Depite Ngonga yatorewe kuyobora EALA

Hon Martin Ngoga akimara gutorerwa kuyobora Inteko Ishinga Amategeko y'Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba (EALA) yahise atangira imirimo (Photo/Courtesy)

Depite Martin Ngoga uhagarariye u Rwanda mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EALA), ku wa 19 Ukuboza 2017, yatorewe kuyobora iyo nteko.

Martin Ngoga wahataniraga uyu mwanya n’abandi babiri barimo uhagarariye u Burundi n’uwo muri Tanzania, atsinze ku majwi 33.

Umurundi Leontine Nzeyimana yagize amajwi 3 mu gihe Umunya-Tanzania Adam Kimbisa yabuze ijwi na rimwe.

Aya matora y’umuyobozi w’iyi nteko yagombaga kuba ku wa 18 Ukuboza 2017, aza gusubikwa kubera ko umubare w’abagombaga gutora utari wuzuye kuko bamwe mu badepite bagiye mu kiruhuko ntibagaruka.

Mu ijambo ahise ageza kuri bagenzi be, nk’uko tubikesha umuseke.rw, Martin Ngoga yashimye icyizere yagiriwe, avuga ko yiteguye gukorana na bo mu nyungu z’abatuye mu bihugu bigize Umuryango w’ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba (EAC).

Yavuze ko azaharanira ubusugire bwa EALA, abizeza kuzakorera hamwe nk’abagize umuryango baharanira ineza y’abatuye mu bice bitandukanye bya EAC.

Atangaza ko inshingano zo kuzamura EAC zitagoye kuko nta makimbirane ari mu bihugu bigize umuryango.

Panorama

Be the first to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.


*