APR FC ntiyahiriwe n’urugendo rwo muri Mali

Panorama

Ku mugoroba wo ku wa gatatu tariki ya 7 Werurwe 2018, APR FC mu mikino ibanza ya 1/16 cy’amakipe ya Afurika yatwaye ibikombe iwayo (CAF Confederations Cup), APR FC ntiyahiriwe n’urugendo rwo gusura ikipe  Djoliba AC yo muri Mali, itsindwa igiteko 1-0.

Umutoza wa APR FC, Ljubomir “Ljupko” Petrović yatakaje umukino we wa mbere nyuma yo guhabwa inshingano zo gutoza APR FC.

APR FC yatwaye igikombe cy’Amahoro mu mwaka ushize wa 2016-2017, yashakaga kuvana amanota y’impamba muri Mali ariko ntibyayoroheye, kuko uretse n’igitego yatsinzwe ntishobore kucyishyura, ku munota wa 25 yatewe penaliti, umuzamu Kimenyi Yves ayikuramo.

Igice cya mbere cyarangiye ari ubusa ku busa, nta kipe ishoboye kwinjiza igitego.

Igice cya kabiri cyatangiye Djoliba AC yongera umuvuduko mu busatirizi byanatumye ibona igitego cyinjijwe na Cheikh Niang ku munota wa 48. Umukino warinze urangira APR FC idashoboye kugombora igitego yatsinzwe.

Djoliba AC yaherukaga mu kibuga umwaka ushize, yanashegeshwe bikomeye n’ihagarikwa rya shampiyona, yihagazeho itsinda APR FC mu mukino wabereye kuri Stade Omnisports Modibo Keïta kuri uyu wa Gatatu.

Djoliba AC yo muri Mali yakiriye APR FC, yakomeje mu ijonjora rya kabiri rya CAF Confederation Cup idakinnye kuko ELWA United yo muri Liberia zagombaga guhura yikuye mu irushanwa, mu gihe Ikipe y’Ingabo z’Igihugu yasezereye Anse Réunion FC yo mu Birwa bya Seychelles iyinyagiye ibitego 6-1 mu mikino yombi.

Ljupko Petrović w’imyaka 70, ungana n’umutoza umwungirije, ukomoka muri Bosnie-Herzégovine bafite akazi gakomeye ko gufasha APR FC mu mukino wo kwishyura uteganyijwe kubera i Kigali ku wa 16 Werurwe 2018, aho asabwa gutsinda nibura ibitego bibiri ngo ikipe ikomeze mu kindi cyiciro cya 1/8.

Be the first to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.


*