Ukoze neza agomba kubishimirwa _Orpcare School

Gumisiriza Deus watsindishije isomo rye hejuru ya 80% yahawe igihembo cy'amafaranga y'u Rwanda ibihumbi 180.

Panorama

Gukorera ku mihigo bituma abashoboye kuyesa ku bipimo bateganyije babishimirwa. Abarezi batsindishije neza amasomo bigisha na bo bakwiye kujya babishimirwa nk’uko mu ishuri Orpcare babigezeho.

Ni mu ntara y’Iburasirazuba, Akarere ka Kayonza, Umurenge wa Mukarange. Ishuri Orpcare [rifite icyiciro cy’inshuke n’amashuri abanza] ryatsindishije abanyeshuri ijana ku ijana (100%) mu bizamini bya Leta bisoza amashuri abanza.

Mu banyeshuri 90 bakoze ibizamini, 86 bari mu cyiciro cya mbere bane basigaye bakaba mu cyiciro cya kabiri, ku buryo umwana wa nyuma muri iri shuri afite amanota 19.

Mu bana bari mu cyiciro cya mbere, cumi n’umwe (11) babonye amanota atanu kuri atanu (5/5), umwe akaba yaraje ku mwanya wa munani (8) ku rwego rw’igihugu.

Mu masomo batsinze neza, icyongereza cyaje ku mwanya wa mbere. Mu bana 90 bakoze ikizamini, icyenda bonyine nibo baje mu cyiciro cya kabiri mu gutsinda urwo rurimi, abandi 81 baje mu cyiciro cya mbere.

Gumisiriza Deus, ni umwarimu w’icyongereza mu ishuri Orpcare akaba yarahawe ishimwe ry’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 180. Agira ati “Ni iby’igiciro iyo iyo shuri riguhembye kubera umurimo mwiza wanogeje. Nsanzwe ndi umukozi mpembwa bisanzwe ariko iri shimwe ni imbaraga ikigo kimpaye.”

Gakwaya Leonard ni we washinze ishuri Orpcare. Avuga ko guhemba abarimu batsindishije neza aba ari umuhigo ikigo cyihaye gishingiye na none ku mihigo y’abarimu.

Agira ati “Tujya gutangira umwaka twashyizeho umuhiro ko umwarimu uzatsindisha isomo rye hejuru ya 85 ku ijana tuzamuha ishimwe ry’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi ijana na mirongo inani. Nta mpamvu y’uko uwabigezeho tutamushimira nk’uko twabishyize mu mihigo.

Gushimira umwarimu wahize abandi mu gutsindisha isomo rye si ukubatera ishyari ahubwo ni ukubashishikariza gukorana umwete kugira ngo iryo shimwe na bo tuzaribahe. Tugize amahirwe bose bagatsindisha neza twakomeza kubashomira.

Uko twabashimye byabongeye umurava, byabongeye gukunda ishuri kurushaho kandi turateganya no kubazamurira umushahara mu rwego rwo kubashimira kurushaho.”

Abana, ababyeyi n’ubuyobozi barashima

Ari ababyeyi baherera muri icyo kigo, ari bana bahize ndetse n’ubuyobozi bw’ishuri, bose bashima ubufatanye n’imikorere n’imikoranire myiza kuko ari byo byatumye abana batsinda ibizamini ku rwego rwo hejuru.

Murenzi Jackson yasoreje amashuri abanza muri Orpcare mu 2012 yoherezwa kwiga mu rwunge rw’amashuri rwa Mutagatifu Yozefu i Kabgayi. Ati “Nitwe ba mbere twize aha ariko abarimu bakoze uko bashoboye kugira ngo tuzatsinde. Ntitwabatetereje n’ubwo twari imfura z’ikigo. Ngeze mu mashuri yisumbuye byaranyoroheye kuko nari naratojwe kwiga nshyizeho umwete.”

Ituze Uwimana Ange Spess, afite imyaka 11 yatsindiye kujya kwiga muri Ecole des Sciences de Byimana. Avuga ko gutsinda uretse umuhate we yafashijwe n’abarimu n’ababyeyi byatumye abona amanota atanu kuri atanu.

Agira ati “Ababyeyi bambaye hafi baranganiriza. Abarimu na bo bambaye hafi banshishikariza kwiga no kugira umurava. Njyanye ingamba zo gukomeza guhesha ishema ikigo cyanjye.”

Uriwabo Stephanie, atuye mu murenge wa Mukarange mu karere ka Kayonza. Ashimishwa n’uko umwana w’imfura yatsinze by’agahebuzo ahanini na we abigizemo uruhare.

Agira ati “Negereye ubuyobozi ku buryo ntacyo umwana wanjye yaburaga cyamufasha kwiga. Namubaye hafi bishoboka ku buryo namuhaga n’umwanya wo kuruhuka. Aho agiye kwiga ntibizamugora n’ubwo atari kure yanjye namuhaye impanuro z’uko agombye kwitwara.”

Mfitumukiza Gerard ni umuyobozi wa Orpcare Nursery and Primary School, avuga ko gukorera hamwe nk’itsinda ndetse no kuba hafi y’abana n’ubufatanye n’ababyeyi ari byo byatumye abana batsinda neza cyane.

Agira ati “Abarimu twabaye inshuti z’abana kandi tugira ubufatanye butaziguye n’ababyeyi. Ikindi cyatumye abana batsinda ni uko bize neza bishingiye ku gufata neza abarimu kuko nta mwarimu ushobora kugira ikibazo kadi ishuri rihari. Gutsinda kw’abana rero kwavuye muri ubwo bufatanye.”

Ishuri Orpcare ryatangiye mu 2008, akaba ari inshuro ya gatandatu rikoresha ibizamini bya Leta, umwaka wa 2017 ryatsindishije ku rusha indi myka yose.

Abana batsinze neza ikigo ubwacyo cyarabahembye
Ntaganzwa Joshua yabonye atanu kuri atanu, afata umwanya wa munani mu gihugu. Uretse na we ubwe, ababyeyi be bishimiye intsinzi y’umwana wabo kandi bemeza ko intambwe yateye nta kizayisubiza inyuma bazakomeza kugendana mu rugendo rw’amasomo.
Mfitumukiza Gerard ni umuyobozi wa Orpcare Nursery and Primary School.
Gakwaya Leonard ni we washinze ishuri Orpcare.
Kwita ku bidukikije ni kimwe mu bifasha abana kwigira ahantu hari umwuka mwiza. Ubusitani bwa Orpcare buteye amabengeza.
Kwita ku bidukikije ni kimwe mu bifasha abana kwigira ahantu hari umwuka mwiza. Ubusitani bwa Orpcare buteye amabengeza.
Kwita ku bidukikije ni kimwe mu bifasha abana kwigira ahantu hari umwuka mwiza. Ubusitani bwa Orpcare buteye amabengeza.
Kwita ku bidukikije ni kimwe mu bifasha abana kwigira ahantu hari umwuka mwiza. Ubusitani bwa Orpcare buteye amabengeza.
Kwita ku bidukikije ni kimwe mu bifasha abana kwigira ahantu hari umwuka mwiza. Ubusitani bwa Orpcare buteye amabengeza.

Izindi nkuru bifitanye isano

Kayonza: Abana 86 kuri 90 baje mu cyiciro cya mbere mu bizamini bya Leta

http://panorama.rw/index.php/2017/12/12/kayonza-ishuri-orpcare-rirashimwa-isuku-nuburere/

Be the first to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.


*