Kwibuka 24: Abanyamakuru baributswa kuzirikana inshingano zabo

Panorama

Mu gihe u Rwanda n’Isi yose bibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura (Rwanda Media Commission-RMC), rwifatanyije  n’Abanyarwanda bose mu bikorwa byo kwibuka inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Rwanda Media Commission ishingiye ku biteganywa n’amahame ngengamyitwarire y’umwuga w’Itangazamakuru mu Rwanda nk’uko yahinduwe kuwa 5 Mata 2014; nk’urwego rufite inshingano zo kugenzura imikorere y’itangazamakuru n’imyitwarire y’abanyamakuru umunsi ku wundi, iributsa abanyamakuru bose hamwe n’abandi banyamwuga b’itangazamakuru kuzirikana inshingano zabo no gutanga umusanzu wabo mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ibi bigaragara mu itangaza rigenewe Abanyamakuru ryashyizwe ahagaragara na RMC, ku wa Gatanu tariki ya 6 Mata 2018, hasigaye umunsi umwe ngo hatangire icyumweru cy’icyunamo aricyo kinatangira iminsi ijana yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Be the first to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.


*