Ishyaka PL rirakangurira abayoboke baryo kwitabira ibikorwa byose byo kwibuka

Muri iki gihe twibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Ishyaka Riharanira Uburenganzira bwa Muntu –PL, rirakangurira abanyarwanda bose, by’umwihariko abayoboke baryo kwitabira ibikorwa byose byigamije kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu itangazo iryo shyaka ryashyize ahagaragara, risaba abayoboke baryo kurusho kwegera abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi, kubafata mu mugongo no guhangana n’ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi zirimo n’ihungabana.

 

Ubutumwa bwa PL bwo kwifatanya n’Abanyarwanda kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi

Ishyaka Riharanira Ukwishyira Ukizana kwa Buri Muntu (PL), muri iki gihe twibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, turazirikana Abanyarwanda b’inzirakarengane basaga miliyoni bishwe bazira ko ari Abatutsi, akaba ari n’umwanya wo kubunamira no kubaha icyubahiro n’agaciro bibakwiye.

Ishyaka Riharanira Ukwishyira Ukizana kwa Buri Muntu (PL), rirakangurira abayoboke baryo by’umwihariko n’Abanyarwanda n’inshuti zabo muri rusange kwitabira ibikorwa byose bigamije kwibuka, byateguwe mu gihe cyo kwibuka, harimo no kurushaho kwegera abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi, kubafata mu mugongo no guhangana n’ingaruka zikomoka kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 zirimo n’ihungabana.

Kwibuka jenoside yakorewe Abatutsi ni n’umwanya wo kuzirikana no gushima ubutwari bw’ingabo zari iza FPR Inkotanyi zitanze zitizigama, zigahara ubuzima bwazo kugira ngo zihagarike Jenoside yakorerwaga Abatutsi. Ni nawo musingi wubakiweho iterambere, ishema n’agaciro by’Abanyarwanda.

Ishyaka Riharanira Ukwishyira Ukizana kwa Buri Muntu (PL) rirashima rikanashimira by’umwihariko Nyakubahwa KAGAME Paul, Perezida wa Repubulika, wayoboye ingabo zabohoye Igihugu zikanahagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi, ubu umutekano ukaba uganje mu Gihugu, Abanyarwanda bafite uburenganzira busesuye n’amahirwe angana, ubutabera kuri bose, u Rwanda rukaba rutera imbere ubutitsa.

Ishyaka Riharanira Ukwishyira Ukizana kwa Buri Muntu (PL) rishyigikiye byimazeyo kandi rizakomeza gushishikariza abandi inzira y’ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda hashimangirwa gahunda ya «Ndi Umunyarwanda», duhangana n’abahakana jenoside yakorewe Abatutsi, abayipfobya ndetse n’abafite ingengabitekerezo yayo, duharanira ko itazongera kubaho ukundi haba mu Rwanda no mu mahanga

Ishyaka PL rirakangurira Abanyarwanda gukomera ku ndangagaciro zo gukunda Igihugu, kurangwa n’ubutwari, ubupfura n’ubwangamugayo, gukora umurimo unoze no kureba kure.

Ishyaka Riharanira Ukwishyira Ukizana kwa Buri Muntu (PL), ryiyemeje kudatezuka ku ntego yo kubaka Igihugu no kugira uruhare mu miyoborere myiza, imibereho myiza y’Abanyarwanda n’iterambere rirambye rishingiye ku ntego zaryo z’Ukwishyira Ukizana, Ubutabera n’Amajyambere.

Bikorewe i Kigali, kuwa 07 Mata 2017

 

MUKABALISA Donatille

Perezida w’Ishyaka PL

Be the first to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.


*