Gicumbi: Abasigajwe inyuma n’amateka bahinduye imyumvire ku burezi

Nzabonakura Samuel, uwasigajwe inyuma n'amateka watsinze ikizamini cya Leta n’ababyeyi be (Ifoto/Theoneste N.)

Theoneste Nkurunziza

Nzabonakura Samuel  wasigajwe inyuma n’amateka  arishimira ko yatsinze ikizamini cya Leta gisoza icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye   nyuma y’ibibazo by’ingutu bijyanye n’imyumvire y’abo mu muryango we .

Uyu musore ufite imyaka 20  tumusanze mu mudugudu  wa Bukamba,  Akagari ka Ngondore, Umurenge wa Byumba  mu karere ka Gicumbi  aho atuye we n’umuryango we urimo abandi bana batandatu.

Avuga ko yahuye n’ibibazo ubwo  yasozaga amashuri abanza  abaturanyi n’abavandimwe bakamubwira ko adakwiriye kujya mu mashuri yisumbuye  ngo kubera ko iwabo  nta bushobozi bafite kandi ko iwabo ntawigeze yiga.

Yagize ati “Ndangije amashuri abanza numvaga nakwigumira mu rugo  n’abandi bakambwira ko ntawashigajwe inyuma n’amateka wiga  bituma najye ncika intege. Natangiye kwiga amashuri yisumbuye mbifashijwemo na Croix Rouge  y’u Rwanda,  kwari ukumpata. Nagezeyo  biranga kubera kutamenya uko abandi biga,   ndasibira  noneho majije gusibira, nahise menya uko abandi biga nkajya ngerageza kubaza abandusha; byarangiye nsinze ikizamini cya Leta.”

Ku bwe ngo kimwe mu byatumye atsinda ikizamini ku manota 29  ni ingufu yabishyizemo atitaye ku bamuca intege  agakurikira mu ishuri, ibyo atumvise akabaza umwarimu. Ati “Ibanga nta rindi, ni uko nahinduye imyumvire, ntangira kumenyera  ubwoba burashira najye nkumva ko ndi nk’abandi banyeshuri twiganaga; ibyo ntumvise nkabaza mwarimu. Ni cyo  cyanshoboje gutsinda  kandi niteguye kwiga ishuri ry’imyuga,  ku buryo nzabasha kwikorera nkayakirigita nkiri hasi. Inama nagira bagenzi banjye ni uko bakwiga babishyizeho umwete.”

Iyamuremye François  ni umubyeyi wa  Nzabonakura Samuel.  Mu byishimo  byinshi  aganira n’umunyamakuru wa Panorama yavuze ko  yishimiye ko umwana we yatsinze.

Ati “Narishimye ni uko nabuze amikoro yo kugira icyo muhemba. Mushiki we yanze kwiga ageze mu mwaka wa kabiri mu mashuri yisumbuye.  Murabizi imibereho yacu nta kintu tugira mwadukorera ubuvugizi nkabona ibikoresho  Croix -Rouge itazatanga.”

Uyu mubyeyi  anavuga ko agira inama abandi baturanye  na we basigajwe inyuma n’amateka  bakwiye kwita ku bana babo  bakabashishikariza kwiga.

Umukozi wa  Croix  Rouge  mu mushinga wo gufasha abasigajwe inyuma n’amateka  mu karere ka Gicumbi, Ndibwohe  Damas,   avuga ko byabateye ishema    kubona umwana bishyurira atsinda neza.

Ati “Croix-Rouge y’u Rwanda yagize uruhare runini  kugira ngo abana baturuka mu miryango y’abasigajwe inyuma n’amateka  bashobore guhindura imibereho n’imyumvire.  Nkanjye umukozi wa Croix –Rouge,  Samuel  yaranshimishije  atsinda neza   ku manota 29  kuko hari n’abana barya umugati n’icyayi mu gitondo ntibajya bayagira. Mbere abana ntibajyaga ku ishuri  bitwaza inzara, Croix-Rouge rero icyo yakoze  ni ukubagaburira ku mashuri.”

Irigenera Prudence  ushinzwe umutungo ku ishuri ryisumbuye rya Kibari mu murenge wa Byumba, avuga ko koko abana bakomoka mu miryango y’abashigajwe inyuma n’amateka  batitabiraga kwiga, ariko ngo  kuva Croix-Rouge ibashyiriyeho gahunda yo kubagaburira  ku ishuri ubu nta kibazo agira.

Ati “Isaha zo gusohoka ziragera tugahita tubagumana tugahita tubajyana aho baririra  cyane ko bo baba bashaka kugira ngo baze barye bahite bigendera. Iyo bavuye muri refegitwari duhita tubashorera bagasubira mu ishuri.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Juvenal Mudaheranwa avuga ko kuri ubu abasigajwe inyuma n’amateka  bamaze guhindura imyumvire ku bijyanye no kwiga.

Agira ati “Igipimo cy’ubwitabire bw’abana babo ku mashuri kiri hejuru isuku mu ngo zabo barimo kubakirwa amazu akomeye ku buryo burambye. Ubona hari intambwe yatewe tuzashyiraho imbaraga.”

Abana bafashwa na Croix-Rouge y’u Rwanda mu karere ka Gicumbi  mu mashuri bagera kuri 250 harimo 205 baturuka mu miryango y’abashigajwe inyuma n’amateka.

Juvenal Mudaheranwa Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi aganira n’abanyamakuru (ifoto/Theoneste N.)

Be the first to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.


*