Rubavu: Abaturage bishimiye serivisi yo kwipimisha ku bushake Virusi Itera SIDA

Serivisi yo kwipimisha Virusi itera SIDA yitabiriwe n'abanyarubavu batari bake (Photo/PSF)

Nelson R. /Panorama-Rubavu

Abaturage bishimiye kwegerezwa ibikorwa byo kwipimisha SIDA ku bushake mu imurikagurisha ryateguwe na n’Urugaga rw’Abikorera (PSF) mu karere ka Rubavu. Muri iyo serivisi hatananzwe ku buntu udukingirizo ibihumbi makumyabiri na kimwe (21,000).

U Rwanda buri mwaka rwifatanya n’Isi yose kwizihiza Umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya SIDA. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka wa 2017 iragira iti “Twipimishe Virusi itera SIDA, ku uyifite gutangira no kuguma ku miti ni ubuzima burambye”.

Ni muri urwo rwego Urugaga rw’abikorera (PSF) rwateguye igikorwa cyo gupima virusi itera SIDA mu bikorera, abakozi babo, abarobyi, abacuruzi bambukiranya imipaka ndetse n’imiryango yabo hamwe n’abandi bose babyifuza mu karere ka Rubavu tariki ya 19 kugeza ku wa 22 Ukuboza 2017.

Nk’uko twabitangarijwe na Rusanganwa Leon Pierre, Umuyobozi wa gahunda yo kurwanya SIDA mu rugaga rw’abikorera, iki gikorwa cyo kurwanya SIDA mu nzego z’imirimo kiri mu nshingano z’Urugaga rw’Abikorera mu gufatanya n’izindi nzego haba iza Leta n’iza sosiyete sivile hagamijwe kurandura burundu icyorezo cya SIDA, kuko ari ikibazo kibangamiye ubucuruzi n’iterambere ry’umurimo muri rusange.

Yakomeje avuga ko icyorezo cya SIDA cyibasira cyane abafite ingufu zo gukora bari hagati y’imyaka 15 na 49 kandi aribo ngufu z’igihugu cy’u Rwanda. Yagize ati “Abikorera mu Rwanda bafite uruhare rungana na 95% ku isoko ry’umurimo bivuga ko PSF isabwa ingufu nyinshi mu kurinda abikorera, abakozi babo n’imiryango yabo ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA no gufasha abagizweho abafite ubwandu.”

Iki gikorwa cyashyizwe mu bikorwa ku bufatanye n’umuryango mpuzamahanga AHF Rwanda n’ikigo Nderabuzima cya Gisenyi gihagarariwe na Morisho Djuma, cyabereye aho abarobyi bomokera bava kuroba isambaza mu murenge wa Nyamyumba guhera tariki ya 19 n’iya 20 Ukuboza 2017 gikomereza mu murenge wa Gisenyi tariki ya 21 na 22 Ukuboza 2017 ahabera imurikagurisha ry’ababikorera (PSF), hagamijwe kugeza serivisi ku bantu bagera ku gihumbi (1,000) kandi bikazakomereza n’ahandi.

Abikorera by’umwihariko n’abaturage muri rusange bishimiye imitangire ya serivisi nziza bavuga ko kuba bahurijwe hamwe bakipimisha Virusi itera SIDA ku bushake bizabafasha kudatonda umurongo ku bigo nderabuzima.

Iranzi Lewis na we wipimishije virusi itera SIDA yemezako kuba iyi serivisi begerejwe n’urugaga rw’abikorera mu Rwanda igiye gufasha benshi kumenya uko bahagaze kandi bikazanabarinda kwandura cyangwa kwanduza abandi mu gihe cy’iminsi mikuru igihe bazaba basabana n’abakunzi babo. Uretse serivisi yo gupima virusi itera SIDA n’ubujyanama, hanatanzwe udukingirizo turenga 21,000 tw’ubuntu tugahabwa buri wese udukeneye.

Nteziryayo Narcisse, Umukozi mu muryango mpuzamahanga (AHF Rwanda) akaba ashinzwe ibikorwa byo gukumira ubwandu bushya bwa SIDA (HIV Prevention) yashimiye uburyo PSF yateguye igikorwa nkiki cyo gupima virusi itera SIDA mu bikorera n’abakozi babo kuko bizatuma abagize ibyago byo kwandura bafata imiti bikanarandura ubwandu bushya.

Yakomeje avugako ikigo yaje ahagarariye (AHF Rwanda) kizakomeza gukorana n’Urugaga rw’Abikorera (PSF) muri uru rugamba rwo gukumira ubwandu bushya ndetse no kwita ku babana na Virusi itera SIDA muri rusange.

Urugaga rw’Abikorera rusanzwe rushyira mu bikorwa gahunda y’Igihugu yo kurwanya SIDA mu bigo by’abikorera mu gutanga guhugura abakozi b’ibigo by’ubucuruzi bakongererwa ubumenyi mu bukangurambaga, guhuza ibigo na serivisi zitanga inama mu by’ubuvuzi, ibigo nderabuzima n’amavuriro atanga imiti, gukwirakwiza udukingirizo dutangirwa Ubuntu n’utugurishwa, n’ibindi.

Abaturage bo mu karere ka Rubavu bashima serivisi bahawe na PSF yo kwipimisha ku bushake Virusi itera SIDA (Photo/PSF)

 

2 Comments on Rubavu: Abaturage bishimiye serivisi yo kwipimisha ku bushake Virusi Itera SIDA

  1. Njyewe ubwanjye naje kwipimisha ntabyiteguye ariko PSF ifite ubuhanga bwo kukwemeza ukipimisha ubishaka. Nibikomeza abantu benshi bazamenya ukobahagaze SIDA igende icika. Harakabaho Urugaga PSF na Bwana Gasamagera uruyobora.

Leave a Reply

Your email address will not be published.


*