabushobozi y’icyiciro cya mbere (Level 1), abiga imyaka ibiri bahabwa impamyabushobozi y’icyiciro cya kabiri(Level 2) n’abiga imyaka itatu bahabwa impamyabushobozi y’icyiro cya gatatu (Level 3), ifite agaciro nk’iy’amashuri atandatu yisumbuye.

Rwanyange Rene Anthere

Abanyeshuri biga gusudira muri VTC Rwabuye biteguye guhangana ku isoko ry’umurimo (Photo/Panorama)
Abiga kubaza bakoresha imashini n’uburyo busanzwe kugira ngo bashobore guhangana ku isoko ry’umurimo (Photo/Panorama)
Mu bafite ubumuga buri wese yahisemo kwiga umwuga umworoheye. Aba barahabwa amasomo yo gutunganya imisatsi no kogosha (Photo/Panorama)
N’abakobwa biga kogosha. Abanyeshuri batuye hafi y’ikigo bogosherwa ubuntu (Photo/Panorama)
Uwimana Genevieve ufite ubumuga yarangije amashuri yisumbuye ariko yahisemo kwiga umwuga kugira ngo ashobore kwibeshaho no kubeshaho umuryango we (Photo/Panorama)
Abafite ubumuga bunyuranye bakangukiye kwiga umwuga buri wese mu mwuga ashoboye uzamuteza imbere (Photo/Panorama)
Aba barahabwa amasomo ajyanye no gutunganya ibyo mu gikoni no gutanga serivisi mu tubari n’amahoteli (Photo/Panorama)
Aba na bo bariga gutunganya imisatsi mu masalo (Photo/Panorama)
Kankera Angela, ukomoka mu karere ka Gasabo yiga gutunganya imisatsi muri VTC Rwabuye (Photo/Panorama)
Br. Kayishema Augustin, Umuyobozi wa VTC Rwabuye (Photo/Panorama)
VTC Rwabuye yo mu karere ka Huye (Photo/Panorama)

1 Comment on Abafite ubumuga bahagurukiye kwiga imyuga

Leave a Reply

Your email address will not be published.


*