ACP Theos Badege na bagenzi icyenda bahawe ipeti rya Komiseri wa Polisi

Theos Badege Umuvugizi wa Polisi y'igihugu yazamuwe mu ntera akurwa ku ipeti rya ACP ashyirwa ku rya Commissioner of Police-CP (Photo/Izuba Rirashe)

Perezida wa Repubulika Paul Kagame ku wa Kane tariki ya 11 Mutarama 2018 yazamuye mu ntera Aba Ofisiye ba Polisi y’u Rwanda 1015, icumi muri bo bashyizwe ku ipeti rya Komiseri wa Polisi.

Abazamuwe mu ntera bose bagizwe n’aba ofisiye bato bafite kuva ku ipeti rya Assistant Inspector of Police (AIP) kugeza ku rya Chief Inspector of Police (CIP) n’aba ofisiye bakuru bafite kuva ku ipeti rya Superintendent (SP) kugera ku rya Assistant Commissioner of Police (ACP).

Nk’uko bigaragara ku itangazo rya Polisi y’igihugu ryashyizwe umukono na CP Theos Badege, umuvugizi wa Polisi y’igihugu, aba ofisiye 1015 dore uko bazamuwe.

a. Assistant Commissioner of Police (ACP) bazamuwe kw’ipeti rya Commissioner of Police (CP) – 10

(1)  ACP Faustin Ntirushwa

(2) ACP Theos Badege

(3) ACP Jean Marie Twagirayezu

(4) ACP Rogers Rutikanga

(5) ACP William Kayitare

(6) ACP Denis Basabose

(7) ACP Vincent Sano

(8) ACP Robert Niyonshuti

(9) ACP Egide Ruzigamanzi

(10) ACP Rafiki Mujiji

b. Chief Superintendent of Police (CSP) bazamuwe kw’ipeti rya Assistant Commissioner of Police (ACP) – 31

c. Senior Superintendent of Police (SSP) bazamuwe kw’ipeti rya Chief Superintendent of Police (CSP) – 18

d. Superintendent of Police (SP) bazamuwe kw’ipeti rya Senior Superintendent of Police (SSP) – 43

e. Chief Inspector of Police (CIP) bazamuwe kw’ipeti rya Superintendent (SP) – 110

f. Inspector of Police (IP) bazamuwe kw’ipeti rya Chief Inspector of Police (CIP) – 403

g. Chief Sergeant bazamuwe kw’ipeti rya Chief Inspector (CIP) – 01

h. Sergeant bazamuwe kw’ipeti rya Chief Inspector (CIP) – 02

i. Assistant Inspector of Police (AIP) bazamuwe kw’ipeti rya Inspector (IP) – 391

j. Chief Sergeant bazamuwe kw’ipeti rya Assistant Inspector of Police (AIP) – 02

k. Senior Sergeant bazamuwe kw’ipeti rya Assistant Inspector of Police (AIP) – 01

l. Sergeant bazamuwe kw’ipeti rya Assistant Inspector of Police (AIP) – 03

Nk’uko iryo tangazo risoza ribivuga, Ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda bwifurije abazamuwe mu ntera imirimo myiza.

 Panorama 

Be the first to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.


*