Kigali, Umurwa w’Amateka y’Ubumwe bwa Afurika

Perezida Paul Kagame ashyira umukono ku masezerano y'isoko rusange rya Afurika n'urujya n'uruza rw'abantu

Ku wa 21 Werurwe 2018, i Kigali muri Convetion Centre, ibihugu 44 bihurira muri Afurika yunze Ubumwe, byashyize umukono ku masezerano ashyiraho isoko rusange ry’ibi bihugu (AfCFTA: African Continental Free Trade Area). Ku rundi ruhande, ibihugu byose byitabiriye inama ntibyashoboye kumvikana ku ngingo zishyiraho urujya n’uruza rw’abantu, amasezerano yashyizwe umukono n’ibihugu kuko zasinyweho n’ibihugu 27.

Perezida Mahamadou Issoufou wa Niger ari na we urangaje imbere iyi gahunda y’isoko rusange, ni we wabimburiye abandi gushyiraho umukono. Hakurikiyeho Perezida Paul Kagame wakiriye inama unayoboye AU muri uyu mwaka wa 2018, haza Perezida wa Tchad, Idriss Déby Itno bose basinya ku masezerano ashyiraho isoko rusange, ingingo zishyiraho urujya n’uruza rw’abantu na ‘Kigali Declaration’.

Ibihugu byakurikiranye hagendewe ku buryo byagiye byemera gusinya. Hakurikiyeho Perezida Joao Manuel Gonçalves wa Angola; Faustin-Archange Touadéra wa Repubulika ya Centrafrique; Azali Assoumani w’Ibirwa bya Comores; Denis Sassou-Nguesso wa Repubulika ya Congo, bose basinya inyandiko uko ari eshatu.

Ismaïl Omar Guelleh wa Djibouti na Nana Akufo-Addo wa Ghana ntibashyize umukono ku masezerano yemeza urujya n’uruza rw’abantu.

Ibindi bihugu byifashe ku rujya n’uruza rw’abantu birimo Tunisia, Repubulika ya Sahara, Algeria, Maroc, Tunisia, Cabo Verde, Libya, Mauritius, Ethiopia na Misiri.

Moussa Faki Mahamat, Perezida wa Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe, yatangaje ko uyu munsi ari amateka kuri Afurika. Yagize ati “Uyu munsi ni uw’amateka. Nyuma ya Addis Ababa muri Gicurasi 1963, Abuja muri Kamena 1991, Durban muri Nyakanga 2002, Kigali muri uku kwezi kwa Werurwe ishyize indi ntambwe ku rugendo rwacu rugana ku kwishyira hamwe gusesuye n’Ubumwe.”

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Perezida Paul Kagame, uyoboye Afurika yunze ubumwe avuga kuri Nigeria kimwe n’ibindi bihugu bitaritabiriye inama ntibyohereze n’intumwa zabyo, ikeneye igihe cyo kubanza gukemura ibibazo byabyo, ariko na byo bizashyira bikaza ku isoko rimwe rya Afurika ryatangijwe.

Yagize ati “Nigeria ni kimwe mu bice isoko rinini rusange rya Afurika ryifuza kugeraho, buri umwe arifuza ko Nigeria yaba muri iri soko rimwe rya Afurika. Ariko nk’uko nabivuze kare, hari ibihugu bishobora kuba bifite ibibazo bitandukanye imbere mu gihugu bigomba kubanza gukemura. Bitavuze ko badashaka kuba muri iri soko rimwe rya Afurika.”

 Akomeza avuga ko Nigeria yasohoye inyandiko ishyigikira umuhate wo gushyiraho isoko rimwe rya Africa kandi yagize uruhare muri uru rugendo.

Agira ati “Ntekereza ko ari ikibazo cy’igihe, ni ikibazo cy’uko bazagenda bakemura bimwe mu byo bumva bashaka kubanza gukemura, mbere y’uko bagira icyo batangaza aho bahagaze bijyanye n’iki gikorwa cy’amateka.”

Akomeza agira ati Leta twubahe uko babona ibintu, umwanzuro bafashe, ndabizi ko bari kumwe n’abandi banyafrica bose kandi bitari kera bashobora kuba bageze ku rwego abandi basinye uyu munsi bariho.”

 Perezida wa Niger wanayoboye umushinga wo gutegura amasezerano ashyiraho iri soko, Mahamadou Issoufou yavuze ko abayobozi ba Nigeria yabonye bafite ubushake bukomeye bwo kujya hamwe n’abandi banyafurika.

Yagize ati “Twizeye ko ikiciro cy’ubukangurambagakizakurikiraho kizasiga Nigeria, igihugu cya mbere mu bukungu muri Afurika kibyumvise neza kikifatanya n’abandi.”

 Kubera ko nyuma yo gusinya hakenewe ko ibihugu bikurikizaho kwemeza (ratification) aya masezerano ashyiraho isoko rimwe rya Afurika, ubu ngo hagiye gukurikiraho ibiganiro n’ubukangurambaga kugira ngo yemezwe.

Perezida Issoufou yavuze ko mu myaka ibiri amaze ayoboye uyu mushinga yabonye ubushake bukomeye bw’abayobozi bashaka kwishyira hamwe byihuse, ariko bitavuze ko mu bihugu byose abaturage biteguye.

Uyu mukuru w’igihugu cya Niger asanga iri soko rimwe nta ngaruka mbi rizagira ku bihugu bifite ubukungu n’inganda bikiyubaka, kuko ngo buri gihugu gifite inyungu kizakuramo.

Yanavuze ko bagomba gukomeza ubukangurambaga, abaturage bose ba Afurika bakibona muri uru rugendo.

Ikibazo cyo kubanza kubyumvisha abaturage ni cyo cyatumye Nigeria ititabira gushyira umukono ku masezerano y’isoko rusange muri Afurika, kuko ishyirahamwe ry’abanyemari bo muri icyo gihugu ryasabye kubanza kubiganiraho na Perezida wabo.

Be the first to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.


*