RSB mu bufatanye n’itangazamakuru kuzamura ubuziranenge bw’ibikorerwa mu Rwanda

Umuyobozi w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuziranenge (RSB) Murenzi Raymond n'Umuyobozi w'Umuryango w'abanyamakuru baharanira ubuziranenge Ndashimye Jovin (Ifoto/Nadine Evelyne)

Nadine Evelyne Umubyeyi

Ku wa 9 Werurwe 2018, Umuryango w’abanyamakuru baharanira ubuziranenge (JCS: Journalists Committee of Standards) bagiranye amasezerano y’ubufatanye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuziranenge (RSB: Rwanda Standards Board) mu gutara no gutangaza amakuru arebana n’ubuziranenge.

Hashije imyaka ine (4) RSB ihuguye abanyamakuru ku bijyanye no gutangaza inkuru z’ubuziranenge. Ni mu rwego rwo gufatanya na bo mu nshingano bafite zo kugeza amakuru ku bo agenewe, RSB yateguye ayo mahugurwa hagamijwe kurengera abaguzi. Abanyamakuru bazajya bageza amakuru acukumbuye ku baguzi, arebana n’amabwiriza y’ubuziranenge ndetse n’ishyirwa mu bikorwa byayo.

Murenzi Raymond, Umuyobozi w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuziranenge (RSB) yasobanuye icyo ubu bufatanye bugiye gufasha. Ati “Bizadufasha muri gahunda zitandukanye za Leta, nko guteza imbere politiki ya ‘Made in Rwanda’. Aho abanyarwanda bagomba kumva ndetse no gushyira mu bikorwa amabwiriza y’ubuziranenge mu byo bakora byose, haba mu nganda nini n’iziciriritse. Ibi bireba abakora mu nganda ndetse n’abaguzi kuko bagomba kugezwaho amakuru y’ubuziranenge, bakamenya guhitamo bazi impamvu ndetse bazi ubuziranenge bw’ibicuruzwa bahisemo.”

Yakomeje asobanura ko mu guhugura abanyamakuru hibanzwe ku buryo inkuru zijyanye n’ubuziranenge zikorwa n’ubwo kuzitangaza, kuko RSB itakora yonyine hatabayeho umuyoboro wo kunyuzamo ayo makuru ngo agere ku bo agenewe.

Abanyamakuru bari bitabiriye iki gikorwa bakanguriwe kwibumbira mu muryango w’abanyamakuru baharanira ubuziranenge, kuko bakiri bake kandi hakenewe benshi bazobereye muri byo. Ubu JCS igizwe n’abanyamakuru mirongo itatu (30), ikaba yuguruye amarembo ku bifuza bose gufatanya na bo.

Umuyobozi w’umuryango w’abanyamakuru baharanira ubuziranenge, Ndayishimiye Jovin yashimangiye inyungu zitezwe ku mikorere yabo n’ubufatanye mu gutambutsa amakuru y’ubuziranenge. Yasobanuye ibyishimo batewe no gusinya amasezerano y’ubufatanye na RSB.

Ati “Nk’uko dukorana n’ibitangazamakuru bitandukanye, twishimiye uwo mwihariko tugiye gukoramo hamwe na RSB mu kumvikanisha amabwiriza y’ubuziranenge. Tugiye kujya tureba ubuziranenge bw’ibikorerwa mu nganda zacu, muri serivisi zacu ndetse turashyiraho vuba aha urubuga ruhuza abanyenganda hafi ya bose mu buryo bwo kwereka abazigana cyane cyane abava hanze, ubushobozi n’ibyiza bihari.”

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuziranenge gifite inshingano zo kugenzura ubuziranenge bw’ibikorerwa mu nganda no mu bikorera baciriritse. Mu masezerano basinye hamwe n’umuryango w’abanyamakuru baharanira ubuziranenge, bo bakaba bafite gukurikirana ibyo bikorwa no kubitangaza.

Umuyobozi w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuziranenge (RSB) Murenzi Raymond n’Umuyobozi w’Umuryango w’abanyamakuru baharanira ubuziranenge Ndashimye Jovin (Ifoto/Nadine Evelyne)

1 Comment on RSB mu bufatanye n’itangazamakuru kuzamura ubuziranenge bw’ibikorerwa mu Rwanda

Leave a Reply

Your email address will not be published.


*