Ngoma: Airtel-Tigo yatanze inka icumi zo gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi

Inka icumi zatanzwe na Airtel-Tigo ku bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi batuye mu murenge wa Rukumberi, Akarere ka Ngoma

Mu gihe twibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi, abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda basabwa kwitabira ibikorwa byose bigamije kwibuka, byateguwe mu gihe cyo kwibuka, harimo no kurushaho kwegera abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi, kubafata mu mugongo no guhangana n’ingaruka zikomoka kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 zirimo n’ihungabana.

Ni muri urwo rwego ku wa Gatanu tariki ya 6 Mata 2018, ikigo cy’itumanaho Airtel-Tigo, bari kumwe na Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Mufulukye Fred, bagejeje inka icumi n’ibikoresho by’ibanze byo kuzitaho, ku miryango icumi y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsibatuye mu mudugudu wa Iyatenda, Akagari ka Ntovu, Umurenge wa Rukumberi, Akarere ka Ngoma.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Mufulukye Fred, yasabye abaremewe kumva ko batari bonyine, kuzafata neza izo nka zo kubafata mu mugongo bakazibyaza umusaruro.

Yaboneyeho umwanya wo kwibutsa abaturage kurwanya imirire mibi kuko bafite umusaruro uhagije. Yabibukije kandi kuzitabira ibikorwa byose bigamijwe kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bakirinda ibyaha byose bihembera ingengabitekerezo ya Jenoside, ariko cyane cyane bakitabira kubungabunga umutekano.

Iki gikorwa cyo kuremera abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi cyitabiriwe kandi na Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Ngoma, Banamwana Bernard, Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Nambaje Aphrodis, Umuyobozi wa Polisi y’Igihugu mu ntara y’Iburasirazuba, ACP Dismas Rutaganira n’abandi bayobozi bo mu karere ka Ngoma.

Izi nka zatanzwe na Airtel-Tigo, zashatswe na Heifer International Rwanda ikaba yaranahaye amahugurwa abazihawe, uburyo bazazitaho.

Umusomyi wa Panorama/Ngoma

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Mufulukye Fred n’abandi bayobozi bo muri iyo ntara bitabiriye igikorwa cyo kuremera abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi batuye mu murenge wa Rukumberi, Akarere ka Ngoma.

Be the first to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.


*