RDRC: Umulisa Henriette yasezeweho, Musoni Francis yongera kwishimirwa

Komiseri Munyurangabo David, Hon Umulisa Henriette, Hon Mukantabana Seraphine Umyobozi Mukuru wa RDRC, Komiseri Nyamurangwa Fred, Komiseri Mutarambirwa Elie na Musoni Francis Umunyamabanga Mukuru (Photo/Panorama)

Ku mugoroba wo ku wa 11 Ukuboza 2017, muri Convention Centre, abayobozi n’abakozi ba Komisiyo y’Igihugu ishinzwe gusezerera no gusubiza busanzwe abari abasirikare, basezeye k’uwari Umunyamabanga Mukuru w’iyo Komisiyo, Hon Umulisa Henriette, banishimira Musoni Francis wagizwe Umunyamabanga Mukuru mushya.

Umulisa Henriette wari umaze hafi imyaka ibiri muri Komisiyo y’Igihugu ishinzwe gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare, mu kumusezereho yashimiye abagize inama y’ubuyobozi n’abakozi ba Komisiyo uburyo bakoranye neza, kandi mu gihe amaranye na bo yahigiye byinshi, ndetse atagiye bazakomeza gukorana mu gufasha abari abasirikare cyane cyane abamugariye ku rugamba rwo kubohora igihugu.

“Uburyo twakoranye nungutse byinshi bizamfasha n’aho ngiye. Nzakomeza mbishimire kandi byaranyubatse cyane. Ntabwo ngiye, turacyari kumwe. Ibyo nakoze nabyigishijwe n’abari basanzwe babikora. Ubunararibonye nasanganye abakozi bwaramfashije, kandi ubuzima bw’abagenerwabikorwa ntibwahinduka mutabigizemo uruhare.” Hon. Umulisa Henriette.

Hon. Umulisa yakomeje abwira abakozi ba RDRC ko ibyagezweho babigizemo uruhare bose bafatanyije, buri wese mu rwego akoreramo. Avuga kandi ko gukorera muri RDRC byamwigishije gukora yihuse no gukora ibifite ireme.

Mu kugaragaza ko atagiye kure ya RDRC yagize ati “Icyo nzabakeneraho nzabagana, kandi namwe icyo muzankeneraho muzangane, kuko twabaye umuryango umwe.”

Musoni Francis, Umunyamabanga Mukuru mushya wa RDRC, yari asanzwe ari Umuhuzabikorwa wa gahunda yo gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare (RDRP). Yashimiye Perezida wa Repubulika wamugiriye icyizere akamuzamura mu ntera, agatuma izina rye rigaragara.

Yashimiye kandi abakozi bose basanzwe bakorana n’umwete n’umurava bagaragaza mu kazi kuko abantu bashinzwe atari abantu basanzwe, ahubwo ari abarokotse ku batakaje ubuzima bwabo babohora igihugu.

Agira ati “Mbasabye kandi mbijeje gukomeza gukorera hamwe, kugira umurava, tugakomeza kuzirikana ko umugenerwabikorwa wacu ari we uri imbere kandi anyuzwe na serivisi dushinzwe kumuha.”

Yongeyeho ati “Nishimira ko inama y’ubuyobozi ya Komisiyo nta yindi nizera ko ari nziza kuruta iyo dufite. Niyo imaze imyaka isaga icumi itarahinduka. Kuva natangira gukorana na yo nta kibazo na kimwe kirayigeraho ngo gisohoke kitabonye igisubizo, kandi ndizera ko bizakomeza.”

Rucyahana Raphael, Umuyobozi w’ikigo cya Muhoza cyakira abana bahoze bakorana n’imitwe yitwaje y’intwaro, mu izina ry’abakozi ba RDRC na we yavuze ko ari ibigo bike bigira inama y’ubutegetsi ishobora kumara imyaka irenga icumi itarahindurwa, ibyo akaba ari ibyo kwishimira.

Yavuze ko Hon Umulisa Henriette yari umuyobozi ujya inama, ukunda abantu by’umwihariko abana kuko ari umubyeyi. Yashimiye Umunyamabanga Mukuru mushya, Musoni Francis, kuba bari basanzwe bakorana neza kandi bizakomeza kurushaho, bakomeza gukorana nk’abajyanama.

Umuyobozi Mukuru wa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare (RDRC), Hon Mukantabana Seraphine, yabwiye Hon Umulisa ko agiye abakozi ba bamukundaga ariko muri RDRC ntawe ugenda.

“Iwacu ntawe ugenda, dukomeza gukorana. Tugiye gushyiraho umuryango uhuza abantu bose bakoranye na Komisiyo ‘RDRC Family’. Ntitwifuza kukubura mu muryango, twakobonyemo ko ushoboye akazi, ufite igitsure, kandi ugasabana, ukajya inama.

Ntuzabure mu birori byacu, kandi aho ugiye icyo uzashingwa cyose uzagikora neza, abazakwitabaza uzakomeze ubakirane umutima mwiza.”

Yasabye abakozi gukorana umurava ntawe ubera igisitaza mugenzi we bituma yazinga umunkanyari. Abasaba gukorana ibyishimo ku buryo biba umurage no mu bagenerwabikorwa.

Yavuze ko nta kibazo bazagira mu mikorere kuko Umunyamabanga Mukuru mushya ari akazi asanzwe amenyereye, nta mahugurwa akeneye ariko imirimo mishya n’imikorere mishya bimukeneye.

Agira ati “Ugiye kongera umuvuduko mu byo wakoraga, kugaragaza impinduka mu buzima bw’abagenerwabikorwa, kuko ibyo wakoraga byarashimwe ariko hari indi ntambwe ikenewe natwe nibyo tugutezeho. Ibyagezweho tugomba kubyubakiraho, tugakora impinduka zigaragara.”

Panorama

Abakozi ba RDRC mu muhango wo gusezera kuri Hon Umulisa Henriette no kwishimira Umunyamabanga Mukuru mushya, Musoni Francis (Photo/Panorama)
Abakozi ba RDRC mu muhango wo gusezera kuri Hon Umulisa Henriette no kwishimira Umunyamabanga Mukuru mushya, Musoni Francis (Photo/Panorama)
Komiseri Munyurangabo David, Hon Umulisa Henriette, Hon Mukantabana Seraphine Umyobozi Mukuru wa RDRC, Komiseri Nyamurangwa Fred, Komiseri Mutarambirwa Elie na Musoni Francis Umunyamabanga Mukuru (Photo/Panorama)
Abakozi ba RDRC mu muhango wo gusezera kuri Hon Umulisa Henriette no kwishimira Umunyamabanga Mukuru mushya, Musoni Francis (Photo/Panorama)
Rucyahana Raphael, Umuyobozi w’ikigo cya Muhoza cyakira abana bahoze bakorana n’imitwe yitwaje y’intwaro, wavuze mu izina ry’abakozi ba RDRC (Photo/RDRC)
Musoni Francis, Umunyamabanga Mukuru mushya wa RDRC, yari asanzwe ari Umuhuzabikorwa wa gahunda yo gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare -RDRP (Photo/Panorama)
Umuyobozi Mukuru wa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare (RDRC), Hon Mukantabana Seraphine (Photo/Panorama)
Abakozi ba RDRC mu muhango wo gusezera kuri Hon Umulisa Henriette no kwishimira Umunyamabanga Mukuru mushya, Musoni Francis (Photo/Panorama)

 

 

 

Be the first to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.


*