Gatsibo: Agaseke k’amahoro kabafashije kuba umwe

Agaseke kababereye urugendo rwo kuba umwe, katangiye kubabyarira inyungu (Photo/Panorama)

Kuba bari babanye mu buzima busanzwe ariko kwibonanamo bitari hafi, guhurira mu gikorwa kimwe cyo kuboha agaseke byongereye ubumwe bwabo, ku buryo buri wese yiyumvamo undi.

Uvuye mu mujyi wa Kigali ukagera mu wa Rwamagana, bigufata isaha n’iminota mirongo ine, unyuze i Kiramuruzi, cyangwa se waba unyuze mu kiyaga cya Muhazi wambukiye i Ruhunda bikagufata iminota mirongo ine gusa ukagera i Gituza. Aho uba ugeze mu karere ka Gatsibo, Umurenge wa Murambi, akagari ka Rwankuba, umudugudu wa Nyagasambu.

Ni itsinda ry’abagore 20 baboha agaseke binyuze mu mushinga bise “Agaseke k’amahoro” baterwamo inkunga n’umuryango utegamiye kuri Leta, The Mustard Seed Institute, waje kuzamura abaturage bo mu cyaro, cyane cyane abo mu murenge wa Murambi.

Urugendo rwo kunga ubumwe bikomotse ku gaseke, bigarukwamo n’abagore bo mu gaseke k’amahoro, bavuga ko ubu bavuga rumwe, barushijeho kumenyana, barakeburana, barafashanya kandi bagatabarana.

Mukagetete Veneranda afite imyaka 53, ni umuyobozi w’itsinda Agaseke k’amahoro. Arubatse, afite umugabo n’abana bane. Aganira n’Ikinyamakuru Panorama yatubwiye ko ubundi babohaga bisanzwe kuko uretse ababohaga uduseke dusanzwe, abandi bafumaga ibitambaro bakaboha n’imipira.

Agaseke k’amahoro bagatangiye ku wa 16 Nzeri 2017, babifashijwemo na The Mustard Seed Institute ariko byabafashije kuba umuryango umwe, no kurushaho gukundana.

Mukagatete agira ati “Kuva tumaze kwibumbira hamwe, byadufashije kuba bamwe no kuba umwe, kumenya gukorera ku gihe, kunoza ibyo dukora, kwigishanya, kwirinda ishyari no kwirinda ipfunwe twumva ko hari uwaba asumba undi.”

Akomeza avuga ko uko kuba umwe byahawe imbaraga n’igiceri cy’amafaranga ijana batanga buri cyumweru, bikabafasha kuguriza umunyamuryango ugize ikibazo. Ubu umutungo wabo ugeze nibura ku mafaranga ibihumbi ijana na mirongo itanu.

Akomeza agira ati “Ntitwari duturanye, imibanire yacu sinavuga ko itaziraga amakemwa kuko tutahuraga ngo tugire ibiganiro nk’ibyo tugira ubu. Imibanire yacu idufasha kujya inama, gukeburana no gusurana.”

Mukantabana Pelagie atuye mu mudugudu wa Nyagasambu, Akagari ka Rwankuba. Ni umupfakazi wa Jenoside, afite abana batanu. Avuga ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi ubuzima bwe butabaye bwiza bigeretseho no kuba mu bwigunge. Nyuma abana be babiri bitabye Imana birushaho kumwongerera umubabaro.

Avuga ko atari azi kuboha agaseke ariko mu rwego rwo kwifasha kuva mu bibazo byari bimwugarije, yisungaga abandi bagore aho baboheraga ariko ajyanwe no kubaginirira gusa kuko byamufashaga kuruhuka.

Akomeza avuga ko haje gahunda y’Agaseke k’amahoro, yumvaga bitoroshye kujyamo kuko atari azi kuboha ariko yateye intambwe ajyanamo n’abandi. Ati “Badusabye ibyo twaboshye, kuko ntabyo nari mfite, nagiye kugura udukoko tubiri ndatuzana. Kubera ko twari twiza bahise batugura. Nari nariyemeje kubaho gutyo. Nagize ikibazo ubwo uwo twatuguze na we aje mu itsinda.

Sinacitse intege ahubwo nagize imbaraga zo kwiga kuboha. Narijombaguye nshaka kubireka ariko bagenzi banjye barankomeza. Agaseke kanjye ka mbere barakanze, ariko narakomeje ku buryo aka kabiri ariko batwaye mbere y’utundi. Ubu narabimenye pe.”

Avuga ko kwishyira hamwe byabahaye agaciro. Agira ati “Twagize igikundiro n’icyubahiro mu bandi babona turi kumwe. Ubu natangiye kwigisha abandi kugira ngo na bo bazatere ikirenge mu cyanjye. Ubu nta gihe mfusha ubusa, kandi ngomba gutera imbere.”

Musabimana Venantie ni umwari w’imyaka 25, afite ababyeyi bombi. Yarangije amashuri yisumbuye mu icungamutungo. Na we ari kumwe n’abandi mu gaseke k’amahoro. Avuga ko atari azi kuboha agaseke ariko kubana n’abandi byaramwigishije.

Agira ati “Sinarinzi kuboha agaseke nabyigishijwe n’aba babyeyi. Nafashe icyemezo cyo kwiga kuboha agaseke kuko nashakaga umwuga wunganira ibyo nize. Nashimishijwe no kumenya kuboha, nunguka kandi inyigisho zimfasha mu buzima busanzwe mpabwa n’abanduta. Niga kandi gusabana n’abandi kuko iyo turi kumwe tuba turi urungano.”

Uwajeneza Joselyne ni umubyeyi w’imyaka 38. Afite umugabo n’abana batandatu. Avuga ko kujya hamwe na bagenzi be byatumye barushaho kumenyana no gusabana kuko abenshi batari baziranye. Ashima gahunda yo kuboha agaseke, kuko amafaranga amaze gukuramo yamufashije gukemura bimwe mu bibazo by’urugo, kugura imyenda y’abana no guhemba abakozi bamuhingira.

Avuga ko kumenya kunoza ibyo akora byatumye nimugoroba yigisha bagenzi be ubu na bo bamaze gutera intambwe mu kuboha agaseke.

The Mustard Seed Institute, uyu mushinga watangiye gufasha umugore wo mu cyaro kwikura mu bwigunge no kwishyira hamwe n’abandi bakarushaho kunga ubumwe, ufite gahunda yo gutangiza mu gihe cya vuba ikigo cyigisha abagore n’urubyiruko imyuga itanga akazi aho batuye kandi bakabafasha no kubona amasoko.

Ababoshyi bo itsinda Agaseke k’amahoro mu kagari ka Rwankuba, Umurenge wa Murambi, Akarere ka Gatsibo (Photo/Panorama)
Umuryango utegamiye kuri Leta The Mustard Seed Institute washatse ababoshyi b’inzobere bigisha abo mu itsinda Agaseke k’amahoro (Photo/Panorama)
Bimwe mu bimaze kugerwaho n’itsinda Agaseke k’amahoro (Photo/Panorama)
Ababoshyi bo itsinda Agaseke k’amahoro mu kagari ka Rwankuba, Umurenge wa Murambi, Akarere ka Gatsibo (Photo/Panorama)
Abagize itsinda ry’Agaseke k’amahoro hamwe n’abashyitsi babasuye bari kumwe n’uwashinze The Mustard Seed Institute, Sibomana Jean Nepo (Photo/Panorama)

Be the first to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.


*