Ibigwi n’amatwara bya Rwemarika wiyamamariza kuyobora FERWAFA

Rwemarika Felicite yagize uruhare runini mu kubaka no guteza imbere abagore binyuze mu mupira w'amaguru mu Rwanda (Photo/Archives-Igihe)

Umupira w’amaguru ni umwe mu mikino ihuruza imbaga mu Rwanda no ku rwego rw’Isi. Akamaro kawo ni gushimisha abawureba ariko kandi no guteza imbere abawukina.

Ni kimwe mu bigize umuco w’abantu hirya no hino ku Isi. Ushimisha abana n’urubyiruko no mu bihe bidasanzwe.

Mu bice bitandukanye by’Isi, intsinzi mu mupira w’amaguru ni bumwe mu buryo buhuza abantu benshi bagasabana n’abandi mu buryo bwihuse.

Amakipe y’umupira w’amaguru n’amarushanwa ntibiboneka mu bihugu byateye imbere gusa, kuko no biri mu nzira y’amajyambere ndetse n’ibikennye urabihasanga.

Umupira ukinwe kinyamwuga, uteza imbere abana n’urubyiruko, utuma abenshi bigana intwari zigaragaza hirya no hino ku Isi.

Uretse gukunda umupira, mu Rwanda, umusaruro utangwa n’abakinnyi bacu uracyaca intege abafana bakubita bakuzura ku bibuga bitandukanye, bagataha batishimye kubera gutsindwa cyangwa umukino utari mwiza.

Ubuhanga mu mupira w’amaguru mu gihigu cyacu burahari, abakinnyi bafite impano yawo barahari benshi, ariko kenshi bagenda basubira hasi kubera kubura ubuhuzabikorwa bwa nyabwo butuma habaho kwigira no kwihaza mu mwuga imbere y’abafana n’abafatanyabikorwa.

Uburyo butandukanye bwo kuzamura umupira w’amaguru mu Rwanda bwagiye bukoreshwa ariko ntibugere ku kigero gishimishije kuko amakipe yacu atarabasha guhangana ku rwego rw’Akarere dutuyemo ndetse no ku rwego rw’Umugabane wa Afurika.

U Rwanda, bitandukanye n’ibindi bihugu bimwe na bimwe bya Afurika, ntirufite abakinnyi b’umwuga bari ku rwego rw’amarushanwa y’amakipe y’ibihangange y’i Burayi, atari uko habuze abakinnyi badafite ubuhanga n’impano mu mupira w’amaguru.

Uyu munsi, buri wese yemeza ko intege nke z’amakipe yacu zituruka mu kudategura neza igenamigambi rirambye no kudashora imari mu buhanga bw’abakinnyi mu gihugu.

“Gukunda umupira w’amaguru rero birimo kudutera ubushake bwo kugira icyo duhindura ngo tugire imikino nyayo!”

Rwemarika Félicité ni muntu ki?

Rwemarika ni umugore wagize uruhare runini mu gufasha abagore mu kwiyubakamo icyizere no gushyigikira ubuzima busanzwe bw’umuryango nyarwanda, binyuze mu guhindura ubuzima bwabo no guteza imbere imiryango yabo.

Rwemarika yubatse uburyo bwo gukorera hamwe nk’itsinda mu kubaka amakipe n’amarushanwa mu gufasha abagore mu burezi no kubaka ubushobozi mu by’ubukungu.

Uyu mugore yavutse mu muryango mugari w’abana cumi na batatu, akaba ubuheta kandi akaba mu bana bose, akaba imfura mu bakobwa cumi n’umwe. Se yari umuganga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho yarerewe.

Uwo mubyeyi, se wa Rwemarika, yabaye umutoza w’umupira w’amaguru aho yari atuye nk’umukorerabushake, ari na ho Rwemarika Felicite yatangiye kugaragaza impano ze muri siporo by’umwihariko mu mupira w’amaguru.

Nyuma yo gusoza masomo ye, Rwemarika yabaye umubyaza anashakana n’umugabo w’umuganga w’amenyo aho yakoreraga mu burengerazuba bwa Uganda. Mu 1990, umugabo we yaretse akazi ajya mu rugamba rwo kubohora igihugu.

Umugabo we amaze kujya ku rugamba, Rwemarika yashatse ubundi buryo bwo kubona amafaranga kugira ngo akomeze kwita ku muryango we.

Amaze kuzamuka mu bucuruzi, byatumye atekereza kugira impinduka mu buzima bw’abanyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.  Mu gihugu cyari gikeneye kwiyuba n’iterambere, Rwemarika yatekereje guteza imbere umugore batagiraga uruhare mu kwiteza imbere kimwe n’abagabo.

Ibi byatumye Rwemarika aba umuyobozi w’umugore ufitiwe icyizere kandi w’umukozi kubera ibyo yari amaze kubaka, kandi akavuga ko nta na kimwe kitagerwaho umugore yinjijwe mu rugamba rw’iterambere.

Mu 2002, ni bwo yashinzwe ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru w’abagore yise AKWOS (Association of Kigali Women in Sports) ryateje imbere umupira w’amaguru ukinwa n’abagore n’abakobwa mu Rwanda.

Ubunararibonye mu mupira w’amaguru

– Afite Impamyabushobozi ya FIFA y’imiyoborere no guteza imbere porogaramu z’imikino;

– Umwe mu bagize Inama y’ubuyobozi ya FERWAFA kuva 2007 kugeza ubu;

– Visi Perezidante wa mbere wa Komite Olempike n’indi mikino mu Rwanda;

– Perezida wa Komisiyo y’umupira w’amaguru w’abagore muri FERWAFA kuva muri 2007 kugeza ubu;

– Umwe mu bagize inama y’ubuyobozi muri FERWAFA na U-17 CAF kuva 2011;

– Umwe mubari bagize inama y’ubuyobozi ya FERWAFA U-17 mu gikombe cy’Isi muri 2011;

– Umunyamuryango wa Komisiyo y’abagore muri CECAFA kuva muri 2011;

– Niwe watangije umupira w’amaguru w’abagore mu Rwanda;

– Umwe mu bagize komisiyo olempike mpuzamahanga ya

– Perezida akaba ari na we washinze ishyirahamwe ry’umupira w’abagore (AKWOS muri 2004);

– Perezida w’Ihuriro ry’imiryango itari iya Leta iteza imbere ubuzima;

– Yahawe igihembo ku rwego rw’umgabane cyo guteza imbere siporo ku bagore muri 2016.

– Yahawe igihembo cy’ishimwe cy’umuryango ASHOKA cy’ubunararibonye mu guhanga udushya muri 2012;

– Yahawe igihembo cy’ishimwe na “Stars Foundation United Kingdom Award” muri 2015.

INGINGO Z’INGEZI

  1. FERWAFA YA BOSE
  2. Guteza imbere amarushanwa

– Abanyamwuga, abanyamwuga baciriritse n’andi marushanwa yigenga;

– Icyiciro cya mbere, icya kabiri n’icya gatatu bizajya bitegura shampiyona;

– Hazatezwa imbere imarushanwa y’amakipe y’abakiri bato;

– FERWAFA izafasha amakipe kubona ibyemezo, amahugurwa y’abayobozi, abatoza, abasifuzi n’abaganga b’amakipe mu rwego rwo kubajyanisha n’urwego umupira ugezeho.

– FERWAFA izafasha amakipe mu rwego rw’imari no kwigira.

  1. Guteza imbere umupira w’amaguru ku rwego rw’Intara n’Umujyi wa Kigali

– Buri Ntara n’Umujyi wa Kigali hazajya hategurwa amarushanwa nibura 2 buri mwaka;

– FERWAFA izajya itegura amarushanwa atandukanye abaho kubera impamvu;

– FERWAFA izajya itegura amahugurwa y’abatoza, abasifuzi, abayobozi b’amakipe n’abaganga buri mwaka;

– FERWAFA izajya ifasha abayobozi b’amakipe mu mirimo yabo ya buri munsi no kubashakishiriza inkunga aho bishoboka;

  1. Amarushanwa y’urubyiruko;

– Kunganira amashyirahamwe y’urubyiruko mu gutegura amarushanwa.

– Kunganira imikino ihuza amashuri (Inter-scolaire) mu gutegura amarushanwa. Hazajya hatoranywa nibura ibigo by’amashuri bitanu (5) by’indashyikirwa mu mupira w’amaguru maze biterwe inkunga ku rwego rw’Intara n’Umujyi wa Kigali hagamijwe kubongerera ubumenyi n’ubushobozi (abatoza, abasifuzi n’abaganga).

– Kongerera ubushobozi Kaminuza, amashuri makuru n’ayisumbuye yabaye indashyikirwa mu mupira w’amaguru.

– Guteza imbere amarushanwa y’umupira w’amaguru hagati ya Kaminuza, amashuri makuru n’ay’isumbuye ndetse n’ibigo.

– Hazashyirwaho ikigega cyagenewe gutera inkunga inzego z’imikino zo hasi muri gahunda za FIFA/CAF na CECAFA.

  1. Amarushanwa y’amakipe y’abagore

– Amarushanwa y’amakipe y’abagore azajya ategurwa nk’uko ay’abakobwa n’ay’abahungu ategurwa;

– Ishami rishinzwe abagore rizongerwa ubushobozi hanatezwe imbere amarushanwa y’amakipe y’abagore;

– Hazashyirwaho ikigega cyagenewe gutera inkunga inzego z’imikino zo hasi muri gahunda za FIFA/ CAF na CECAFA;

– Abagore bazarushaho gukangurirwa kwitabira kujya mu makipe no kwitabira amarushanwa mu gihugu no hanze;

– Hazashyirwaho gahunda wo kumenyekanisha abagore bakina neza hagamjwe kureshya amakipe akomeye kubagura;

– Ibigo biteza imbere abagore n’abakobwa bizarushaho kwegerwa.

  1. KONGERERA INGUFU INZEGO ZA FERWAFA

– Amategeko shingiro n’ay’umwihariko azavugururwa ajyanishwe bijyanye n’amategeko mpuzamahanga.

– Hazashyirwaho uburyo inzego z’imiyoborere za FERWAFA zizajya zikora mu buryo buboneye:

– Komite z’amahuriro na njyanama bizakora neza;

– Kongerera ubumenyi n’ubushobozi inzego zose za FERWAFA n’abakozi (Abatoza, abasifuzi, abaganga b’amakipe, ibitangazamakuru bya siporo n’abandi bayobozi mu nzego zabo) hagamijwe gukora kinyamwuga;

– Hazashyirwaho ibihembo bigenerwa abafatanyabikorwa;

– Ku makipe, hazatangwa amahugurwa kubayobozi no ku bakozi bayo banafashwe kubona inkunga yo kwiga iturutse muri FIFA na Komite Olempike.

– Ku bakinnyi bato: Gushyigikira amasomo nyongerabumenyi mu makipe akomeye yo mu bihugu byo hanze.

– Ibitangazamakuru bya siporo bizitabwaho.

  1. UBUNYANGAMUGAYO NO GUKORERA MU MUCYO

– Hazatezwa imbere umuco wo gukora nk’abikorera mu nzego zose;

– Inama rusange niyo izajya yemeza gahunda y’ibikorwa n’ingengo y’imari by’umwaka;

– Amaraporo azajya ashyikirizwa inama rusange, abaterankunga, CAF, na FIFA ku gihe;

– Ubugenzuzi bw’imari n’umutungo bizajya bikorwa hakurikijwe amabwiriza ya FIFA na CAF;

– Hazashyirwaho uburyo bw’ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo no gufatira ibyemezo mu ruhame rwa benshi;

– Imishinga izajya ikorwa kandi icungwe kinyamwuga.

  1. RUSWA N’ITONESHWA

– Hazatezwa imbere umuco wo kunyurwa n’ibyo buri wese ahawe mu migirire n’imigenzo myiza ku nzego zose;

– Ibyemezo bizajya bifatwa ku bwiganze bw’amajwi;

– Kurwanya umuco wa ruswa n’itonesha mu nzego zose n’ibikorwa byose bya FERWAFA;

– Amasoko azajya atangwa hakurikijwe itegeko rigenga amasoko.

  1. UBUSHOBOZI BW’AMAKIPE

– Ikipe y’Amavubi izongerwa ingufu haba mu myitozo no mu bukungu kugira ngo ibashe kugera no gukina mu marushanwa mpuzamahanga;

– Hazaba ubufatanye na FIFA mu gushyira mu byiciro abagabo n’abagore mu makipe yo hejuru;

– Amavubi azashyirwaho urwego ngishwanama rugizwe n’inzobere mu mupira w’amaguru;

– Hazashyirwaho kimisiyo ishinzwe gushakira amikoro ikipe y’Igihugu Amavubi;

– Ishyirahamwe ry’abafana b’ikipe y’igihugu Amavubi zitabwaho.

  1. IBIKORWA REMEZO N’IBIKORESHO

– Hazakorwa ubuvugizi hagamijwe guteza imbere ibikorwa remezo no kubona ibikoresho bigezweho biteza imbere umupira w’amaguru.

  1. UBUNARARIBONYE

– Hazashyirwaho gahunda igamije guteza imbere ibikorwa bibyara inyungi zunganira ubushobozi buhari;

– Hazatezwa imbere ibikorerwa iwacu hagamijwe gushyigikira ababitunganya;

– FUTSAL na BEACH SOCCER bizashyirwa mu bikorwa.

– Imikino y’umupira mpuzamahanga izitabwaho.

  1. ISURA YA FERWAFA

– Amakuru azarushaho gutangwa neza hagati ya FERWAFA n’abafatanyabikorwa bose;

– Umubano uzarushaho kuba mwiza hagati ya FERWAFA na FIFA, CAF, CECAFA ndetse n’andi ma federasiyo;

– Hazashyirwa ingufu mu kugaragaza isura nziza ya FERWAFA hagamijwe gukomeza kwakira inama mpuzamahanga ku mikino itandukanye hamwe n’amarushanwa ku rwego mpuzamahanga.

Rwemarika Felicite ni umugore w’inararibonye wagize uruhare rukomeye mu mitunganyirize y’umupira w’amaguru, kubaka ubushobozi bw’abagabo n’abagore mu muryango nyarwanda;

Rwemarika ayoboye urwego rw’abagore bakina umupira w’amaguru akanafasha amakipe yabo mu myitozo n’amarushanwa ndetse no kububakira ubushobozi mu bijyanye no kwigira.

“Ikipe imwe Intego imwe!”

Tora, Toresha Rwemarika Felicite ku mwanya wa Perezida wa FERWAFA, arashoboye!!

Be the first to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.


*