Burera: Abagore batatu bafashwe muri batandatu binjiza mu gihugu inzoga zitemwe

Tariki ya 1 Werurwe 2018, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Burera yafashe abantu 6 barimo abagore batatu n’abagabo batatu binjiza mu gihugu amoko y’inzoga atandukanye mu buryo bwa magendu.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru Chief Inspector of Police(CIP) Hamdun Twizeyimana, yavuze ko bari bamaze iminsi bafite amakuru bahawe n’abaturage ko hari abantu binjiza mu gihugu  inzoga zitemwe.

CIP Twizeyimana yagize ati “Twari tumaranye iminsi amakuru twahawe n’abaturage ko hari abantu binjiza mu gihugu ibintu mu buryo bwa magendu banyuze mu muhanda Cyanika-Musanze, nibwo tariki ya mbere twakoze igikorwa cyo gufata abo bantu”.

Abafashwe ni Ntakirutimana w’imyaka 35 yafatanywe amaduzeni 13 y’inzoga izwi ku izina rya Blue Sky, Mukanoheli w’imyaka 26 yafatanywe amaduzeni 10 ya Blue Sky, Uwera w’imyaka 23 yafatanywe amaduzeni 10 y’inzoga ya  Blue Sky, Ntabanganyimana w’imyaka 34 nawe yafatanywe inzoga itemewe (chase) amaduzeni 12, Nshimiyimana Desire w’imyaka  21 yafatanywe Blue Sky amaduzeni 10, Coffee amaduzeni 2, Chief Waragi amaduzeni 3. Hanafashwe kandi Nyirahabufite w’imyaka 30 na we yafatanywe ikinyobwa cya Blue Sky amaduzeni 2.

CIP Twizeyimana yaboneho gushimira abaturage uburyo bakomeje gufatanya na Polisi mu kurwanya ibyaha, batangira amakuru ku gihe. Yabasabye gukomeza ubwo bufatanye,abasezeranya ko Polisi itazatezuka mu gukora nabo no kubaba hafi.

Yakomeje aburira abagifite umuco mubi wo kwambutsa ibintu rwihishwa ,abagira inama yo kubicikaho kuko uretse no kuba bazajya babifungirwa banahombya igihugu.

Yagize ati “Uko mwambutsa izi nzoga twarabimenye tuzajya tubafata, turabagira inama yo kubireka kuko murimo guhombya ubukungu bw’igihugu, murinjiza ibintu bitemwe,mukanabyinjiza bitasoze”.

Akarere ka Burera kimwe n’utundi turere duhana imbibi n’ibihugu bidukikije hakunze gufatirwa abantu bambutsa ibiyobyabwenge nk’urumogi, na magendu  cyane cyane higanjemo inzoga zitemewe hano mu Rwanda.

Inkuru dukesha Polisi y’u Rwanda

Be the first to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.


*