U Bubiligi: Diaspora DRB Rugali ishami rya Liège batoye Komite nshya

Panorama

Ku wa 04 Gashyantare 2018,  Abanyarwanda baba mu Rwanda rwa  Diaspora ya Liège DRB Rugali  ishami rya Liège mu Bubiligi, batoye Komite nshya isimbura iyari icyuye igihe.

Kubera ugusabana kw’abagize Diaspora bose, ibyabaye kuri uwo munsi muri Diaspora DRB Rugali ishami rya Liège  bihuza kandi bikagendera kuri gahunda y’igihugu cy’u Rwanda.

Amatora yabereye i Liège  yaranzwe n’impaka zisesuye mu mutuzo, ubwubahane, n’ubwisanzure,  ku buryo buri wese yavugaga ikimuri ku mutima nta kuniganwa ijambo.

Icyaragaye cyane ni uko umwe yavugaga ati “ndumva ibintu byagenda gutya», abandi na bo bagafata ijambo  bati «si gutyo  tubibona ». Noneho abandi hirya  bati «uwafata iby’uriya akabihuza n’ibyaba akongeraho ibi ».

Muri make habaye ibiganiro n’impaka nziza zubaka kandi zirimo ikinyabupfura ndetse zigaragaza demokarasi isesuye. Muri Diaspora nyarwanda  hari demokarasi isesuye.

Igikorwa cy’amatora cyayobowe na Richard Kamuzinzi afatanije na Komite yari icyuye igihe.

Komite nshya yatowe igizwe na:

Perezida : Eric Twagirimana

Visi-Perezida : Odette Kantarama

Umunyamabanga : Sylvie Uwimana

Umubitsi : Cecile Kayirangwa

Ushinzwe iyubahirizwa ry’ihame ry’uburinganire : Josephine Uwimana

Ushinzwe urubyiruko : Josué Kubwimana

Komite yacyuye igihe yari iyobowe na  Madame Christine Mujawamariya, bashimiwe ubwitange n’ibikorwa by’indashyikirwa bagezeho, bizafasha Diaspora yose.

Inkuru dukesha Boniface Rutayisire, umwe mu banyarwanda bagize Diaspora yo mu Rwanda rwo mu  Bubiligi.

Be the first to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.


*