Perezida Kagame yatanze ubutumwa ku rugamba rwo kwibohora

Abinyujijwe ku rubuga rwe rwa Twitter, ku wa 01 Ukwakira, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yashimiye abagize uruhare mu rugamba rwo kwibohora, rwahinduye imibereho y’Abanyarwanda n’igihugu muri rusange.

Itariki ya mbere Ukwakira, ni itariki yinjiye mu mateka y’u Rwanda. Ni umunsi  watangiriyeho urugamba rwo kubohora u Rwanda. Uru rugamba rwatangiriye i Kagitumba tariki ya 01 Ukwakira 1990.

Mu butumwa bugufi yacishije kuri Twitter, Perezida Paul Kagame yagize ati: “Mu myaka 27 ishize, uyu munsi wahinduye ubuzima bwa buri munyarwanda n’igihugu mu buryo bwose. Mwarakoze mwe mwatanze buri kimwe ku bwarwo. Ntituzatuma bisiga ubusa. Bagore bato n’abagabo b’u Rwanda mubyumve, hanyuma namwe mukore uruhare rwanyu. Ibisubizo kuri mwese.”

Urugamba rwo kubohora u Rwanda rwatangijwe na Fred Gisa Rwigema, ariko rwaje gusozwa na Perezida Paul Kagame, n’ubu ukomeje kuyobora urugamba rw’iterambere no kubohora abanyarwanda ubukene.

Panorama

Be the first to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.


*