Amamaza hano/Advertise here

Nyamagabe: Ingano zibasiwe n’indwara yiswe “Umugese”

Panorama

Kubona imiti itinze kandi ihenze ituruka mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda ni imwe mu ngorane abahinzi b’ingano bo mu karere ka Nyamagabe bafite, nyuma y’uko icyo gihingwa cyibasiwe n’indwara bise “Umugese”, bavuga ko izabateza igihombo.

 Abahinzi bavuga ko iyo ndwara yibasira ingano mu gihe cy’imvura nyinshi, igafata ihundo rigahindura ibara ku buryo wakeka ko ingano zawe zeze nyamara nta mpeke zirimo.

Umuhinzi wazo witwa Ntakirutimana Vianey, yatangarije agronews.rw dukesha iyi nkuru, ko nk’iyo zafashe ibara ry’umuhondo hari abakeka ko zeze kandi ari umugese wazifashe.

Yagize ati “ntabwo ari ukwera ahubwo iriya ndwara niko ifata. Ifata igihingwa kikuma amababi ariko kitarageza igihe cyo kwera … byaba bigeze nko mu mahundo, akamera nk’icyo bita imishishi, mbese amahundo ntazemo neza. Ubwo burwayi iyo bwaje usanga ririya hundo kaba akanyegenyege ugasanga nta rubuto rugaragara rurimo.”

Akomeza avuga ko bashobora kuyirwanya iyo babonye umuti bita Oriyusi batumiza muri Uganda. ati “ariko iyo uwo muti twawubonye wa oriyusi ukawutera ingano zitanga umusaruro mwinshi cyane,”

Rwakarengwa Juvenal na we uhinga ingano, yavuze ko uwo muti bifashisha ugera mu Rwanda ubahenze aho litiro igera ku mafarangara y’u Rwanda ibihumbi mirongo itatu. Uretse kubahenda uwo muti ubageraho iyo ndwara yararenze igihe cyo kuyirwanya.

Agira ati “umuti urahenda utugereraho hano ku bihumbi mirongo itatu kuri litiro imwe, nabwo ari uko twagombye gutanga komande mu Bugande … hari n’igihe tuwushaka tukawubura wa musaruro wacu ugasubira inyuma.”

Umukozi w’ikigo gishinzwe iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi (RAB), ushinzwe gukurikirana ibikorwa byo guhuza ubutaka mu karere ka Nyamagabe, Niyonshima Alexandre, avuga ko hari undi muti abo bahinzi batamenye wabafasha bityo ko ari wo bagiye kubegereza binyuze mu bacuruza inyongeramusaruro.

Agira ati “hari umuti wa kabiri bita Porosikonazore uyu nguyu wo uranaboneka muri agro-tech, bashobora kuba bawubonamo … ntabwo bari bawuzi ariko twiteguye kubwira aba agro-dealer, babe badufasha kuwubegereza.”

Ingano zibasiwe n’umugese zigaragara mu mabara atatu atandukanye hari izihita zifata ibara ry’umuhondo ari zo utabizi ashobora gukeka ko zeze, hari izihinduka umukara ndetse n’iziba ikigina.

Ikigo gishinzwe iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi gisaba abahinzi guhinga ingano mu bihe byazo kuko ngo iyo ndwara iterwa n’imvura nyinshi.

Gufumbiza ibisigazwa by’izari zarafashwe niyo ndwara bitarabora neza na byo ngo bishobora gutuma izihinzwe zifatwa kuko ngo biyisubiza mu murima.

Be the first to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.


*